Coachella Valley Music and Arts Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ryitabirwa n’abantu benshi cyane muri Amerika. Rimara weekends ebyiri, uyu mwaka ryabaye tariki 12-14 na 19-21 Mata, abantu barenga 1000 bakaba barahanduriye indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yitwa herpes.
Herpes ni indwara yandurira mu mibonano mpuzatsina kandi
idakira, ifata ku mubiri hakagenda hazaho ibintu bimeze nk’ibiheri bibyimbyemo
amazi. ibi akenshi bikunze kugaragara ku myanya ndangagitsina. Kuri Coachella y’uyu
mwaka, ngo nibura abantu 1105 nibo bagerageje gushaka ubuvuzi bw’iyi ndwara.
Coachella yitabirwa n'abantu benshi cyane
Urubuga rushinzwe gufasha abantu bakeneye kwivuza iyi ndwara HerpAlert, ruvuga ko rwakiriye abantu benshi cyane bashakaga ubuvuzi n’ubufasha bwerekeranye na Herpes mu gace kari gacumbikiye benshi mu bantu bitabiriye Coachella. Kuri uru rubuga, umuntu yohereza ifoto y’uburwayi bwe hanyuma nyuma y’amasaha 2 bagahita bahabwa imiti yabafasha.
Iri serukiramuco risize benshi banduye iyi ndwara itajya ikira, biguranwe ibyishimo benshi baba bagiye bakurikiye, dore ko benshi mu byamamare byo muri Amerika biba byagiye aho iri serukiramuco ribera.
TANGA IGITECYEREZO