RFL
Kigali

Julien Mette yavuze ko agiye kurega Rayon Sports ndetse ko abayobozi bayo batera ubwoba gusa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/06/2024 17:11
0


Julien Mette wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko agiye kurega Rayon Sports mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA, ndetse ko n'abayobozi bayo batera ubwoba gusa.



Ni ibikubiye mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali binyuze ku murongo wa telefone kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Kamena 2024.

Julien Mette yavuze ko mu bijyanye n'umushahara yari aberewemo na Rayon Sports, yawuhawe mbere yo gutandukana nayo. 

Uyu mutoza yavuze ko ikibazo ari ukuba baramwivangiye mu kazi bakamubuza gutoza umukino bari bagiye gukinamo na APR FC, ibihabanye n'amasezerano bagiranye akaba ariyo mpamvu we n'umunyamategeko we bari gutegura ikirego bagomba gutanga muri FIFA

Ati "Icyo nari nibagiwe kukubwira reka nkwemerere ko nabonye byose, baranyishyuye bampaye byose bangombaga ku munsi w’umukino ufungura sitade Amahoro, gusa ntibikuraho ko batigeze bubaha amasezerano yanjye. 

Kuko binjiye mu kazi kanjye, biranditse mu masezerano yanjye ko arinjye ngenyine ufite ubushobozi bwo gutoza ikipe. Rero njye n’umunyamategeko wanjye turimo turategura ikirego cyo kohereza muri FIFA kuko ntibigeze bubaha amasezerano yanjye.

Ni bibi kuri bo kuko tuzahurira imbere y’ubutabera bwa FIFA, kuko ntabwo bigeze bubaha amasezerano yanjye kandi bigize icyaha.

Amasezerano avuga ko umutoza mukuru niwe ushinzwe abakinnyi ni nawe ushinzwe gutegura imikinire n’imikinishirizwe y’abakinnyi. 

Kandi ibyongibyo ntabwo bigeze babyubaha, ubwo rero tuzahurira imbere y’amategeko".

Julien Mette Kandi yavuze ko Rayon Sports ifite abafana beza bumva, ariko ikaba ifite abayobozi badashoboye batera ubwoba gusa.

Rayon Sports ifite abafana beza bazi ubwenge, bumva kandi bakurikira, gusa iyobowe n’abayobozi bari aho, abayobozi badashoboye, abayobozi batera ubwoba gusa.

Nakomeje gukoresha abakinnyi hirya no hino, yewe no muri Djibouti nakoresheje abakinnyi bo mu ikipe y’abaterengeje imyaka 17 kandi nagize umusaruro batigeze bagira.

Yewe no muri DR Congo nakoresheje abakinnyi bakiri bato ,nagiye mvumbura impano kandi nitwaye neza. 

No muri Rayon Sports mwarabibonye kandi Arsene mu gice cya kabiri cya shampiyona yari mwiza na Pascal ku myaka ye 17 nawe yari umwe mu bakinnyi beza yewe ari no mu bakinnyi bakiri bato b’umwaka.

Gusa muri Rayon Sports hari umugabo witwa Patrick, uzi ko abanyamahanaga ari bo bashoboye, ari bo bakwiriye guhabwa amafaranga menshi kurusha abanyarwanda.

Njye ntekereza ko mu gihe abakinnyi bose bigaragaje, ngomba gukoresha umunyarwanda unganya urwego n’umunyamahanga, gusa Patrick we ntabwo ari ko abyumva. We yumva ko abakinnyi beza ari abakinnyi bafite ibigango, tekenika ari nta zo".

Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa yari yarageze muri Rayon Sports mu kwezi kwa Mbere muri uyu mwaka asinye amasezerano y'amezi 6.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND