FPR
RFL
Kigali

Urban Boys yuriye indege yerekeza muri Nigeriya

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/04/2015 14:14
18


Kuri uyu wa kane tariki 02 Mata 2015 , ku isaha ya saa munani nibwo itsinda rya Urban Boys bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza muri Nigeriya mu iserukiramuco rya Gidi Culture Festival”.



Baherekejwe n’umujyanama wabo Richard Nsengumuremyi, Safi, Humble Jizzo nibo berekeje mu ri Nigeriya kuko mugenzi wabo Nizzo akirwaye.

Ku isaha ya saa munani zuzuye nibwo bahagurutse berekeje i Lagos aho bazaruhukira kuri hotel yitwa Eko Atlantic hotel iherereye ku nkombe y’inyanja ya Atlantika ari naho iri serukiramuco rizabera ku musenyi wayo.

Richard  umujyanama w’iri tsinda yatangarije  inyarwanda.com ko igice cy’amafaranga iri tsinda rigomba guhabwa bamaze kucyakira , ndetse n’ibindi bikenerwa byose , igisigaye ari ukuzitwara neza bagahagararira u Rwanda neza.

Urban boyz igaragara ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri muzika nyafurika bazitabira iri serukiramuco ryitwa “Gidi Culture Festival” barimo Awilo Longomba wo muri RDC, Sauti Sol bo muri Kenya, M.I na Waje bo muri Nigeria n’abandi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Ghana, Tanzaniya na Nigeria. Umwaka ushize iri serukiramuco rikaba ryari ryitabiriwe cyane n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Davido, Ice Prince, WizKid n’abandi.

Urban Boys

 Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Humble Jizzo(Urban Boys)

Urban Boys

Prosper wo muri Supel Level agenera Safi impamba azitwaza mu rugendo

Urban Boys

Urban Boys

safi

Safi mbere gato y'uko burira i ndege

Urban Boys

Humble Jizzo yambariye guhagararira neza u Rwanda

Urban Boys

Urban Boys

Urban Boys

Barerekana ko ibyangombwa byabo byuzuye

Urban Boys

Urban Boys

Richard Nsengumuremyi , manager wa Urban Boys

Urban Boys

 

Photo:Moise Niyonzima

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Yebaba safi yambara nezaaaa kweli azabe manager wo kwambika abahanzi
  • kelly bruce zitoni9 years ago
    ESE nizzo yaba airway iki?
  • 9 years ago
    ndabemera kbsa!!
  • omar9 years ago
    mana tabara nizzo!!!
  • 9 years ago
    Aba basore nabu mugi safi we numu noir americain
  • GOdfrey9 years ago
    Turabemera peee !!! muzitware neza basore.
  • 9 years ago
    Ndababaye cyane mohamed yarwaye
  • Kendra9 years ago
    Ndababaye cyane mohamed ko arwaye lvuu
  • kevin9 years ago
    nizzo ari he???
  • Umukurambere9 years ago
    aba basore bariye iki muli Nigeriya? cyangwa babaye abayorubas!!!!nizere ko batagiye kudukorera tayali number 2!!!
  • aime9 years ago
    yewe Nizzo aracyarwaye ???pole kuri weee
  • alex9 years ago
    congz kuri bano basore kabisa habuzemo bruce melody gusa
  • habinshuti furaha9 years ago
    urugendo rwiza basorebacu super lever 4ever
  • amani nadine9 years ago
    mbega mbega ibinibiki? ababahanzi bagiye gusebya urwanda kuberako abahazibose bazahurirayo nabahanga mukuririmba live muzi sauti sol yomuri kenya? awilo longomba DRC ahaaaa muzahasebere muzicuza icabajenyeyo!
  • moise9 years ago
    ndabashimiye bano basore niba swagg boy
  • igihozo9 years ago
    barambaye kbs! naho nizzo arwaye iki?
  • 9 years ago
    oooooo urban boys nkundacyane nishimiye kumva ahomugeze nimukomereze aho kbs. none c muzazahano usa ryari ngo tubabone twishime cyane
  • claude migisha8 years ago
    Safi kivakera ndamwemera pe ariko birushijeho! Ngaho komerezaho muhungu wa. Kandi ufite swagga. Thaks





Inyarwanda BACKGROUND