RFL
Kigali

Lil G wicuza icyatumye akora indirimbo 'Nimba umugabo' yakije umuriro kuri Producer Element amusaba kwiminjiramo agafu

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/10/2020 7:02
1


Umuhanzi Lil G yikomye Producer umaze kumenyekana cyane bitewe n’indirimbo yashyizeho ikiganza zirimo Saa moya yanavugishije benshi ku ngingo zitandukanye. Yavuze ko Element arimo akora ibintu bisa ku buryo akwiriye kwisubiraho mu guteza imbere umwuga we.



Lil G yagize ati: ”Producer Element niba uri kutwumva ugerageze wiminjiremo agafu kuko ukora ibintu bisa”.


                   Producer Element 

Yongeyeho ko abahanga mu bijyanye na Production cyangwa se gutunganya amajwi y’indirimbo ari bo babyumva neza. Lil G yanavuze ko indirimbo zose zikorwa na Element ari zimwe zikoze kimwe ku buryo nta mwihariko wa buri ndirimbo atunganya.

Umuziki wa none asanga bitewe n'uko nta mwanya ba producers bari guha abahanzi mu kubakorera injyana z’indirimbo. Kuba izo ndirimbo zikundwa Lil g avuga ko abanyamakuru bahatira abanyarwanda indirimbo mbi bikarangira zikunzwe. 

Lil G yicuza icyatumye akora indirimbo Nimba umugabo yamumenyekanishije akiri muto

Mu kiganiro Isango na Muzika cya Isango Star kuri televiziyo umuhanzi Lil G yabajijwe niba ataraba umugabao nk'uko yabirimbye mu ndirimbo “Nimba umugabo” imaze imyaka icumi niba ibyo yaririmbye ataraba byo. 

Yagize ati: ”Man iriya ndirimbo yarampemukiye cyane umuntu wese aba abimbaza”. Yongeyeho ko gukora iyo ndirimbo cyari igitekerezo cya Lick Lick aho yari afite iyitwa Ikaramu yakozwe na Diplomat ndetse n’iyo yakoze.

Lil G yahisemo kuyikora kuko yari umwana muto kandi yifuza kuzaba umugabo. Asobanura ko iyo ndirimbo yamugejeje ahantu atatekerezaga nko muri Uganda, Tanzaniya n’ahandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Griffin Rwanda3 years ago
    Lil g ntakihe abandi ngo bakora ibintu biza nawe yarapaga ibintu bisa burigihe rwose nareke element umusore wa muzika yitwikire





Inyarwanda BACKGROUND