Neg The General iyo yitegereje asanga umuhanzi umaze kwigwizaho igikundiro abikesha ijwi rye rinyura benshi Itahiwacu Bruce Melody ari we uhagaze neza ku buryo bibaye ngombwa ari we wasohokera u Rwanda kuko abona ko ari mu kazi neza.
Neg G avuga
ko yatangiye kunywa urumogi akiri mu mashuri yisumbuye, bigeze mu 2009 ahura na
P-Fla wamuhaye bwa mbere ku kiyobyabwenge cya ‘Mugo’ gisa n’ikirusha ibindi
imbaraga mu kuyayura ubwonko. Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General
ni umwe mu baraperi batangije umuziki ushingiye kuri beef cyangwa se guterana
ubuse mu myaka ya za 2008.
Muri iyo
myaka wasangaga indirimbo zirimo gucyurirana arizo zikundwa cyane bitandukanye
no muri iyi minsi usanga abahanzi baririmba zicuruza kurusha kwishimisha bigeretseho
ko ugerageje guterana ubuse bifatwa nk’amatiku nubwo mu muziki usanga biri mu
bicuruza iyo bikozwe neza.
Neg abajijwe umuntu afata nk’inkingi ya mwamba muri muzika ati ”Muri rusange ni Bruce Melody ni munyakazi ari gukora akazi mbese uvuze uti umuntu ufatiye umuziki nyarwanda runini ko bansabye kohereza umuhanzi kuduhagararira nakoherezayo Bruce Melody”.
Bruce Melody wegukanye igihembo cy'umuhanzi w'impeshyi gitangwa na Kiss Fm
Neg-g kuva yafungurwa avuga ko yakiriwe neza n’inshuti ndetse n’umuryango ku buryo ari kwisanga mu muryango nyarwanda bitamugoye. Hari ibintu byamutunguye atasize mbere yo kujya Iwawa aho yari yaragiye kugororerwa.
Yagize ati ”Abaslay Queens barantunguye kuko najyaga mbyumva ariko nasanze birenze ni aba danger bari mu kazi”.
Neg g asanga abantu badakwiriye gukomeza kumubona mu ishusho y’ibiyobyabwenge kuko yahindutse akaba ubu ari we wa nyawe abantu bagomba kumufata nk’umuntu muzima wagorowe.
Ku kirwa aho
yagororewe hari abantu yahasize ajya akumbura. Ati”Uretse abavandimwe naba
narahasize nta kindi kintu mpakumbura”
Urungano rwe rusa nk’urwibuze mu
muziki abona biterwa n’iki?
Mu gusobanura neza iyi ngingo hano umuntu yavuga ko abahanzi 90% bo mu bihe by’impinduramatwara ya Hip Hop mu Rwanda kuva mu 2006 kugeza ubu hasigaye Riderman ni we uhagaze neza nubwo atagikunzwe nko muri ibyo bihe.
Abahanzi
barimo Diplomate, Pacson, Itsinda rya Tuff Gangs, K8 kavuyo, amatsinda ya the
Brothers n’abandi basa nk’abari bahagaze neza muri ibyo bihe mu muziki wa none
ntabwo baza ku isonga ndetse abenshi banagenda biguru ntege mu muziki.
Mu minsi ya mbere ubuzima bugitangira Neg G na RiderMan bakiri mw'itsinda rya UTP soldiers
Kuri iyi ngingo
Neg g avuga ko habayeho gucika intege. Ati”Hari igihe cyageze ugsanga turagenda
ducika intege, imbaraga twashyiragamo zigenda zigabanuka cyane cyane ku
baraperi nibo nkunda kuvugaho”
Neg g avuga ko abaraperi aribo bantu badakunda kwiyorobeka , rero hari igihe cyageze abanyamakuru bamwe bari barakoze sisiteme ihuriweho baba badashaka umuhanzi ntakinwe.
Ubu rero Neg
g asanga bishoboka ko umuhanzi yamenyekanisha ibihangano bye akoresheje imbuga
nkoranyambaga atiriwe ajya mu bitangazamakuru. Ati”Singombwa kurambiriza kuri
za radiyo na Televiziyo kuko haje inzira nyinshi tunyuzamo ibihangano byacu ku
buryo wawundi niyo ataducuranga dufite aho tunyura”
Ni inde afata nk’umwami wa Hi Hop mu
Rwanda muri ibi bihe?
Neg g avuga
ko umuhanzi Ish Kevin ari we afata nk’umwami wa Hip Hop muri iyi minsi.
Ati”Ish
Kevin ni zahabu y’umwana afite lyrics afite ijwi ryiza afite swager afite
ukuntu agenda muri bit video ze noneho zo ni ibindi bindi”
Neg g asaba
abantu kubaha Ish Kevin muri uyu muziki w’ikiragano gishya ku buryo ahamya ko
amuhagarariye ndetse uzajya avuga Neg g adahari ajye yongeraho Ish Kevin. Ati”
Kabisa ni we muntu nemera igihe umufashije uba ufashije Neg g the General”
Ish Kevin Neg G the General afata nk'imbona ya Hip Hop nshya mu Rwanda
Neg-g yigeze
gukundwa ku buryo buri wese wakurikiranaga umuziki yabaga azi imwe mu irongo
y’indirimbo ze zirimo Parler, Ibiceri, Internat, n’izindi. Ariko rero iyo isi
ikonkeje Wonka vuba kuko si nyoko.
Kandi
amahirwe aza rimwe mu buzima. Nta
watinya kuvuga ko ugukundwa kwabo bakinnye nako ndetse ku buryo ubu abyicuza.
Ese
uwakongera kumusubiza ibyo bihe yabyitwaramo gute?
Neg-g ati”yea byakunda kuko
nabimanaginga neza kurusha bya bihe kuko kiriya gihe narinkiri muto cyane hari
ibyo ntari nzi birimo kunywa ibiyobyabwenge”
Hari ibyo
afata nk’ibigeragezo yaciyemo ku buryo ubu aramutse yongeye kubona ayo mahirwe
yayakoresha neza.
Ati”Kuva
nava I Wawa maze amezi abiri ntashye ariko nta kanya na gato mpfusha ubusa”
Neg G the General akiri iwawa
Neg-g the
general amaze gukora video eshatu, indirimbo ye nshya yitwa Ibi bintu abantu
bari babizi iri mu zakuruye impaka aho abantu batari baherutse umuziki wa beef
ariko iri mu zikunzwe ku bakurikiranira hafi umuziki wa Hip Hop ndetse unarebye
ku butumwa yagiye itangwaho abamukunda barayishimiye cyane.
Kuri ubu nta
kipe afite bakorana akora ku giti cye ibintu bigora abahanzi kuko aba asabwa
ibintu byose rimwe na rimwe biri no mu bibaca intege bakabura burundu mu
ruhando rwa muzika. Abaproducers barimo Nganji, abafata amashusho barimo Eliel
Sando nibo bari kumufasha bya hafi mu bikorwa bye bya muzika.
Neg-g niba
nta kidobya kizabyitambikamo yizeza abafana be ko buri mezi abiri azajya abaha
amashusho y’indirimbo nshya. I Wawa yari ari kugororerwa yize ibijyanye
n’ubuhinzi n’ubworozi nubwo atari kubibyaza umusaruro.
Inama aha
abahanzi bakizamuka n’abandi bose bifuza kuzakora umuziki ni iyo kwitandukanya
n’ibiyobyabwenge kuko nta sano bifitanye no gukundwa ahubwo birangiza urugendo
rwawe vuba.
TANGA IGITECYEREZO