RFL
Kigali

Ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi byariyongereye bigera kuri Toni 1000

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:24/04/2024 17:58
0


Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iyoherezwa mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, cyatangaje ko umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi kuva mu mwaka wa 2017 kugera mu mwaka wa 2024 ku kwezi byavuye kuri Toni 40 bigera kuri Toni 1000.



Ikigo gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, kivuga ko kuva mu mwaka wa 2017 ibyoherejwe hanze bituruka ku ndabo, imboga n’imbuto byavuye kuri toni 40 bigera kuri toni 1,000 ku kwezi.

Bella Flowers, ikigo gihinga indabo kikanazicuruza ku isoko ryo mu Rwanda n’iryo hanze kuva mu mwaka wa 2016, ubuso bahingwa bumaze kugera kuri hegitari 53 buvuye kuri hegitari 20 Kiri mu batumye umusaruro w'ibikomoka byoherezwa mu mahanga byiyongera.

Umuyobozi w’iki kigo, Kagabo Patrick Rubega avuga ko amasoko kibona agenda yaguka bitewe n’uko isoko mpuzamahanga rikomeje gukunda ibicuruzwa byabo.

Ramadhan Abdul umaze imyaka 2 atangiye kohereza hanze imboga n’imbuto, ashimangira ko akurikije ibyo isoko mpuzamahanga rikeneye ngo bisaba ko abahinzi bo mu Rwanda bashyira imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Imibare ya NAEB yerekana ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022 ku isoko mpuzamahanga hoherejweyo imboga n’imbuto zinjije miliyoni 36 z’amadolari, muri 2022/2023 hoherezwa imboga n’imbuto zifite agaciro ka miliyoni 56 z’amadolari naho kuva mu kwezi kwa 7 kwa 2023 kugeza mu kwezi ka 2 kwa 2024, hari hamaze koherezwa imboga n’imbuto bifite agaciro ka miliyoni 46 z’amadolari.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, imbuto, imboga n’indabo byoherezwa hanze byavuye kuri toni 40 bigera kuri toni 1000 ku kwezi. 

Janet Basiima ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha no guhanga udushya mu byoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi, ashimangira ko abohereza hanze ibi bicuruzwa bakomeje no  kwiyongera.

Kuva mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize kugeza mu kwezi kwa 3 k’uyu mwaka wa 2024, i Doha muri Qatar habereye imurikagurisha mpuzamahanga ryanitabiriwe n’ibigo bigera muri 15 byo mu Rwanda.

NAEB ivuga ko iyi nayo ari indi nyungu ikomeye yo kwagura amasoko mpuzamahanga yakira umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa ku isoko mpuzamahanga.


Ivomo: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND