RFL
Kigali

Injira mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:22/06/2024 10:06
0


Tariki ya 22 Kamena ni umunsi wa 173 w’umwaka. Uyu mwaka usigaje iminsi 192 ngo ugere ku musozo.



Hari byinshi biba byarabaye kuri iyi tariki mu bihe byashize, ariko buri munsi InyaRwanda yiyemeje kujya ikugezaho bimwe mu by’ingenzi byayiranze mu mateka.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

431: Hatangiye inama y’abayobozi ba Kiliziya Gatolika yabereye muri Ephese (Concile d’Ephèse).

1815: Napoléon Ier yeguye ku bwami bw’u Bufaransa.

1940: Hasinywe amasezerano yo kurangiza intambara hagati y’u Bufaransa n’u Budage.

1948: Hasinywe umwanzuro wa 52 w’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi uvuga ku igenzura mpuzamahanga ku ngufu zifitemo uburozi (énergie atomique)

1980: Marie Guyard yagizwe umuhire.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1684: Francesco Manfredini, umuhanga muri muzika ukomoka mu Butaliyani.

1757: George Vancouver, umusirikare mukuru mu bijyanye n’amato yo mu nyanja n’umuvumbuzi ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.

1887: Julian Huxley, umuhanga mu binyabuzima, umufilozofe, umwarimu n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.

1888: Selman Waksman, umuhanga mu bijyanye na mikorobe ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cya Nobel cy’Ubuvuzi mu mikorere y’umubiri (Prix Nobel de Physiologie ou Médecine) mu 1952.

1910: Enjeniyeri Konrad Zuse wahimbye imibare ya porogaramu (pionnier du calcul programmable).

1947: Pete Maravich, umukinnyi wa Basketball ukomoka muri Amerika.

1984: Nicolas Godemeche, umukinnyi wa ruhago ukomoka mu Bufaransa.

Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki:

1276: Papa Innocent V wasimbuye Gregoire X.

1925: Felix Klein, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage.

1942: August Froehlich, umupadiri ukomoka mu Budage wishwe n’Abanazi kubera kurengera Abagatolika mu Budage no kuvuganira abakozi bakomokaga muri Pologne bakoreshwaga imirimo ivunanye.

1995: Yves Congar, umukaridinali wo mu muryango w’Abadominikari akaba n’umuhanga mu nyigisho z’iyobokamana ukomoka mu Bufaransa

Abatagatifu Kiliziya Gatolika yizihiza uyu munsi:

Hari Aaron, Alban, Consorce, Eusèbe na Paulin.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND