Kigali

Umuryango w’Abahinde wubatse ubukire bukomeye muri Hawaii uhereye ku busa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 22:17
0


Mu myaka ya 1930, ubwo Hawaii yabaga ahantu hakunzwe n’abakerarugendo b’abakire, imyenda y’ubudodo n’indi mitako y’ikirwa yatangijwe n’uyu muryango yabaye ikimenyabose.



Mu 1915, Jhamandas Watumull w’imyaka 29 ukomoka mu Buhinde yageze mu kirwa cya Honolulu muri Hawaii, ashaka gushinga iduka ry’ubucuruzi bw’ibicuruzwa yatumizaga mu Burasirazuba afatanyije na mugenzi we Dharamdas. Bise ubucuruzi bwabo "Watumull & Dharamdas," bakaba bacuruza ibintu by’agaciro nk’amasaro, ibikoresho bya zahabu, imyenda ya silk n’ibindi bintu bitangaje byo mu Burasirazuba.  

Nyuma y’urupfu rwa Dharamdas mu 1916 azize kolera, Jhamandas yatumije murumuna we Gobindram ngo ajye gucunga iduka ryabo rya Honolulu mu gihe we yakoraga ubucuruzi i Manila umurwa mukuru wa Phillipine. Muri icyo gihe, aba bavandimwe bagiye bakorera hagati y’u Buhinde na Hawaii bakomeza guteza imbere ubucuruzi bwabo.  

Mu myaka yakurikiyeho, amazina y’umuryango Watumull yaramenyekanye cyane muri Hawaii, aho yaje gukomera mu bikorwa by’imideli, ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa, ndetse no mu bikorwa byo guteza imbere uburezi n’ubuhanzi. Kugeza ubu, uyu muryango ufatwa nk’umwe mu miryango ikize cyane muri Hawaii. 

Mu myaka ya 1930, ubwo Hawaii yabaga ahantu hakunzwe n’abakerarugendo b’abakire, imyenda y’ubudodo n’indi mitako y’ikirwa yatangijwe n’uyu muryango Watumull yabaye ikimenyabose. 

Iyi myenda, izwi ku izina rya “Aloha shirts,” yatangijwe na Gobindram mu 1936 ifite ibishushanyo by’umwimerere nka hibiscus na gardenias, ikaba yarakunze kugurwa n’ibyamamare nka Loretta Young na Jack Benny. 

 

Nubwo bateye imbere, aba bavandimwe bahuye n’imbogamizi z’amategeko y’ubuhunzi mu gihe cyabo, baza guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika nyuma y’imyaka myinshi. Watumull Foundation yaje gutangizwa kugira ngo itere inkunga uburezi n’imishinga itandukanye mu Buhinde na Hawaii. 

Nk'uko tubicyesha Yahoo.com ndetse na BBC, uyu munsi, ubucuruzi bw'uyu muryango bwibanda ku bikorwa by’imitungo itimukanwa, aho bakomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ikirwa cya Hawaii.




Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND