RFL
Kigali

Bebe Cool yagiye inama mu guhashya indwara y’igituntu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/03/2019 17:41
0


Umunyamuziki Bebe Cool ari mu Rwanda aho yitabiriye inama Nyafurika yiga ku ndwara y’Igituntu. Yagaragaje ko inzego zitandukanye zikwiye gushyira hamwe mu guhangana n’iyi ndwara. Avuga ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bikwiye kwifashishwa mu gupima indwara y’igituntu ababyitabiriye.



Iyi nama yatangiye kuwa kabiri tariki 05 Werurwe 2019 ibera muri Kigali Convention Center. Ihurije hamwe abagera 1 500 harimo impuguke, abashakashatsi, abarimu, urubyiruko, abakora muri Minisiteri z’Ubuzima zitandukanye n’abandi baturutse mu bihugu bisaga 47.

Muri 2018 nibwo Bebe Cool yagizwe Ambasaderi mu kurwanya indwara y’igituntu muri Uganda. We na Madamu Mirick Wijnroks uhagarariye ikigega Cy’Isi, Lucica Ditiu Uyobora umuryango Halte, Cumbane Rogero wakize indwara y’Igituntu, Brain Flo umuhanzi akaba na Ambasaderi mu guhashya indwara y’igituntu muri Zambia batanze ikiganiro ku cyakorwa kugira ngo ubuvuzi bugere kuri bose n’icyakorwa mu guhashya indwara y’igituntu.

Bebe Cool yagaragaje umutima w’icyakorwa kugira ngo abanya-Uganda n’abanyafurika bataramenya aho bahagaze ku ndwara y’igituntu babimenye.

Bebe Cool ari mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ku ndwara y'igituntu.

Yavuze byaba byiza hagiye hapimwa abitabira ibikorwa binini bihuriza hamwe imbaga, atanga urugero rw’igihe cyo kwiyamamaza kw’Umukuru w’Igihugu ndetse no kwiyamamaza kw’abahagarariye inteko nshingamategeko n’ibindi.

Yagize ati “Hakwiye kubaho gupima abitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida ndetse n’Inteko nshingamategeko, abantu benshi barabyitabira. Ibi byadufasha mu bukangurambaga bwacu bwo guhangana n’indwara y’igituntu.”

Bebe Cool yavuze ko ibikorwaremezo nk’ibitaro bikwiriye kwegerezwa abarwayi, aashimangira hakenewe ko abayobozi bava mu biro bagashakira umuti w’ikibazo nk’uko biba byemeranyijwe.

Yavuze ko kandi ko hakenewe ko abantu bazwi muri Afurika n’abandi bavuga rikumvikana bashyirwa muri gahunda igamije kumenyekanisha indwara y’igituntu nk’uko byagenze mu rugendo rwo guhashya indwara ya SIDA.

Avuga ko umubare w’abandura indwara y’igituntu ukomeje kuzamuka kurusha abandura SIDA, asaba abantu bose guhagurukira bagashya iyi ndwara.


Bebe Cool yatanze inama zakwifashishwa mu guhashya indwara y'igituntu.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND