Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’uburasizuba (EAC) bemeje ko igiswahili ari ururimi rukwige gushyirwamo ingufu muri ibi bihugu mu rwego rwo koroshya ubuhahirane, Habri Leo yaje guha abanyarwanda uburyo bwo kwimenyereza uru rurimi.
Kugeza ubu abantu miliyoni 200 muri Afurika y’uburasirazuba bavuga igiswahili ndetse ibindi bihugu bitandukanye bimaze kubona uburyo uru rurimi rufite ingufu muri aka gace byahisemo gutangira gitanga amasomo y’igiswahili. Ibyo bihugu ni nk’ubushinwa, Ubwongereza, Ubudage, Uburusiya n’ahandi hagiye hatandukanye. Ibi byerekana ko uru rurimi rufite ejo hazaza heza mu kuzamura ubukungu bw’akarere ndetse iyi ikaba ariyo mpamvu TSN (Tanzania Standard Newspapers) yatekereje kuzana ikinyamakuru Habari Leo kizafasha abanyarwanda gusoma amakuru mu giswahili.
Uretse kuba abazi igiswahilki cyangwa bagikunda bazabasha kugisoma muri iki kinyamakuru, bizatuma ibihugu bikoresha igiswahili nabyo bibasha gusoma ibibera mu Rwanda. Muri iki kinyamakuru kandi hazaba harimo umwanya wihariye uzaba ukubiyemo amasomo yo kwiga igiswahili.
Hasobanuwe uburyo Habari Leo igiye kuba igisubizo ku bakoresha igiswahili n'abashaka kucyiga
Kuri uyu wa gatanu iki kinyamakuru kizashyirwa ku mugaragaro mu muhango uzabera Kicukiro-Sonatubes ukabaza uzitabirwa na ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda Alli Said Siwa. Uretse ikinyamakuru Habari Leo, TSN izanatangiza ikiganiro cyitwa ‘Hatua Sita’ kizajya gitambuka kuri K FM.
TANGA IGITECYEREZO