Umugore w’imyaka 28 aravuga ko afite ibimenyetso bifatika byerekana ko umukunzi we w’imyaka 31 akiri mu mubano w’ibanga n’uwahoze ari umukunzi we (wahawe izina rya Kethia), nubwo abihakana yivuye inyuma.
Uyu mugore yabonye ubutumwa bugufi kuri telefoni y'umugabo we, aho uwo mugore w’imyaka 33 yanditse ati: “Imibonano yari myiza cyane.” Uyu mugabo amaze imyaka itatu atandukanye na Kethia, ariko bafitanye umwana w’imyaka ine.
Uyu mugore avuga ko guhora bavugana bimutera impungenge, ariko yizera ko umukunzi we nta banga amuhisha. Icyakora, ubwo uyu mugabo yasigaga telefoni ye ku meza, hari ikintu cyamubwiye ko agomba kuyirebamo.
Amaze gufungura tererofoni, yasanze mo ubutumwa butamushimije bikaba atari n'inshuro ya mbere, Kethia agaragaza ko agishaka umukunzi we, ndetse biboneka ko bagikora imibonano iyo yagiye gusura kumwana wabo. Ibi byatumye agira ibitekerezo byibaza niba urukundo rwe rugifite agaciro nkuko tubikesha The Sun.
Igihe yamubazaga kuri ibyo bimenyetso, uyu mugabo yahakanye byose, avuga ko ntacyo azi kuri ubwo butumwa. Ngo si we warubwanditse kandi nta kintu na kimwe kiri hagati ye n’uwo wahoze ari umukunzi we Kethia. Byamubereye ihurizo, akavuga ko atumva impamvu bimubabaza.
Inama yatanzwe n'abajyanama mu by'imibanire.
Babwiye uyu mugore bati "Umugabo wawe agomba kumenya ko umwana we ari igice cy’ubuzima bwe, ariko kugusuzugura no kukubeshya si ikintu ukwiriye kwihanganira. Iyo umuntu ahakana ibimenyetso bifatika kandi akananirwa kugusobanurira, aba ashaka kukuyobya no kuguhatira kwemera ibintu uko bitari.
Mubwire ko niba umubano ugomba gukomeza, hagomba gukorwa impinduka. Jya usaba ko umwana azanwa mu rugo aho kuba umukunzi wawe ajya kumusura wenyine. Naba akomeje kukugira umusazi cyangwa ngo yongere kuguca inyuma, uzabe ufite ubushobozi bwo kumureka ugakomeza ubuzima bwawe."
TANGA IGITECYEREZO