Mu nama ya Teaching Regulation Agency mu Bwongereza, Bwana Rookwood yahakanye ibirego 13 yaregwaga, ndetse ntiyemera ko imyitwarire ye igaragaza ibitandukanye n’ibyo umwuga w’ubwarimu usaba.
Nemiya Rookwood, w’imyaka 33, wahoze yigisha ikoranabuhanga muri Lincoln University Technical College hagati ya 2016 na 2018, yirukanwe burundu ku mwuga w’ubwarimu kubera kohereza ifoto ye yambaye ubusa ndetse ifite ubutumwa bw’igitsina ku itsinda ry’abakobwa bakuze.
Mu nama ya Teaching Regulation Agency, Bwana Rookwood yahakanye ibirego 13 yaregwaga, ndetse ntiyemera ko imyitwarire ye igaragaza ibitandukanye n’ibyo umwuga w’ubwarimu usaba.
Nyamara, akanama kemeje ko imyitwarire ye yangije isura y’umwuga w’ubwarimu, kandi "yarenze ku rwego rw’imyitwarire isabwa abarezi."
Mu birego 13 yaregwaga, 12 ntibyahamye. Icyakora, akanama kemeje ko yohereje ifoto yambaye ubusa kandi ifite ubutumwa bwa gisambanyi ku bakobwa bakuze bari bahuriye mu buryo bw’ubucuruzi. Abo bakobwa bose bari bakuze kandi nta numwe wari umunyeshuri.
Umuvugizi wa Lincoln UTC yagize ati: "Iyo amashuri yabimenye, yahise akora isesengura ryihuse ryatumye ahita yirukanwa."
Nk'uko bitangazwa na BBC, Akanama kemeje ko Bwana Rookwood atubahirije imbibi z’imyitwarire igomba kuranga umwarimu, kandi ntiyubahirije amahame, politiki n’imyitwarire y’ishuri.
Nubwo akanama kashimiye kuba yaremereye umuhamya icyo gihe ko ari we wohereje ifoto, kanenze ko "nta bisobanuro yatanze ku myitwarire ye" kandi "ntiyigeze agaragaza kwicuza."
Kongeyeho, akanama kagaragaje impungenge z’uko yari mu myaka ye ya mbere mu mwuga w’ubwarimu ubwo ibi byabaga, ariko ntiyagaragaje ubunararibonye cyangwa ubushishozi, bituma habaho impungenge ko imyitwarire nk’iyo ishobora kongera kubaho.
Minisitiri w’Uburezi yemeje ko Bwana Rookwood ahagarikwa burundu ku mwuga w’ubwarimu mu gihe cy’imyaka umunani. Ntabwo azemererwa gusaba gusubizwa mu mwuga mbere ya Ukuboza 2032.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO