RFL
Kigali

Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’agatangaza kitabiriwe na Perezida wa Sena na Minisitiri w’Intebe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/12/2016 7:27
14


Ku nshuro ya kane Chorale de Kigali yakoze igitaramo cy’uburyohe cyo kwizihiza Noheli cyizwi nka Christmas Carols Concert. Icyo muri uyu mwaka cyabaye ku mugoroba w’uyu wa 18 Ukuboza 2016 kibera mu ihema rya Kigali Conference & Exhibition Village kuva isaa kumi n’ebyiri kugeza isaa yine z’ijoro.



Igitaramo cya Chorale de Kigali cyitabiriwe n'abantu ibihumbi hafi bitatu mu gihe kwinjira byari 10.000Frw mu myanya y'cyubahiro na 5000Frw mu myanya isanzwe. Cyitabiriwe kandi n'abayobozi bakuru mu nzego za Leta barimo Perezida wa Sena Hon Makuza Bernard ari na we wari umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ushinzwe iterambere ry’abaturage, PS muri Minijust, Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi.

Chorale de Kigali

Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta

Muri iki gitaramo cy’umwimerere Chorale de Kigali yaririmbye indirimbo 27 ukongeraho n’izindi 3 yasabwe gusubiramo n'abakunzi bayo bitewe n’uburyo zari zaryoheye abatari bacye. Mu ndirimbo 27 aba baririmbyi baririmbye, mu rusore bw'amajwi aryoheye amatwi, bahereye ku yitwa Silent night, bakurikizaho Aravutse Umwana Yezu. Nyuma y’aho baje gukurikizaho; The voice of the Lord, Carol of the bells na Joy to the world. Izindi baririmbye benshi bakizihirwa harimo; Yubile Chorale de Kigali 50, Gloria, Noheli umukiza wacu yavutse, Nimuze turamye Umwami wavuze, Alleluia, O thou that tellest good tidings, And the glory n'izindi.

Chorale de Kigali

Igitaramo kigezemo hagati, haje kwakirwa abana bato batozwa kuririmba na Chorale de Kigali, na bo bagaragaza ubuhanga buhanitse bafite mu kuririmbira Imana. Abo bana baririmbye indirimbo ebyiri arizo: Amezaliwa na Twelve days of Christmas. Aba bana bishimiwe na benshi by’umwihariko Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, umwe mu bizihiwe cyane, yavuze ko gukoresha abana nk’aba bagaragaje ubuhanga ari kimwe mu byatumye yishimira cyane iki gitaramo.

Chorale de Kigali yaje gusubira kuri stage, ibintu birushaho kuryoha kurusha mbere ariko biba akarusho ubwo bari bageze ku ndirimbo ya UEFA Champion League bakayiririmbana ubuhanga mu majwi aryoheye amatwi, aho bashyize igoroba abakunzi ba Siporo bakizihirwa birenze ndetse bakaza gusaba iyi korali kubafasha bagasubiramo iyi ndirimbo. Chorale de Kigali yasoreje ku ndirimbo ebyiri nazo zakunzwe cyane izo akaba ari; Libiamo na Feliz Navidad. Igitaramo cyraangiye ubona abantu badashaka gutaha bitewe n'uburyo bari baryohewe.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi wavuze ijambo nk'umushyitsi mukuru dore ko Hon Makuza Bernard perezida wa Sena y'u Rwanda yari yatashye, yashimiye cyane Chorale de Kigali kubwo gutegura igitaramo cyiza cyane. Yunzemo ko iyo mu gihugu hari abaririmbyi beza, bakora ibitaramo byiza bikitabirwa kandi bigashimisha abantu, ari ikintu cyo kwishimirwa kuko ari ikimenyetso cy’iterambere ry’igihugu.

Chorale de Kigali

Ni igitaramo cyitabiriwe cyane bitera ishema Chorale de Kigali

Alex Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali mu ijambo rye yashimiye buri wese witabiriye iki gitaramo ashimira n’uwabateye inkunga kugira ngo kigende neza. Yashimiye Leta y’u Rwanda yubatse ihema ryiza kandi rigari bakoreyemo igitaramo cyabo, ku nshuro ya mbere bakabasha gutaramana n’abakunzi babo bose dore ko mu myaka yashije benshi basubiragayo babuze aho bicara.

Yashimiye kandi Kaminuza y’u Rwanda yemeye kubatiza iryo hema anashimira Minisitiri w’Intebe wabafashije kumvinakana n’iyo kaminuza. Nubwo bakora umuziki uhenze, yavuze ko bazakomeza kuwukora bakereka isi ko n’u Rwanda rushoboye. Yijeje Leta na Kiliziya inkunga yose bazakenera kuri Chorale de Kigali kuko bashaka na bo kubaka no guteza imbere igihugu cyabo.Yunzemo ko kubona abantu ibihumbi baza kwifatanya nabo byabateye ishema ndetse bikabatera n'imbaraga zo gukora cyane no kurushaho gutegura ibyiza.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Alex Nizeyimana yavuze ko uko igitaramo cyabo cyagenze nk’uko bari bagiteguye. Ati “Twashimishijwe  cyane nuko abakunzi bacu batajya batezuka kutuba hafi, ni inkunga ikomeye cyane. Ikindi twishimiye ko uko twayiteguye ari nako yagenze tukaba tuyisojetwishimye kandi n’abakunzi bacu bishimye. Dushimiye cyane kandi n’itangazamakuru ryabanye natwe  mu myiteguro no kumenyesha abantu ibyo dukora”

Chorale de Kigali

Chorale de Kigali yishimiwe n'abatari bacye

Chorale de Kigali

Iki gitaramo cyari cyahuruje imbaga y'abakunzi ba Chorale de Kigali

Andi mafoto ni mukanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ufitinema abuba7 years ago
    Nibyagaciro kujyira choral de kigali mukutwubaka imitima biciye mundirimbo mwarakoe cyane,mukomeree aho
  • PAJO7 years ago
    NGO ABAHANGA MU KURIRIMBA??? UBUHANGA SE BUHE? ABANTU BATAZI GUFATA MU MUTWE INDIRIMBO ZABO BURIGIHE BARIRIMBA BAFITE AMAKAYE BASOMA UBWO UBUHANGA NUBUHE UTAZI NGO GUFATA MU MUTWE IBYO UHRA URIRIMBA?????? NGO BARIRIMBYE INDIRIMBO YA CHAMPIONS LEAGUE??!!! IYO SE NIYO MUYIHE KILIZIYA CG MU KIHE GITABO CY'INDIRIMBO??? AYAYAYAAAAAAA!!! IBYOSE BIHURIYEHE N'UMUHAMAGARO WABO KOKO??? UBUTAHA BAZARIRIMBE NIZA JAYPOLLY CG RIERDAZO (RIDERMAN)
  • urinjiji7 years ago
    uri injiji gusa!!! bigaragaga ko wize uboloka gusa! icyo nakubwira icyo utazi uzajye ubaza! ninde wakubwiye se ko notes musicale bazifata mumutwe??? uri injiji gusa!
  • hendel7 years ago
    wa muntu we wijujuta ngo ntibafata mu mutwe indirimbo,izo baririmba ntabwo ari makorasi amwe bavuga ngo"ndamwumva mu birenge ,ndamwumva mu gatuza ..." ni indirimbo baririmbira ki manota wa muhanga uturutse inyuma we!!
  • 7 years ago
    Umva Kuki ureba ibitakureba? gusoma ni uburenganzira .rero ntukababazwe numutwaro utikoreye ! muba mushaka gusebya ntakindi!
  • rukundo Pacifique 7 years ago
    wowe wiyise pajo aho kuvuga ubusa wabireka...niba upinga abantu ibyo ntago dukeneye kubyumva..byigumanire...biragaragara ko nyine umenyerrye kwiyumvira ibisope...iyi chorale no mubyo uzajya utekereza kuvuga uyikure mu mutwe...kuko urwego bariho sinzi uko nabikubwira. kambakamba ubone kugenda.
  • DIDI7 years ago
    @PAJO, iyo utazi ikintu jya ubanza ubaze impamvu yacyo. bariya baririmbyi bazi ibyo bakora kandi n'indirimbo barazizi. ahubwo bifashisha biriya bitabo by'indirimbo kubwa notes musicales (amajwi). ahubwo Inyarwanda.com mudushakire video yiriya concert
  • John Ngabo7 years ago
    Inyarwanda muri abantu b'abagabo cyane kutugezaho amakuru meza nk'aya. Munyemerere ngire icyo nibwiririra bwana Pajo. Irindi zina ryawe aho ntiwaba uri NTAMUNOZA ? Ni ko muvandi, ubwo ntibigiye kuba bya bindi ubura icyo unenga inka ngo dore igicebe cyayo ? Va ku giti dore umuntu ! Erega n'iyo waba udakunda urukwavu, ujye wemera nibura ko ruzi kwiruka. Chorale de Kigali irashimwa n'abanyarwanda n'abanyamahanga, wowe uti nta buhanga ? Njye igitaramo nakigiyemo kandi ni ukuri byari agahebuzo. Ahubwo niba byashobokaga mu gitaramo gitaha, abagize andi machorales yo mu Rwanda bose bakazaza kwiga uko baririmba, wenda mu myaka iri imbere hazagira igwa mu ntege Chorale de Kigali kuko kuri uyu munota ntayo mbona pe ! Ifite abakobwa bahogoza utasanga ahandi ! Abagabo bo bararirimba ugasesa urumeza ! Yoooo ! Mbega amajwi ! Naho ibyo kuvuga ngo ntibafata mu mutwe, ibyo uribeshya cyane kuko n'amachorales akomeye y'iburayi mbona aririmba afite ibitabo asomamo. Erega uriya ni umuziki w'ubuhanga si za mama wararaye !! Nabonye unafite ikibazo ku ndirimbo ya champions league ? Njye ahubwo biriya narabikunze kuko bigaragaza ko ari Chorale de Kigali ari ndengamipaka ! Ikindi kandi hariya si mu Kiliziya !! Erega icyo waririmba cyose utanga ubutumwa bushimisha abantu si ngombwa ko kiba kirimo ijambo Imana !! Bwana Pajo Alias Ntamunoza, tekereza neza wibaze urasanga ibyo uvuga nta shingiro rwose ! Ngaho horana Imana kandi uzagire umwaka mushya muhire wa 2017. John Ng.
  • MUR7 years ago
    kuri PAJO,abatabizi bicwa no kutabimenya!!,uzacukumbure ibijyanye n'indirimbo classique kugira ngo umenye impamvu abantu baririmbana za classeurs ndetse ubanze umenye na Chorale de Kigali intego zayo kugira ngo umenye impamvu iriya hymne yarimbwe etc.. maze ubone gukora comments.ariko jye rwose naremeye CDK mugeze ku rwego rushimishije Nyagasani akomeze abafashe gutera imbere!!!we love u CDK!!
  • bobo7 years ago
    PAJO iyaba wari uzi icyo baba bakoresha ariya makaye ntiwakavuze ibyo uvuze mujye mubanza musobanuze mbere yo kunenga kandi ibyiza mujye mubishima mureke kuba aba contre ntacyo mushingiyeho
  • jojo7 years ago
    Ariko wowe witwa Pajo , urazi ko usekeje di wagiye ujya aho utamenya ngo barikuririmba irihe jwi, iyo ni style wa muturage , jyu menya nicyo amajwi amara , kandi ntabwo bivuze ko baba batazizi mu mutwe ,ahubwo niba unikundira za Riderman uzavuge banagutere n'inkunga bakugurire CD urumva ,
  • Nathalie7 years ago
    Mbega ukuntu byari byiza cyane. Gusa twabasabaga ko ubutaha igitaramo cyazajya kiba ku wa gatandatu kugira ngo abakora mu ntara bajye babasha kwitabira.Uririmbye neza aba asenze kkabiri.
  • fiston7 years ago
    Muraho reka nshimire Chorale de Kigali ikomeje kutugezaho umuziki mwiza rwose kandi ushimishije, kandi unogeye amajwi. Reka kandi mbonereho umwanya wo kugaya abantu badakunda ibyiza nka PAJO. reka musobanurire, iriya ni concert ya classic music ntabwo twari mu Kiriziya, indirimbo nka ziriya ziririmbwa basoma amanota bafite copy ntabwo ari nka zazindi bahimba batandika mu manota. ujye umenya gutandukanya classic music n'izindi njyana kuko ntaho bihuriye.
  • 7 years ago
    Mr. Pajo nyuma yo kunenga ujye ubanza ubaze kandi usonanuze neza, bigaragara ko ibintu by'imiziki ntabyo uzi kabisa, classic music ziririmbwa basoma amanota bafite za classeur , ziriya music ntuzigereranye nizo uzi umuntu abyuka agahita ashyira aho, zirimo ubuhanga cyane rwose niyo mpamvu abazigisha baba bafite background y'abize mu maseminari, hariya baririmba basoma amanota. Ikindi kandi igitaramo cyakozwe cyitwa CLASSICAL MUSIC CAROL ntibivuga ko hari kuririmbwa iz'Imana gusa n'izindi zose za classic zigomba kujyamo, twari mu gitaramo ntitwari mu Kiriziya please. AHUbwo reka dushimire chorale de kigali yaryohereje abakunzi, ikomeza kwigaragaza ko ihiga izindi mu Rwanda.





Inyarwanda BACKGROUND