Kigali

Kenny Sol yagaragaje umuryango we nk'isoko y’amahoro, ibyishimo n’urukundo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 23:10
0


Umuhanzi ukomeye muri muzika nyarwanda Kenny Sol yashimiye urukundo rwe mu buryo bwuje imitoma n'ibyishimo.



Uyu muririmbyi w'umuziki ukomeye mu Rwanda ni umwe mu bakomeje gufatanya n’abandi mu kugaragaza ishusho y'umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Azwi cyane mu ndirimbo nka No One, Forget, One More Time, n’izindi zagiye zishimisha abatari bacye.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, ku rukuta rwe rwa Twitter, Kenny Sol yavuze amagambo y’urukundo akomeye, agira ati: "Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, ndagushimira ku gutanga impano y’agaciro—umukobwa mwiza udahwema kuba ishusho y'ubuntu n'urukundo rwawe."

Aya magambo y’urukundo yatumye abafana n’abakunzi be benshi bishima cyane, akaba ari nyuma y’igihe gito we n’umugore we bibarutse umukobwa, impano ikomeye ku muryango wabo. Kenny Sol, ufite indirimbo zitandukanye zakunzwe, yabaye igihangange mu muziki, ariko muri iyi minsi, yashyize imbere umuryango we, akawuha agaciro kanini.

Ubutumwa bw’urukundo yatanze bwashimye na benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana bashimye uburyo yerekana urukundo n’ubwitange mu muryango we. Abakunzi b’umuziki bakomeje kuvuga ko ubutumwa bwe ari igitekerezo cyiza kigaragaza ko umuryango ari isoko y’amahoro, ibyishimo, n’urukundo. 

Kenny Sol n’umugore we bafashe iya mbere mu kugaragaza urukundo mu muryango wabo no mu buzima bwabo bwite, ibintu byishimirwa cyane n’abakunzi babo.


Kenny Sol hamwe n'umuryango we bari mu mashimwe abyibushye


Umwanditsi: NKUSI Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND