Umwana w’u Rwanda, Ndayishimiye Balthazar, yanditse amateka mashya ubwo yatoranywaga mu bakinnyi 21 bagize Academy ya Bayern Munich mu Budage.
Ku itariki ya 14 Nzeri 2024, Ndayishimiye Balthazar ari kumwe na bagenzi be Irumva Nerson na David Okoce, bahagurutse mu Rwanda berekeza mu Mujyi wa Munich mu Budage. Bari bahagarariye igihugu mu buryo budasanzwe nk’abasore batatu batoranyijwe muri gahunda ya Bayern Munich yo gushakisha impano nshya mu guconga ruhago.
Mu gihe bari i Munich, aba bakinnyi bagaragaje
ubushobozi buhambaye by’umwihariko Ndayishimiye yitwaye neza ku buryo yaje
gutoranywa mu bakinnyi bo hagati bazakina mu marushanwa atandukanye y’iyi kipe
ya Bayern Munich Academy. Iki ni ikimenyetso cy’uko impano z’u Rwanda zikomeje
kugaragara mu ruhando mpuzamahanga.
Ndayishimiye Balthazar ntabwo ari
ubwa mbere yari agiye mu Budage. Uyu mukinnyi yari yarigeze kugerayo mu
igeragezwa muri The Winners FC ariko ntibyakunda nyamara ubushake n’impano bamubonyeho
byatumye ahabwa andi mahirwe, maze yongera kwerekana ko ashoboye.
Ku rubuga rwa Bayern Munich, Ndayishimiye
Balthazar yavuze amagambo agaragaza intego ze, ati: “Nzashyiraho imbaraga
zanjye zose kugira ngo mbashe kuba umukinnyi wabigize umwuga, ibisigaye
bigaharirwa Imana".
Academy ya Bayern Munich izwiho gushakisha abana bafite impano zidasanzwe mu mupira w’amaguru ku isi hose. Ni muri urwo rwego yashyizeho gahunda yo gufasha impano zituruka mu bihugu bitandukanye, harimo n’u Rwanda.
Aya mahirwe afitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye u
Rwanda rufitanye na Bayern Munich, agamije kuzamura impano z’abakinnyi bato mu
Rwanda.
Barthazar Ndayishimiye yatoranyijwe mu bana 21 bazakinira Academy ya Bayern Munich mu Budage
Balthazar yari yajyanye na bagenzi be batatu mu budage
TANGA IGITECYEREZO