Kigali

Uyu munsi mu mateka: Umwami w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/02/2025 7:01
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 5 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 36 w’umwaka usigaje iminsi 329 ngo ugere ku musozo.

Dore bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

789: Havutse Ubwami bwa Maroc, Idris aba umwami wa mbere w’ubu bwami.

1597: Abayapani b’Abakirisitu bishwe na Guverinoma nshya yari igiyeho bakekwaho kubangamira umuryango w’Abayapani.

1778: Carolina y’Epfo yabaye Leta ya kabiri kwemeza kwishyira hamwe kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1885: Umwami w’u Bubiligi Leopold II yatangaje Congo nk’umutungo we bwite.

1900: Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bemeje amasezerano ku bunigo bwa Panama.

1913: Abasirikare barwanira mu kirere b’Abagereki, Michael Moutoussis na Aristeidis Moraitinis babaye aba mbere kujya mu butumwa bwo mu kirere batwaye indege Farman MF.7 yagwaga ku mazi.

1917: Itegeko Nshinga rinakoreshwa kugeza ubu rya Mexique ryaremejwe.

1918: Stephen W. Thompson yarashe indege y’Abadage, iba intsinzi ya mbere y’Abanyamerika mu ntambara yo mu kirere.

1924: Royal Greenwich Observatory yatangije isaha ngenderwaho n’amahanga yose Greenwich Time Signal.

1962: Perezida w’u Bufaransa Charles De Gaulle yatangaje ko Algeria ihabwa ubwigenge.

1969: Yasser Arafat yatorewe kuyobora umutwe w’umuryango wari ugamije kubohoza Palesitina.

1979: Koloneli Denis Sassou-Nguesso yatorewe kuyobora ishyaka ry’abakozi muri Congo Brazaville ryari ishyaka rimwe

1994: Cyprien Ntaryamira waguye mu ndege yarimo perezida Habyarimana Juvénal yabaye Perezida w’u Burundi.

1999: Umuhanga mu iteramakofe Mike Tyson yakatiwe umwaka umwe wo gufungwa azira guhohotera abashoferi babiri mu mpanuka yabaye.

2008: Inkubi y’umuyaga ikomeye cyane yibasiye Amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihitana 57, iba ityo iya mbere mu kwica benshi nyuma y’iya tariki 31 Gicurasi 1985 yishe 88.

Bimwe mu bihangange byavutse kuri iyi tariki:

1932: Cesare Maldini, umukinnyi n’umutoza wo mu Butaliyani.

1984: Carlos Tévez, Umunyabigwi muri ruhago ukomoka muri Argentine.

1985: Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Portugal. Akinira Manchester United.

1992: Neymar, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Bresil ukinira Paris St Germain.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

2005: Gnassingbé Eyadema, wabaye Perezida wa Togo guhera mu 1967.

2010: Brendan Burke, waharaniraga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina.

2010: Harry Schwarz, Umunyamategeko wo muri Afurika y’Epfo warwanyije Politiki y’Ivanguraruhu, Apartheid.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND