Kigali

NESA yafunze ibigo 60 by’amashuri kubera ibibazo by’ibyangombwa

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/12/2024 16:40
0


Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, cyatangaje ko cyahagaritse ibigo 60 by'amashuri mu gihe igenzura ryakozwe muri Nzeri ryasanze ibigo 786 mu gihugu bikora mu buryo butemewe n'amategeko.



Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiravuga ko cyahagaritse ibigo 60 by’amashuri mu turere 11 tw’u Rwanda, nyuma yo gusanga bidafite ibyangombwa byo gukora. Ibikorwa by’ibi bigo byahagaritswe kubera ko byakoreraga ahantu hatizewe, bishobora gushyira ubuzima bw’abanyeshuri mu kaga. 

Ibi byemezo byafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwatangiye muri Nzeri 2024, bwagaragaje ko hari ibigo 785 mu gihugu bikora mu buryo butemewe n’amategeko. Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yatangaje ko ibi bigo byafunzwe kuko byari bidakurikije amabwiriza agenga ireme ry’uburezi n’umutekano w’abanyeshuri. 

Dr. Bahati yasobanuye ko ikibazo cy’amashuri adafite ibyangombwa kimaze igihe kigaragara.buri mwaka hakorwa ubugenzuzi, hagiye haboneka amashuri mashya yagiye ashingwa mu buryo butemewe nyuma y’igenzura. 

Amashuri yinshuke 42 amashuri 9 yatangiye muri ubwo buryo gusa usanga yararenze icyokiciro afite amashuri abanza andi 9 n’amashuri abanza  ndetse muri iki kiruhuko igikorwa kirakomeje.

Mu mwaka wa 2022, NESA yari yatangaje ko hari amashuri arenga 650 atemewe mu gihugu, naho muri uyu mwaka wa 2024, umubare wiyongereyeho ibigo 135, bingana na 20.8% by’izamuka. 

NESA ivuga ko izi ngamba zigamije kubungabunga uburezi bufite ireme no kurinda abanyeshuri kwigira mu mashuri atujuje ibisabwa. Ababyeyi basabwa kugenzura niba amashuri abana babo bigamo afite ibyangombwa byemewe mbere yo kuboherezamo. 

Iki gikorwa ni kimwe mu bigamije guca akajagari mu ishingwa ry’amashuri no kunoza ireme ry’uburezi mu Rwanda.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND