RFL
Kigali

Filime ya "Game Of Thrones" yatwaye ibihembo 10 bya Creative Emmy Awards

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:16/09/2019 9:43
1


Filime ya “Game Of Thornes” yegukanye ibihembo mu 10 mu birori bya Creative Emmy Awards bigamije gushimira indashyikirwa muri sinema ya Amerika byatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize.



Ibi birori byabereye mu nyubako ya Microsoft Theater mu Mujyi wa Los Angelesku wa Gatandatu no ku Cyumweru. Ibi ni ibirori bibanziriza itangwa ry’ibihembo bikomeye ku Isi bya Emmy Awards bizaba tariki ya 22 Nzeri 2019 ku nshuro ya 71.

Filime y’uruhererekane yatunganyijwe n’ikigo cya HBO, “Game Of Thrones”, igice cyayo cya munani yahawe ibihembo 10 mu byiciriro 32 yahataniragamo n’izindi filime zakunzwe muri uyu mwaka.

Ibyo byiciro ni Outstanding Sound Editing for a Comedy or Drama series, Special Visual Effects, Fantasy/Sci-Fi Costumes, Makeup for a Single-Camera Series, Stunt Coordination for a Drama Series, Limited Series or Movie, Main Title Design, Music Composition for a Series, Casting for a Drama Series, Sound Mixing for a Comedy or Drama Series, Single-Camera Picture Editing for a Drama Series.

“Game Of Thrones” yakurikiwe na Chernobyl nayo yakozwe na HBO yegukanye ibihembo birindwi. Ikigo cya HBO muri rusange cyari gifite filime 137 zihatanira ibihembo. “Leaving Neverland” ikubiyemo ubuhamya bw’abagaboi bavuga ko basambanyijwe na Michael Jackson ubwo bari bafite imyaka hagati y’irindwi n’icumi, yahawe igihembo cya filime mbarankuru nziza.

Filime ya Beyoncé yitwa “Homecoming” yatumye benshi bagwa mu kantu ubwo yaburaga igihembo na kimwe mu gihe yari ihatantye mu byiciro bigera kuri bitandatu. Ku cyumweru gitaha ni bwo hazaba umuhango ukomeye wo gutangaza abahize abandi mu bihembo bya Emmy Awards 2019.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Prince Rwan4 years ago
    filme zi sobanuwe na kirabiranya





Inyarwanda BACKGROUND