Kuri uyu wa kane tariki 02 Mata 2015 , ku isaha ya saa munani nibwo itsinda rya Urban Boys bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza muri Nigeriya mu iserukiramuco rya Gidi Culture Festival”.
Baherekejwe n’umujyanama wabo Richard Nsengumuremyi, Safi, Humble Jizzo nibo berekeje mu ri Nigeriya kuko mugenzi wabo Nizzo akirwaye.
Ku isaha ya saa munani zuzuye nibwo bahagurutse berekeje i Lagos aho bazaruhukira kuri hotel yitwa Eko Atlantic hotel iherereye ku nkombe y’inyanja ya Atlantika ari naho iri serukiramuco rizabera ku musenyi wayo.
Richard umujyanama w’iri tsinda yatangarije inyarwanda.com ko igice cy’amafaranga iri tsinda rigomba guhabwa bamaze kucyakira , ndetse n’ibindi bikenerwa byose , igisigaye ari ukuzitwara neza bagahagararira u Rwanda neza.
Urban boyz igaragara ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri muzika nyafurika bazitabira iri serukiramuco ryitwa “Gidi Culture Festival” barimo Awilo Longomba wo muri RDC, Sauti Sol bo muri Kenya, M.I na Waje bo muri Nigeria n’abandi benshi baturutse mu bihugu bitandukanye nka Ghana, Tanzaniya na Nigeria. Umwaka ushize iri serukiramuco rikaba ryari ryitabiriwe cyane n’abahanzi bo muri Nigeria barimo Davido, Ice Prince, WizKid n’abandi.
Humble Jizzo(Urban Boys)
Prosper wo muri Supel Level agenera Safi impamba azitwaza mu rugendo
Safi mbere gato y'uko burira i ndege
Humble Jizzo yambariye guhagararira neza u Rwanda
Barerekana ko ibyangombwa byabo byuzuye
Richard Nsengumuremyi , manager wa Urban Boys
Photo:Moise Niyonzima
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO