RFL
Kigali

Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho cyagombaga kubera mu Rwanda ntikikibaye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/06/2024 16:37
0


Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru cyagombaga kubera mu gihugu cy'u Rwanda ntabwo kikibaye nyuma yuko Guverinoma y'u Rwanda ihagaritse amasezerano yari yaragiranye n'abagitegura.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, rubinyujije ku rubuga rwa X, rwatangaje ko Guverinoma y'u Rwanda yasheshe amasezerano yari yaragiranye na Easy Group EXP yari ishinzwe gutegura igikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho cyari kuzabera mu Rwanda muri uyu mwaka.

Nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo impande zombi zari zaremeranyije, birangiye iki gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho [World Veteran Clubs Championships], kitakibaye ndetse hatangajwe ko na Visit Rwanda yari Umuterankunga wacyo nayo itagifitanye imikoranire nacyo.

Byari biteganyijwe ko iki gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho kizabera mu Rwanda guhera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, ndetse hari bamwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi barimo Ronaldinho bari baramaze gutangaza ko bazacyitabira.


Bitunguranye igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho cyagombaga kubera mu Rwanda ntikikibaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND