Kigali

Kitoko akomeje guca amarenga y'urukundo rwe n'uwo ateganya kuzagabira umutima we ubuziraherezo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/08/2015 16:49
1


Kitoko Bibarwa yakoze indirimbo nshya yise Urankunda bikandenga igaruka cyane ku rukundo rwe n’umukunzi we w’isezerano wamutwaye umutima dore ko ngo amugaragariza urukundo undi bikamurenga.



Kitoko uherutse kudutangariza ko ari hafi gukora ubukwe n’ubwo ataratangaza uwo bazarushingana, muri iyo ndirimbo ye nshya “Urankunda bikandenga”, yabwiye inyarwanda.com ko uwo aba aririmba ari umukunzi we w’isezerano. Kitoko yagize ati:

Ni indirimbo ivuga ku rukundo rwa babiri ruri positive, hari aho mvuga nti urankunda bikandenga nkumva ntagomba guhindukira, urankunda bikandenga nasanze ari wowe w’isezerano.

Kitoko Bibarwa yahimbiye indirimbo umukobwa umukunda bikamurenga

Kitoko kuri ubu uri kubarizwa muri Chicago mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye inyarwanda.com ko amajwi n’amashusho by’iyi ndirimbo bizajya hanze mu cyumweru gitaha kandi byose bikazasohokera rimwe. Ati Indirimbo ntabwo izarenza icyumweru gitaha itageze hanze, amajwi n’amashusho bizasohokera rimwe.

 Kitoko

Iyi ndirimbo Urankunda bikandenga ya Kitoko, ije ikurikira indi aherutse gushyira hanze yitwa Sibyo yakoranye na Meddy. Iyo ndirimbo yabo kugeza n’uyu munsi irakunzwe cyane ukurikije umubare w’amabaze kuyireba kuri Youtube ndetse n’uburyo icurangwa inshuro nyinshi ku ma Radiyo n’ama Televiziyo bya hano mu Rwanda. 

 REBA HANO INDIRIMBO SIBYO YA KITOKO NA MEDDY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • clemence9 years ago
    Ibyo bintu Gitoko nabishyire ahagaragara



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND