FPR
RFL
Kigali

Abakinnyi bajyaga bamuririra! Julien Mette yahishuye ko yakoraga akazi ke n'ak'Ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/06/2024 15:47
0


Umutoza ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa, Julien Mette wamaze gutandukana na Rayon Sports, yatangaje ko yajyaga akora akazi ko gutoza akagerekaho n'ak'ubuyobozi bw'ikipe asobanurira abakinnyi impamvu batahembwe.



Yabitangaje ubwo yaganiraga na B&B Kigali FM kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kamena 2024. Uyu mugabo kuri ubu wamaze gusubira iwabo mu Bufaransa, yatangiye avuga ko hari ibintu bitagenze neza muri Rayon Sports dore ko yari yamaze no gutangira kuganira nayo kugira ngo abe yakomezanya nayo.

Yavuze ko kandi batakaje abakinnyi bakomeye bikaba biri no mu byatumye batitwara neza.Ati: "Yego ni igihe kigufi, ni urugendo rwanjye rugufi aho mu Rwanda nari nasinye amasezarano y’amezi 6 atangirana n’ukwezi kwa mbere.

Ni ukuvuga ngo amezi 4 n‘igice y’amarushanwa, nkihagera mu mezi ya mbere twari dufite imikino yegeranye cyane, imikino 3 hafi buri cyumweru.

Yego ntabwo nagiye neza, nahuye n’ibintu bitari byiza. Ntabwo byangendekeye neza, mu by'ukuri nari ndimo nsoza amasezerano.

Twarimo dutangira kuganira ibyo kongera amasezerano nari nanatangiye ibyo gutegura n’abakinnyi bazinjira mu ikipe kuko nzi neza ikipe.

Nzi ibibazo twagize mu ikipe yacu mu mwaka ushize, ibibazo n’abafana bazi twagiye tugira abakinnyi beza bagiye bagenda hagati mu mwaka.

Nkihagera twatakaje abakinnyi 3 beza basatira, ni ukuvuga Musa Esenu, Heltier Luvumbu ndetse na Joakim Ojera, babiri bagiye ku bushake bw’ikipe ha nyuma n’undi wagiye bitewe n’ibirenze siporo.

Twatakaje abakinnyi 3 batangaga ibirenze, 80% by’umusaruro wa Rayon Sports ntabwo nari mfite uburyo bwo kubasimbuza cyane ko nasanze baraguze abandi bakinnyi nabo utamenya ibyabo.

Mwarabibonye ko nakoresheje abakinnyi abavuye mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 ya Rayon Sports, bakaba baranagerageje gukina umupira mwiza kuruta abakinnyi nasanze baguze.

Nari natangiye kuvugisha abakinnyi bo hanze nari natangiye gutegura umwaka w’imikino ukurikira, gusa icyumweru cyabanjirije itahwa rya Sitade Amahoro ntabwo cyagenze neza.Hatangiye imyitwarire mibi ya Perezida ndetse n’umunyamabanga b’ikipe".

Yakomeje avuga ko yasoje umwaka ananiwe bitewe n'uko yakoraga akazi ke ko gutoza n'ak'ubuyobozi bwa Rayon Sports aho yasobanuriraga abakinnyi impamvu batahembwe.

Ati: "Nnasoje umwaka w’imikino naniwe kuko namaze ibyumweru byinshi nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara watinze, impamvu uduhimbazamusyi twabo tutabonekeye igihe, ibyo nabikoraga kugira ngo bashyire imbaraga mu kibuga.

Nakoraga akazi Perezida n’Umunyamabanga bagakwiriye kuba bakora kuko burya iyo umushahara watinze ntabwo aba ari amakosa y’umutoza.

Mu gihe nabaga nsobanurira abakinnyi impamvu umushahara watinze, wasangaga Perezida n’umunyamabanga nabo ari bo bari gusesengura ibyo mu kibuga.

Njyewe numva buri wese yagakwiriye kuba akora ibimureba. Najyaga imbere y’abakinnyinkavuga nti 'murabona turatsinze ariko agahimbazamusyi wenda ntabwo kazazira igihe, ariko tugomba kubirenga tugashyiramo imbaraga kuko ni twe bifitiye akamaro.

Iyi ni inama nkwiriye guha ubuyobozi, ubuyobozi bukwiye kuba ari bwo bureba ibijyanye n’imikoreshereze y’amafaranga.Hanyuma bagasobanurira abakinnyi impamvu umushahara utabonekeye igihe'.

Wakwibaza impamvu nta na kimwe twatwaye muri uyu mwaka kuko nageze mu ikipe ngira ngo dufate umwanzuro ku mwaka utaha w’imikino ariko ugasanga hari ibibazo birenze umutoza".

Julien Mette yavuze ko kandi hari igihe cyageze abakinnyi bakamuririra kubera ubukene. Ati: "Hari igihe cyageze abakinnyi bakazajya baza kundirira, ni ubwa mbere nari mbibonye umukinnyi arira mu maso yanjye, avuga ati 'umutoza, ntabwo dufite ibyo kurya. imiryango yacu iradukeneye. Ntabwo dufite amafaranga yo koherereza iwacu kandi nibyo biba byumvikana abakinnyi bagira imiryango' ".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND