Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017 ni bwo Healing worship team izakora igitaramo yise ‘Mana imbaraga za we zirakomeye’ mu rwego rwo gufatanya n’abakunzi bayo kuramya no guhimbaza Imana ndetse hanafatwa amashusho y’Album yabo ya gatatu y’amashusho.
Iki gitaramo kizaba kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare kibere ku Gisozi ku itorero Bethesda Holy church kuva saa munani z’amanywa, umuvugabutumwa w’uwo munsi akaba ari Ev Boniface Singirankabo. Muri icyo gitaramo Healing worship team ikunzwe mu ndirimbo 'Inzira z'Imana', 'Amba hafi', 'Ibiriho ubu' n'izindi zotandukanye izaba iri kumwe n’andi matsinda na yo akunzwe hano mu Rwanda arimo True Promises yamenyekanye mu ndirimbo Mana urera, Gisubizo Ministries na Alarm Ministries. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Mu gihe habura iminsi micye iki gitaramo cya Healing Worship team kikaba, Inyarwanda.com twasuye aba baririmbyi kuri uyu wa 15 Gashyantare tubasanga i Gikondo kuri Eglise Louange aho bari barimo gukorera ‘Repetition’ (gusubiramo indirimbo no kugorora amajwi) dusanga abaririmbyi bagera nko kuri 30 ubariyemo n'abacuranzi biteguye neza iki gitaramo cyabo dore ko wabonaga bahagaze neza yaba abaririmbyi ndetse n’abacuranzi babo nk'uko mubibona mu mafoto ndetse n’amashusho.
Kibonke Muhoza umutoza w'amajwi wa Healing worship team yabwiye Inyarwanda.com ko bari bageze ku munsi wa gatanu wo gusubiramo indirimbo. Twamubajije impamvu bari bafashe iminsi myinshi yo kwitegura mu miririmbire mu gihe indirimbo zose bazaririmba ari izabo zigize Album ya gatatu kandi zose bakaba bazizi, adutangariza ko bashaka kuzakora igitaramo cyiza kizaryohera buri wese uzaba ahari. Kibonke yaboneyeho no kudutangariza ko mu gitaramo cyabo bazaba barimo no gufata amashusho y’Album yabo ya gatatu. Ikindi ni uko bifuza kuzakora umuziki w’umwimerere (Live). Yasoje ahamagarira abantu bose kuzajya kwifatanya nabo.
Reba Amafoto ubwo Inyarwanda.com yasuraga Healing worship team
Basirimbaga mu buryo bukomeye bati 'Amba hafi kurusha imyambaro nambaye'
Abasore n'inkumi bagize itsinda Healing worship team
Biteguye neza igitaramo bazakora ku Cyumweru
Kibonke Muhoza imbere y'abaririmbyi abereye umutoza w'amajwi
Diane na we yiteguye neza igitaramo cya Healing worship team
Yakuyemo umupira arawukenyera akora mu muhogo ahimbaza Imana
REBA HANO HEALING WORSHIP TEAM IRIRIMBA 'AMBA HAFI'
REBA HANO 'INZIRA Z'IMANA' YA HEALING WORSHIP TEAM
Amafoto & Video: Lewis Ihorindeba- Inyarwanda Ltd
TANGA IGITECYEREZO