‘Nimube intungane nk’uko so wo mu ijuru ari intungane’ (Matayo 5, 48) (Soyez donc parfaits, comme votre Père céleste est parfait), iyi ni impamba itwawe n’ibihumbi by’abanyeshuri bize muri College du Christ Roi.
Abanyarwanda benshi bazi amateka y’uburyo umwami Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu umwami bahita banatekereza iri shuri ryitiriwe Kristu umwami. Riherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo, rituranye n’andi mashuri menshi nka Ecole Secondaire du Saint Esprit, Ecole des Sciences Louis de Montfort (ESN), Ecole Technique St Peter Igihozo naho Groupe Scolaire Mter Dei rikaba hirya ho gato.
Mu marembo ya Christ Roi
Mu rugendo twakoze tujya gusura College du Christ Roi, amatsiko yari menshi, njye wandika iyi nkuru ni ubwa mbere nari nerekeje muri iri shuri, ibindi byari amakuru rusange nabaga narasomye cyangwa narabwiwe n’abahize. Abanyeshuri bagira udushya twinshi, umwe mu bahize twaganiriye yambwiye ukuntu atakwibagirwa ukuntu abanyeshuri bajyaga basigaza ikijumba kimwe ku ifunguro rya nijoro kugira ngo baze kukinywesha igikoma mu gitondo.
Ifoto y'urwibutso yafashwe ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 50 college imaze, ni muri 2006
Udushya twari twinshi muri College du Christ Roi, na padiri Hakizimana Charles uyobora iri shuri, yanabaye ushinzwe imyitwarire (prefet de discipline) muri 2000-2002 yatuganirije uburyo abanyeshuri bo muri iri shuri bajyaga bakanga bagenzi babo bo mu bindi bigo bavuga ikilatini nko mu gihe cyo kogeza imikino, dore ko iri shuri ryari rifite uwo mwihariko wo kwigisha ikilatini, ibitarapfaga kubonwa ahandi hatari mu iseminari.
Abize muri Christ Roi guhera muri 1995 ntibakwibagirwa Kaminsi Frederic, ashinzwe imyitwarire y'abahungu (animateur) muri iyo myaka 22 yose
Nk’uko nanabibwiwe n’uwize muri iri shuri kuva muri 1995 kugeza muri 1999, ngo ibyo gukangisha ikilatini ntibyabaga mu mikino gusa kuko no mu gihe cyo gutaha abanyeshuri bava mu kigo bajya iwabo, bagendaga bikiranya mu modoka bati “Ave Maria gratia plena... (Ndakuramutsa Mariya wuje inema...)” undi akaba arikirije ati “Dominus tecum et benedicta tui in mulierebus...” bityo bityo, bashaka kugaragaza ko bazi kuganira mu kilatini. Ibi ngo byakundaga gukorwa n’abana bakiri mu mwaka wa mbere. Ikindi kitakwibagirana, muri iri shuri habaga igitaramo (boom) abasore bakananirwa kubyina slow kubera kutamenyera ko abakobwa babagwatira. Uwavuga udushya twabaga muri iki kigo ntiyaturangiza cyane cyane ko abantu baba baranahize mu myaka itandukanye hakaba hari ibyahabaga cyera ubu bitakihaba bigasigara ari urwibutso rw’abarerewe muri College.
Padiri Hakizimana Charles uyobora College du Christ Roi ubu
Reka ngaruke ku rugendo rwanjye n’umufotozi twari kumwe muri College du Christ Roi. Tukihagera Padiri Hakizimana Charles, umuyobozi w’iri shuri yatwakiriye neza cyane ati “Inyarwanda.com ndayizi njya nsoma ibyo mwandika!” Yatwakiriye mu biro bye tumubwira ko tugenzwa no kumenya byisumbuyeho iri shuri ayobora nawe aradukundira atuganiriza mu ncamake ubuzima bw’iri shuri kuva ryatangira kugeza ubu.
College du Christ Roi ni igitekerezo bwite cy’umwami Mutara wa 3 Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami Aloys
Nk’uko twabibwiwe na Padiri Hakizimana Charles, ishuri ryitiriwe Kristu Umwami ryabaye rimwe mu mashuri yashinzwe mbere mu Rwanda, ryatangiye mu mwaka wa 1956 ku bushake bwa Rudahigwa na Musenyeri Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo muri icyo gihe. Rudahigwa uzwi nk’umwami w’amajyambere yisunze Bigirumwami ari we wavuganye na diyosezi ya Liege m Bubiligi kuri iki gitekerezo, nuko iboherereza Chanoine Eugene Ernaute n’ikipe y’abandi bamufashije gutangira College du Christ Roi.
Iri shuri ntiryatangiriye i Busasamana mu mujyi wa Nyanza aho riri ubu ahubwo ngo ryatangiriye i Gatagara, ryimukira ahazwi nka ESN hanyuma haza kuboneka ikibanza cyubatswemo inyubako iri shuri riherereyemo ubu, ryarangije kubakwa neza muri 1965.
Ni ishuri ryaranzwe no kurera abanyabwenge
Mu byo twabwiwe na Padiri Charles, harimo ko iri shuri ryareze abanyabwenge, kugeza ubu muri promotions 54 rimaze gusohora abanyeshuri 2846. Ikindi iri shuri rifite nk’umwihariko, ni uko abanyarwandakazi bazi ikilatini 99%bakimenyeye muri College du Christ Roi, ni mu gihe uru rurimi rwari ruzwi mu maseminari gusa. Ryaranzwe no kuba ishuri ry’ubumenyi n’indimi (sciences et langues) kuko ryatangiye ryigisha ikigereki n’ikilatini n’iby’ubumenyi (sciences).
Dore abayobozi bayoboye iri shuri kuva ritangiye kugeza ubu:
1. Chanoine Eugene Ernaute (1956-1979)
2. Marcel Villers (1979-1982)
Nyuma y’aba bazungu habayeho guhereza ubuyobozi abenegihugu:
3. Padiri Habimana Ladislas (1982-1989)
4. Padiri Hormisdas Nsengimana (1989-1994)
5. Padiri Kayumba Emmanuel (1995, yahayoboye amezi macye ahita yoherezwa kuyobora G. S Oficielle de Butare)
6. Padiri Hermenegilde Twagirumukiza (1996-2001)
7. Padiri Celestin Rwirangira (2001-2009, uyu nawe yahavuye ajya gusimbura Kayumba Emmanuel muri GSOB wari umaze kwitaba Imana)
8. Padiri Kalinijabo Lambert (2009-2013)
9. Padiri Deogratias Rurindamanywa (2013-2015)
10. Padiri Hakizimana Charles (2015- Kugeza ubu)
Bamwe mu bapadiri bayoboye College du Christ Roi de Nyanza, uhereye i buryo ni Villers, Ladislas, Kayumba,Hermenegilde na Rwirangira
Uhereye i Buryo ni Rwirangira Celestin na Hermenegilde Twagirumukiza, muri 2006 ubwo hizihizwaga yubile y'imyaka 50, bombi bayoboye College du Christ Roi
Kugeza ubu iri shuri rifite aya mashami:
EKK: English-Kiswahili-Kinyarwanda, ariko mu minsi iri imbere iri shami rizahinduka LKK: Literature-Kiswahili-Kinyarwanda
MCB: Mathematics-Chemistry-Biology (Imibare, Ubutabire, Ibinyabuzima)
PCB: Physics-Chemistry-Biology (Ubugenge, Ubutabire, Ibinyabuzima)
Hari igihe imvururu zateye mu gihugu amakipe arasenyuka, Chanoine Ernaute afata iya mbere mu kubyutsa ikipe y’abanyenyanza, Rayon Sports
Chanoine Ernaute, umuyobozi wa mbere wayoboye College du Christ Roi yari umupadiri w’umuzungu ariko wamaze kwiyumvamo ubuzima bw’i Nyanza, mu myaka ya za 1960-70 habaye imvururu za politiki zateye umwuka mubi mu gihugu bisenya amakipe y’imikino. Nk’uko twabibwiwe na Padiri Charles, uyu Ernaute yabaye inkingi yahagurukiweho n’ikipe ya Rayon Sports yakundwaga n’abanyenyanza cyane kuko ari naho yavukiye. Chanoine Ernaute yiyemeje guhuriza imbaraga hamwe kugira ngo Rayon Sports izanzamuke nyuma yo gusenywa n’izo mvururu zari mu gihugu.
Ishusho ishushanyije ya Chanoine Eugene Ernaute wabaye umuyobozi wa mbere wa College du Christ Roi akanagira uruhare mu kubyutsa Rayon Sports igihe yari yarasenyutse kubera imvururu zo mu gihugu
Iri shuri ryatwaye ibikombe byinshi cyane cyane mu mikino
Kugeza ubu, College du Christ Roi irakomeye mu mikino cyane cyane Volleyball aho iri ku mwanya wa 3 mu cyiciro cya 2 cya shampiyona. Muri iri shuri kandi hari korali ifite ingufu iririmba umuziki wa classique ku buryo baherutse no kwegukana igikombe mu marushanwa yari yateguwe na Chorale Illuminatio yo muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye, iri rushanwa ryari ryahuriwemo n’ibigo birenga 10.
Igikombe korali yo muri Christ Roi yegukanye kubera ubuhanga mu muziki wa classique
Nk’ishuri ry’abapadiri, isengesho rihora imbere
Muri iri shuri imbere harimo urugo rw’abapadiri, bishimangira koko ko iri shuri ari umwihariko wa Musenyeri n’ubwo riri mu mashuri ya Kiliziya afashwa na leta. Muri gahunda zose z’ikigo abanyeshuri baherekezwa n’amasengesho kandi uburenganzira bushingiye ku myemerere burubahirizwa, Padiri Charles yatubwiye ko ibi byitabwaho cyane kubera ko batagamije kurera abana mu bwenge gusa ahubwo barera n’umutima ku buryo umwana wahize ahavana uburere.
Tubajije Padiri Charles uburyo iki kigo gihangana n’ingaruka z’ihinduka ry’uburezi bwo mu Rwanda umunsi ku wundi, yatubwiye ati “Ni ibintu byose si mu burezi gusa, byarahindutse. Maturite y’abana b’iki gihe iragoye kurusha mbere. Abana b’ubu bafite imico yo kubeshya cyane, hakwivangamo ikoranabuhanga bigatuma umuhate no kwemera kuvunika bigabanuka. Abana b’ubu ntibagishaka kuvunika ariko turagerageza umunsi ku wundi.”
College du Christ Roi ifite abanyeshuri bavanze, abakobwa n’abahungu, ariko umubare munini ni abahungu. Kujya kwiga muri iki kigo bisaba kuba waragize amanota meza, nibura atarenze 6 ku bahungu na 10 ku bakobwa, abo ni abaje gutangira umwaka wa mbere, naho mu baje mu cyiciro cya 2 cy’amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite atarenze 24 muri MCB na PCB n’atarenze 43 muri EKK.
Temberana natwe mu mafoto:
Iyo ugiye kuri College du Christ Roi unyura kuri paruwasi ya Nyanza
Ishusho iri imbere ya paruwasi ishushanya ko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami
Ni bugufi cyane n'umujyi wa Nyanza
Kuri paruwasi i Nyanza
Ecole Secondaire du Saint Esprit ituranye College du Christ Roi
Amafoto agaragaza uko College yari imeze itarasanwa
Imikino yakinwaga cyera
Byinshi byarahindutse nk'uko mugiye kubyibonera mu mafoto
Ugitunguka mu kigo, aha ni imbere y'ibiro by'umuyobozi
Imodoka y'ikigo
Aha ni ho abanyeshuri bafatira ifunguro
Refectoire
Aha uba ugana ku mashuri, inyuma haba amacumbi y'abakobwa
Muri iri shuri habamo urugo rw'abapadiri, ari rwo mubona kuri iyi foto
Iyi ni inzira imanuka ku macumbi y'abahungu no ku bibuga
Ku mashuri
Hagati y'amashuri harimo ibibuga
Abanyeshuri baba bambaye amakarita mu ijosi, akoranye ikoranabuhanga rituma iyo umunyeshuri ahawe uruhushya rwo kujya hanze ababyeyi bahita baboba ubutumwa bugufi bubereka ko agiye hanyuma yanagaruka umubyeyi agahita abona ubundi butumwa bugufi bumwereka ko umwana ageze ku ishuri
Ku macumbi y'abakobwa
Aha ni ku macumbi y'abahungu
Ku macumbi y'abahungu niho abanyeshuri bose banyura bagiye ku bibuga biri inyuma yayo. iyo nzu y'amabati y'ubururu ni laboratwari
Abanyeshuri bari mu mikino
Aha twarimo dusoza urugendo rwacu dutaha tuva muri iri shuri. iyi ni refectoire
Twongeye gutunguka mu marembo dutaha
Tugeze kuri paruwasi dutaha
Turi kugana aho bafatira imodoka.
Wowe wize ku kihe kigo? ni iki wibukayo? dusangize uko byari bimeze!
Amafoto: Abayo Sabin/Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO