Hagati y’itariki 25 Nyakanga na 25 Kanama harimo iminsi igize ukwezi kumwe, iyi minsi ikaba yarabaye iy’umugisha n’ibyishimo bikomeye kuri benshi mu byamamare byo mu Rwanda, kugeza ubu ingo nshya zirenga esheshatu zikaba zarubatswe impundu n’ibirori bitaha mu miryango yabo.
Muri iyi minsi isaga ukwezi kumwe gusa, Inyarwanda.com ikaba yongeye kubakusanyiriza ubukwe bw’ibyamamare byaranze uku kwezi ndetse n’amafoto y’uko byari byifashe mu birori by’ubukwe bwabo, mu gihe ubu benshi muri bo bakiri mu kwezi kwa buki. Muri aba harimo abanyamakuru ndetse n’abahanzi mu ngeri zitandukanye.
1. Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys na Gahima Chantal
Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys wamenyekanye cyane mu biganiro by’umuco n’igitaramo kuri Radiyo Salus akaza gukomereza aka kazi kuri Radiyo y’igihugu, yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Uwimana Chantal bari bamaranye imyaka ine bakundana, ibirori by'ubukwe bwabo bikaba byarabaye ku itariki 26 Nyakanga 2014.
Rukizangabo Shami Aloys yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Chantal
Ibyishimo byatashye inshuti n'abavandimwe ku munsi w'ubukwe bwabo
Ubu Rukizangabo Shami Aloys ni umugabo wa Gahima Uwimana Chantal
2. Umunyamakuru Kim Kizito na Umugwaneza Liliane
Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2014, nibwo ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Safari Kim Kizito n’umukunzi we Umugwaneza Joie Liliane bwatashye, mu birori byari bibereye ijisho bakaba barabashije gusezerana imbere y’Imana, maze urugo rushya rwakira abari baje kwifatanya nabo mu busitani bwa Croix rouge ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko mu minsi yashize tariki ya 29 Gicurasi 2014 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda naho tariki ya 19 Nyakanga akaba aribwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Gisozi.
Safari Kim Kizito n'umukunzi we bagaragaje ibyishimo byinshi ku munsi w'ubukwe bwabo
3. Miss Shanel na Guillaume Favier
Ku itariki ya 2 Kanama 2014 nibwo umuhanzikazi Nirere Ruth uzwi ku izina rya Miss Shanel yambikanye impeta n’umufaransa Guillaume Favier, ubukwe bwabo bukaba bwarabereye i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ariko nyuma y’uko bamaze gusezerana kubana nk’umugore n’umugabo, ubu bakaba bateganya kuzaza kwiyereka inshuti n’umuryango mu Rwanda mu minsi ya vuba, dore ko abanyarwanda babashije kubutaha ari mbarwa.
Ubukwe bwa Miss Shanel n'umufaransa Guillaume bwaranzwe n'ibyishimo n'ubwo abanyarwanda babwitabiriye bari bacye
4. Yvonne wo mu ikinamico urunana na Henri Jado Uwihanganye
Mukasekuru Pacifique wamamaye cyane mu ikinamico urunana ku izina rya Yvonne, tariki 16 Kamana 2014 yasezeranye kubana akaramata na Henri Jado Uwihanganye; uyu akaba yaramenyekanye cyane nk’umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus nyuma aza no kujya kuri Radio 10 ari naho yavuye ajya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kugeza ubu akaba ari byo akora.
Henri Jado Uwihanganye yabanje gusaba no gukwa Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana
Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata
Henri Jado Uwihanganye na Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana bagize ubukwe bwarimo udushya twinshi
5. Ben Kayiranga na Uwizeye Josephine (Fifi)
Umuhanzi Ben Kayiranga, ku itariki 27 Kanama 2014 yasabye ndetse anakwa Uwizeye Josephine bakunze kwita Fifi, mu birori by’igitangaza byaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye uyu mugabo akaba yararenzwe n’ibyishimo maze amarira ashoka ku maso, ibintu byakomeje kugarukwaho n’abantu benshi bemeza ko Ben Kayiranga akunda umukunzi we cyane. Ibi byabaye nyuma y’aho ku itariki 18 Nyakanga bari basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bikaba binateganyijwe ko mu mpera z’uyu mwaka bazasezerana imbere y’Imana, ibirori bizabera mu Bufaransa ari naho Ben Kayiranga asanzwe aba ndetse n’uyu mugore we akaba yaramaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage w’u Bufaransa.
Aha Ben Kayiranga yari amaze kugera mu byicaro by'abageni ategereje ko bamushyikiriza umukunzi we Fifi
Aba babanje kuza gutegurira inzira Fifi mbere y'uko agera imbere y'imbaga y'abashyitsi n'abasangwa
Abari bagaragiye Ben Kayiranga nabo bari bamuri hafi bategereje ko ashyikirizwa umukunzi we
Itorero Intayoberana ryari ryabukereye ngo riserukane n'umugeni
Ibyishimo byari byose Ben amaze gushyikirizwa umukunzi we ndetse agahita anamwambika impeta
Ben Kayiranga yasabye anakwa umukunzi we Fifi nyuma yo gusezerana nawe imbere y'amategeko
6. Producer Nicolas na Ineza Melisa
Ku cyumweru tariki 24 Kanama 2014 nibwo Producer Nicolas wamenyekanye cyane kubera akazi akora ko gutunganyiriza abahanzi indirimbo, yasezeranye n’umukunzi we Ineza Melisa mu birori by’akataraboneka byaranzwe n’imyidagaduro nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, imihango yabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Procer Nicolas n'umukunzi we Melisa beretse ibirori ababyeyi
Urugo rushya rwaranasengewe
Nicolas na Melisa basezeranye kubana akaramata
Mu mpano bahawe harimo na Bibiliya
Nyuma y’imihango yo gusezeranya aba bombi, abageni bataramiwe n’abahanzi batandukanye basanzwe ari inshuti za Nicolas bari batashye ubu bukwe barimo King James, Tom Close, Christopher, Patient Bizimana, Uwimana Aimee,Eric Mucyo n’abandi benshi.
Tom Close yaririmbiye abageni
Uncle Austin aririmbira abageni
Eric Mucyo nawe yaririmbiye abageni
Umuhanzi Christopher nawe yaririmbiye Nicolas na Melisa
Umuhanzi Patient Bizimana aririmbira abageni
Jules Sentore, Khizz, producer David na Peace nabo bari bitabiriye ubu bukwe baje gushyigikira mugenzi wabo
Uncle Austin yicaye imbere y'abageni
Gabby Kamanzi nawe yari yabutashye
Producer Nicolas n'umukunzi we Ineza Melisa bagize ubukwe bw'igitangaza, ibyishimo n'umunezero byari byose ku bageni, imiryango n'inshuti zatashye ubu bukwe
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO