RFL
Kigali

Urutonde rw’abagore 10 bakize kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2019

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/10/2019 8:17
2


Gutunga amafaranga ni nzozi za buri wese ku isi gusa kuyakorera ni ho dutandukanira kandi iyo bigeze kw’ifaranga benshi turwana umuhenerezo. Menya urutonde rw'abagore 10 batunze amafaranga menshi ku isi muri 2019.



Forbes dukesha uru rutonde yagaragaje ko hari abagore bagera muri 239 binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka. Nk'uko bagenda baturuka impande zose z’isi ni nako ibyo bakora bibinjiriza bigiye bitandukanye harimo: ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda zikora ibintu bitandukanye, za farumasi n’ibindi. N’ubwo abagore binjije agatubutse muri uyu mwaka ari benshi twe tugiye kwibanda ku icumi ba mbere.

Uko urutonde rw’abagore 10 batunze agatubutse muri 2019 ruhagazaze :

1.Francoise Bettencourt-Meyers (France): Miliyaridi 53.2 z’amadorali


Nk'uko tubikesha urubuga financesonline.com umugore wa mbere ku isi winjije amafaranga menshi muri uyu mwaka wa 2019 ni Francoise Bettencourt Meyers aho yinjije akayabo kangana na miliyaridi 53.2 z’amadorali. Uyu akaba ariwe nyiri L’oreal, akaba yarayihawe nk’umunani (umurage) we nyuma y’uko nyina witwa Liliane na we wari umuherwe muri icyo gihe apfuye, aho hakaba hari mu mwaka wa 2017. Uyu Francoise kandi akaba ari we Perezida wa Bettencourt Schueller Foundation ndetse ni n’umwanditsi.

2.Alice Walton (United States): Miliyaridi 46.4 z’amadorali


Ni we mukobwa wenyine wa Sam Walton washinze Walmart company. Alice akaba ari we ugenzura enterprise ya se. Akaba yaranafunguye inzu ndangamurage y’ubugeni ya Amerika mu mwa wa 2011 muri Arkansas. Ibi byose ni ibimwinjiriza.

3.Jacqueline Mars (United States): Miliyaridi 27 z’amadorali


Jacqueline Mars nawe yahawe umunani ungana na 1/3 cya kompanyi ariyo Candy Corporation. Mars kandi ni we uba wateguye ibirori bikomeye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamurikamo indogobe.

4.Yang Huiyan (China): Miliyaridi 22.4 z’amadorali


Ubukungu bwe bwatangiye mu mwaka wa 2007 ubwo se Yang Guoqiang yamwohererezaga 70% y’inyungu ya kompanyi yabo ari yo Real estate developing business. Ibi byatumye aba umwe mu banyamigabane b’iyi kompanyi ndetse n’umuherwe w’umushinwa ukiri muto ku myaka 25 gusa.

5.Laurence Powell Jobs (United States): Miliyaridi 20.6 z’amadorali


Laurene yasigaranye imitungo y’umugabo nyuma y’uko yari amaze guhitanwa na cancer mu mwaka wa 2011. Laurene yubatse izina nk’umuntu ugira ubugwaneza aho yazanye projet yise The Emerson Collective, intego yayo yari ukuzana impinduka muri sosiyete.

6.Susanne Klatten (Germany): Miliyaridi 19.6 z’amadorali


Afite imyaka 56 yavukiye mu Budage akaba ari umushoramari guhera na kera ni we wasigaye ahagarariye Atlana AG, nyuma y’urupfu rwa sekuru iyi ikaba ari kompanyi ikora imiti ikaba yari yarashinzwe na sekuru. Uretse kuba ahagarariye iyi kompanyi ni nawe usigaye ari nyirayo.

7.Abigail Johnson (United States): Miliyaridi 16.9 z’amadorali


Yavukiye muri Boston, Massachusetts, akaba ari we wakoze itandukaniro akegukana umwanya wo kuyobora ikigo cy’ishoramari. Uyu mwanya ukaba utari usanzwe uhabwa abagore bikaba byaranatumye aba umugore ukomeye kubera iki gikorwa. Yakoresheje uyu mwanya mu gufasha abagore bagenzi be kugana ikigo ayobora bakabafasha mu bijyanye n’ishoramari.

8.Charlene de Carvalho Heineken (The Netherlands): Miliyaridi 15.8 z’amadorali


Uyu ni we mwana wenyine wa Freddy Heineken ari nawe wahawe umunani w’uruganda rwa Heineken ubwo se yapfaga muri 2002. Heineken ni uruganda rwa kabiri runini ku isi mu gukora inzoga. Uyu mukobwa we yahawe umunani ungana na 25%.

9.Gina Rinehart (Australia): Miliyaridi 15.5 z’amadorali


Nawe mu bizamura ubukungu bwe harimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Uyu ukaba warahoze ari umushinga wa se ari we Lang Hancock mbere y’uko apfa mu mwaka w’i 1992.Gina Rinehart azwiho kuba yarahinduye ibyasaga nk’aho bidashoboka ubwo se yapfaga asize uruganda rwe iheruheru. Uyu mukobwa we yakoze ibishoboka byose arugarura ibuzima, ari nabyo byatumye mu mwaka wa 2012 aza ku isonga nk’umugore w’umuherwe ku isi.

10.Iris Fontbona(Chile): Miliyaridi 14.5 z’amadorali


Ubukungu bwe bukaba buva kuri kompanyi ikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yasigiwe n’umugabo we ari we Andronico Luksic. Si ibyo gusa afite n’uruganda rukora inzoga ndetse na kompanyi y’amato atwara abantu n’ibintu.

Uru rutonde rurerekana ko hakiri intera ndende ikwiye guterwa kuko hariho umugore umwe ukomoka ku mugabane wa Asia, abandi basigaye ni abanyamerika, ibi bikaba bikwiye gutuma hashimangirwa ya mvugo yo gusaranganya ubukire nk'uko turi mu isi ijyana n’iterambere.

UMWANDITSI: Ange Uwera-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick4 years ago
    Biratangaje biranagoy kubiyjeraho
  • Mahoro 4 years ago
    Biratangaje kuba nta munyafurika urimo





Inyarwanda BACKGROUND