Kigali

Facebook yujuje imyaka 21: Umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba urugendo rwayo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:4/02/2025 13:14
0


Mu myaka 21 ishize ni ibiki byagiye bikubaho? Birashoboka ko wagiye mu rukundo se cyangwa hari abakubabaje, warimutse, wakoze ubukwe, wabyaye umwana umwe cyangwa benshi, wabuze uwo ukunda, n'ibindi byinshi. Muri iki gihe cyose, nk'uko ubuzima bwawe bwagiye buhinduka na Facebook ni ko bimeze.



Mu myaka 21 ishize, Mark Zuckerberg yashizeho Facebook ku itariki 04 Gashyantare 2004, ubwo yari afite imyaka 19 gusa. Yafatanyije na bagenzi be biganaga mu gukora uru rubuga, uyu munsi ruri kwizihiza isabukuru y'imyaka 21 rushinzwe. 

Mu kwizihiza imyaka irenga makumyabiri imaze, ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe iterambere rya Facebook n’uburyo yahinduye uburyo abantu bahuza, bavugana, kandi basangiza amakuru ku isi yose.   

Kugeza ubu, muri 2025, Facebook ifite abayikoresha barenga miliyari 3.07 buri kwezi (MAU), mu gihe abayikoresha buri munsi (DAU) barenga miliyari 2,11, bangana na 68,73% by’abayikoresha buri kwezi. Ubuhinde nibwo bufite abantu benshi bakoresha Facebook, aho abagera kuri miliyoni 375 bayikoresha, bukurikirwa kandi n’Amerika, ifite miliyoni 194.1.

Mu gihe uru rubuga rwizihiza imyaka 21 rumaze, rwagize urugendo rutoroshye, imbogamizi, n'ibibazo bitandukanye. Facebook yatangiye ari urubuga rworoheje, icyo gihe yitwaga "TheFacebook," yatangiye nk'umushinga ugamije guhuza abanyeshuri muri kaminuza ya Harvard. 

Mark Zuckerberg nitsinda rye babanje gutegura uru rubuga nk'umuyoboro wa interineti, uhuza abanyeshuri, no kuborohereza mu kohereza amafoto, no kuvugana. Yahise ikwirakwira mu zindi kaminuza zo muri Ivy League nka Yale University, ndetse no hanze y'igihugu, amaherezo yaje gutangira kukoreshwa n'abantu bose barengeje imyaka 13.

Kugeza 2006, Facebook yari urubuga nyamukuru, rufite abarukoresha bagera kuri miliyoni. Sosiyete ya Facebook yazanye ibintu byinshi bishya, nka News Feed, like, share, comment, n'ibindi, ari byo byagiye biyifasha  kuva ku rwego rworoheje igahinduka igikoresho gikomeye cyo guhuza abantu, kwamamaza ubucuruzi n'ibindi.

Iterambere rya Facebook ryagiye rihura n'ibibazo bitandukanye aho yatangiye guhura n'ibibazo byo kunengwa ku bijyanye n’uruhare rwayo mu gukwirakwiza amakuru atari yo. Hatangiye kandi kuza inzindi mbuga zizwi cyane zitari Facebook nka Instagram muri 2012 na WhatsApp muri 2014.

Facebook yagiye iteza impaka ku ruhare rwarwo muri sosiyete. Ibibazo nk'ibanga ryamakuru, ingaruka zubuzima bwo mumutwe no gukwirakwiza amakuru atari yo byatumye hashyirwaho amabwiriza akomeye. 

N'ubwo yagiye ihura n'ibibazo, Facebook yakomeje guhanga udushya, hashyizweho ingufu zo kwagura ibikorwa binyuze mu gice cyayo cya Oculus no gusubira muri Meta mu 2021.

Kwiyongera kw’izindi mbuga nkoranyambaga zipiganwa na Facebook nka TikTok na Twitter, hamwe no kugenzurwa na guverinoma, bishobora guhindura uburyo Facebook ikoreshwa n'uburyo ikunzwe.

Nyamara, kwihangana kwa Facebook, guhuza n'imihindagurikire, no gukomeza gushora imari mu ikoranabuhanga rishya byerekana ko izakomeza guhangana n'impunduka mu isi ya digitale mu myaka iri imbere.

Isabukuru yimyaka 21 ya Facebook ni gihamya cyerekana ko irambye kandi ko hari byinshi yagezeho, n'ibyo yamariye sosiyete. Birashoboka ko waba ubona hari imbaraga zindi zikenewe cyangwa urubuga rukeneye ivugururwa, ariko ntawahakana ingaruka nziza yagize mu buryo abantu bavugana bagahuza no gusangizanya amakuru.

Mu gihe isi ya digitale ikomeje gutera imbere, nta gushidikanya ko Facebook izagira uruhare runini mu gushyiraho ejo hazaza heza mu mikorere ya interineti no gukomeza guhuza abantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND