RFL
Kigali

Daniel Ngarukiye, Ras Kayaga n’abandi baririmbye mu gitaramo cyo #Kwibohora25 cyabereye mu Busuwisi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2019 20:14
0


Umukirigitananga Daniel Ngarukiye, Marechal De Gaulle, Ras Kayaga, Maurice STZ na Christian bacurangiwe na Didier Touch kuri uyu wa 06 Nyakanga 2019, mu gitaramo cyo #Kwibohora25 cyabereye i Geneve mu Busuwisi cyateguwe na diaspora y’abanyarwanda.



Iki gitaramo cyabareye muri hotel yitwa Crowne Plazza Daniel.  Ngarukiye yabwiye INYARWANDA ko batumiwe muri iki gitaramo mu rwego rwo gutaramana n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda babarizwa mu Busuwisi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Yavuze ko iki gitaramo kandi cyanitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr. Ngarambe Francois-Xavier. Ngarukiye avuga ko iki igitaramo cyitabiriwe cyane ndetse bose barizihirwa basangira n’amafunguro bari bateguriwe. Daniel Ngarukiwe atuye mu Bufaransa mu gihe abandi bahanzi bose bafatanyije muri iki gitaramo bo batuye mu Busuwisi.

Nk’umuhanz,i Kwibohora abishyira mu bice bitandukanye, kwibohora igituma utagira ubwisanzure, kwibohora ubukene ndetse no kwibohora ukagira imyumvire yihuse kandi ijyanye n’igihe.

Ufite inanga ni Ras Kayaga, uwambaye ingofero ni De Gaulle, uwambaye ikabutura ni Didier Touch, uwambaye isengeri ni Daniel Ngarukiye

Daniel Ngarukiye avuga ko bacanye umucyo mu Busuwisi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INZIRA Y'AMAYIRA ABIRI' YA DANIEL NGARUKIYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND