Mu gihe cye cya mbere, Trump yashyizeho itegeko ryatumye abantu ibihumbi 40 baturutse mu bihugu byiganjemo Isilamu batabona viza cyangwa bagafatirwa ku bibuga by’indege by’Amerika.
Ibigo by’amashuri makuru muri
Amerika birimo Harvard, Brown, MIT, na Johns Hopkins byasabye abanyeshuri mpuzamahanga
gusubira mu gihugu mbere y’itariki ya 20 Mutarama 2025, igihe Donald Trump
azaba atangiye inshingano z’ibiro bya Perezida ku nshuro ya kabiri.
Ibi byaturutse ku mpungenge z’uko Trump ashobora kongera gushyiraho amabwiriza y’ingendo nk’aya giyeho mu gihe cye cya mbere, agahagarika kwinjira muri Amerika kw’abaturage baturutse mu bihugu byiganjemo Islam, nka Siriya, Irani, Somaliya, Libya, na Yemeni, ndetse no mu bindi bihugu byaranzwe n’imyitwarire y’intambara.
Mu gihe cye cya mbere, Trump yashyizeho itegeko ryatumye abantu ibihumbi 40 baturutse muri ibi bihugu batabona viza cyangwa bagafatirwa ku bibuga by’indege by’Amerika.
Nubwo Perezida Joe Biden yasubije inyuma aya mabwiriza mu 2021, abanyeshuri babanyamahanga barimo abo mub’Ubuhinde n’Ubushinwa, bafite impungenge ko Trump ashobora kongera gukaza iby’ubwenegihugu no gusuzuma imyitwarire ya politiki y’abanyeshuri mu mashuri.
Abanyeshuri benshi barimo Jacky Li ukomoka mu Bushinwa, avuga ko bafite impungenge zikomeye ko ingamba za Trump zishobora kubangamira imyigire yabo no kubafungira amahirwe yo gukomeza amasomo muri Amerika nk'uko bitangazwa na Associated Press.
Abanyeshuri biga muri Amerika bageze kuri 1.1 million, benshi bakaba
baturutse mu bihugu nk’Ubuhinde n’Ubushinwa, n’ibindi bihugu byahohotewe
n’amabwiriza ya Trump. Ibigo by’amashuri byatangaje ko bizakomeza gusobanurira
abanyeshuri uburyo amategeko ya Amerika azagenda ahinduka nyuma y’irahira rya
Trump.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO