RFL
Kigali

U Bufaransa: Producer Bill Gates yafunguye Studio ikomeye yise ‘Gates Sound’ ikorera abahanzi bose nta n’umwe iheje

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2019 14:55
0


Producer Mulumba John uzwi cyane nka Bill Gates ni umugabo ufite izina rikomeye mu muziki nyarwanda aho benshi bamuzi cyane mu muziki wa Gospel nk’umu producer w’umuhanga by’akarusho akaba ari kizingenza mu gucuranga gitari Bass. Kuri ubu uyu mugabo yamaze gufungura studio ikomeye ikorera mu Bufaransa.



Muri iyi minsi Producer Bill Gates ari kubarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa hamwe n’umugore we Mulumba Laetitia baherutse kurushinga, uyu mugore we ubusanzwe akaba ari umuhanzikazi mu muziki wa Gospel uzwi cyane mu ndirimbo ‘Kwizera’. Nyuma yo kurushinga Producer Bill Gates n’umugore we bafunguye studio bise ‘Gates Sound’ ije ari igisubizo kuri Diaspora nyarwanda iba i Burayi ndetse n’abandi bahanzi bose muri rusange.


Producer Mulumba John (Bill Gates) hamwe n'umugore we Mulumba Laetitia

Akiri mu Rwanda, Producer Bill Gates yari afite studio yitwa ‘Gates Musik’. Nyuma yo kugera i Burayi mu Bufaransa, yahise ayihindurira izina, ayita Gates Sound. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Producer Bill Gates n’umugore badutangarije akari ku mitima yabo nyuma yo gufungura studio mu Bufaransa. Bati “Murakoze cyane, imitima yacu ikomeje gushima Imana.”

Ku bijyanye n’impamvu bahinduye izina ntibakomeze gukoresha izina rya studio ‘Gates Musik’ yakoreraga mu Rwanda, bagize bati “Ni byo hari iyo twari dufite yitwaga Gates musik ariko twiyumvisemo ko dushaka guhindura izina kuko dusa n’abatangiye bushya nyuma ya Gates musik, twumva ko byose byaba bishya nuko duhindura izina biremera.”


Gates Sound, inzu itunganya umuziki bafunguye mu Bufaransa, bavuga ko iri ku rwego rwiza cyane. Urwego iyi studio iriho mu bijyanye na production, bavuga ko bizagaragarira mu bihangano bizakorerwa muri iyi nzu itunganya umuziki. Bati “Studio yacu twavuga ko iri ku rwego rwiza pe ariko ubu ikizabyemeza ni ukurebera ku bihangano bizayisohokamo uko bizaba bimeze. Studio ikorwamo na Producer Bill Gates ari nawe CEO wa Gates Sound.”

Producer Bill Gates yabwiye Inyarwanda.com ko iyi studio yabo nta muhanzi n’umwe baheza kuko ari iy’abahanzi bose yaba abanyarwanda cyangwa abo mu bindi bihugu. Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe niba yibanda ku bahanzi nyarwanda gusa, cyangwa se niba akorera gusa abahanzi ba Gospel. Asubiza iki kibazo yagize ati “Ibihangano ni iby’abahanzi bose bazatugana yaba abanyarwanda bo muri Diaspora cyangwa se abo mu bindi bihugu ntawe duheza.”

Yakomeje avuga abazabyungukiramo cyane, ati “Abanyarwanda by’umwihariko kimwe cyo ni uko akarere dutuyemo nta studio nyinshi zahabaga. Inshuro nyinshi abafite imishinga yo gukora indirimbo berekezaga i Bruxelles mu Bubiligi aho nkaba navuga ko tubakemuriye ikibazo cy'ingendo.“ Ku bijyanye n’udushya iyi studio ifitiye abayigana, yavuze ko bizagenda byigaragaza uko iminsi yicuma. Ati “Hahah umwihariko n’udushya tuzajya tugenda tubibona buhoro buhoro.”


'Gates Sound' inzu itunganya umuziki Producer Bill Gates yafunguye i Burayi

Usibye gutunganya indirimbo z’abahanzi, muri Gates Sound hatangirwamo izindi serivisi zitandukanye zirimo gufata no gutunganya amashusho y’ibihangano by'abahanzi batandukanye, ibijyanye no gufotora n’ibindi. Ati “Gates sound ni projet nini. Usibye no gutunganya amajwi y'indirimbo harimo no gufata amashusho, Designer, Photographie. Ibyo byose ni ibikorwa bya Gates sound bitahoze muri GATES MUSIK mbere.“ Yasoje aha ikaze abahanzi n'amakorali ababwira ko amarembo afunguye kuri buri wese ubagana na cyane ko iyi studio yatangiye gukora.


Producer Bill Gates ni kizigenza mu Rwanda mu gucuranga gitari Bass






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND