RFL
Kigali

Amerika ku isonga! Ibihugu 10 bifite ubukungu buri hejuru ku Isi mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/04/2024 11:33
1


Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Budage, u Buyapani, n'u Buhinde mu bihugu bihiga ibindi mu kugira bukungu buri hejuru ku isi mu 2024, hashingiwe ku musaruro mbumbe.



Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu 2023, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari miliyari 16.355 Frw uvuye kuri miliyari 13.720 Frw mu 2022. Ubuhinzi bwatanze 27% by’umusaruro mbumbe wose, inganda zitanga 22%, serivisi zitanga 44% naho ibindi bisigaye bigira 7%.

Ni mu gihe muri uri uyu mwaka wa 2024, hari ibihugu bikomeye bifite ubukungu buri hejuru cyane ku isi, hashingiwe ku musaruro mbumbe wabyo (GDP).

Dore ibihugu 10 bya mbere mu bukungu/ bikize cyane ku Isi mu 2024, hashingiwe ku makuru atangwa na IMF yashyizwe ahagaragara ku ya 10 Mata:

1.     Leta zunze ubumwe za Amerika


Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ubukungu buri hejuru ku Isi, kikaba n’igihugu cya mbere gikize cyane, kikaba gikomeje gushikama kuri uyu mwanya wa mbere cyicayeho kuva mu 1960 kugeza mu 2023. Ubukungu bw’iki gihugu bufite ubudasa, kuko ahanini bushingiye ku nzego zikomeye zirimo urw’imari, inganda, serivisi zitandukanye ndetse n’ikoranabuhanga riteye imbere.

Amerika, ishyira imbaraga cyane mu guteza imbere umuco wo guhanga udushya no kwihangira imirimo, ikagira uburambe mu by’ubucuruzi ndetse n’ibikorwa remezo bihamye. Muri uyu mwaka, umusaruro mbumbe (GDP) w’iki gihugu ungana na Miliyari 27.974 z’Amadolari, ukaba wariyongereyeho 1.5% ugereranije n’umwaka ushize.

2.     U Bushinwa


U Bushinwa bwarazamutse cyane mu iterambere ry’ubukungu, buva ku mwanya wa kane mu 1960 bugera ku mwanya wa kabiri mu 2023. Ubukungu bw’u Bushinwa ahanini bushingiye ku nganda, ibyoherezwa mu mahanga n’ishoramari. Hamwe no kugira ubukungu bugirwamo uruhare rufatika na guverinoma, u Bushinwa bumaze kugira imirimo myinshi n’abakozi benshi, iterambere rigaragara ry’ibikorwa remezo, ndetse n’isoko ryagutse ku rwego mpuzamahanga. Iki gihugu, gifite umusaruro mbumbe wa Miliyari 18.566 $, ukaba warazamutse ku kigero cya 4.2%.

3.     U Budage


Ubukungu bw’u Budage bwibanda cyane ku byoherezwa mu mahanga, kandi iki gihugu kizwiho ubuhanga mu bijyanye n’ubwubatsi, ibinyabiziga no gukora imiti. Iki gihugu gikura inyungu mu bakozi bacyo bafite ubumenyi, ubushakashatsi bukomeye, ibikorwa by’iterambere, ndetse no kwiyemeza guteza imbere guhanga udushya. Umusaruro mbumbe w’u Budage wiyongereyeho 0.9%, ukaba ukangana na Miliyari 4.730 z’amadolari.

4.     U Buyapani


Ubukungu bw’u Buyapani bugaragarira ahanini mu ikoranabuhanga ryaho riteye imbere, ubuhanga mu gukora, na serivisi z’inganda. Inzego zaho zikomeye zirimo iz’ibinyabiziga, ibikoresho bya Elegitoronike, imashini, hamwe n’urw’imari. Umusaruro mbumbe w’u Buyapani ugeze kuri miliyari 4.291 z'amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 1.0% ugereranije n’umwaka ushize.

5.     U Buhinde


U Buhinde buza ku mwanya wa 5 mu bihugu bifite umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru ku Isi mu 2024. Ubukungu bw’u Buhinde bufite ubudasa bw’iterambere ryihuse bushyimangirwa n’inzego z’ibanze muri iki gihugu zirimo iz'ikoranabuhanga mu itumanaho, serivisi, ubuhinzi n'inganda. Umusaruro mbumbe ugeze kuri miliyari 4.112 z'amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 6.3%.

6.     U Bwongereza


Ubukungu bw’u Bwongereza bugizwe ahanini na serivisi, inganda, imari, n’inzego zo guhanga udushya. London ikora nk’ihuriro ry’imari ku Isi yose binyuze mu gukurura ishoramari ry’amahanga. 

Kwiyongera mu bukungu mu Bwongereza byatewe n’ubufatanye bw’Isi yose mu bijyanye n’ubucuruzi. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu uhagaze kuri Miliyari 3,592 $, ukaba wariyongereyeho 0.6%.

7.     U Bufaransa


Byari biteganyijwe ko u Bufaransa buzagira GDP igera kuri miliyari 2,920 z'amadolari ya Amerika mu 2023, birangira ugeze kuri miliyari 3,182 z’amadolari. Ubukungu bw’u Bufaransa bushimangirwa ahanini n’inganda, ubukerarugendo, ibicuruzwa bihenze n’urwego rw’ubuhinzi. Iki gihugu kizwiho kugira imibereho myiza, ibikorwa remezo biteye imbere n’ishoramari ryinshi mu bushakashatsi n’iterambere. Umusaruro mbumbe w’u Bufaransa wiyongereyeho 1.3% ugereranije n’aho wari uhagaze mu mwaka ushize.

8.     U Butaliyani


U Butaliyani bufite isoko ryateye imbere cyane, buka ari igihugu cya 3 gifite ubukungu buri hejuru mu bihugu by’Ubumwe bw’ibihugu by’u  Burayi. Iki gihugu kizwiho kugira ubucuruzi bukomeye kandi buteye imbere, ndetse n’inganda zikorana umwete kandi zipiganwa ku isoko mpuzamahanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ugeze kuri miliyari 2,280 z'amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 0.7%.

9.     Brazil


Ubukungu bwa Brazil bugaragarira mu byiciro byinshi bikubiyemo ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, inganda na serivisi zitandukanye. Ikigaragara ni uko iki gihugu ari ihuriro rikomeye ku Isi mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi no kohereza ibicuruzwa mu mahanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu wiyongereyeho 1.5%, ukaba ugeze kuri miliyari 2,272 z'amadolari.

10. Canada

Ubukungu bwa Canada bushingiye cyane ku mutungo kamere w’iki gihugu, bukubiyemo peteroli, gaz, amabuye y'agaciro, n’imbaho. Byongeye kandi, iki gihugu gifite serivisi zateye imbere, inganda zikora neza, cyashyize imbaraga mu guteza imbere udushya n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu wazamutse ku kigero cya 1.6%, uhagaze kuri Miliyari 2,242 z'amadolari.


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marianne1 week ago
    Iyi nkuru ikoze neza. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND