Mu karere ka Ngoma, abantu 11 bafashwe bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo, aho barimo gukorwaho iperereza ku rupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 15.
Abatawe muri yombi bakurikiranyweho kwica umwana witwa Rovizasi Divine wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya GS Gahurire cyo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.
Nk’uko tubikesha Kigali Today, uwo mwana w’umukobwa, se yamwohereje gushaka ubwatsi bw’inka mu masaha ya saa cyenda z’amanywa (15h00) ku wa Gatanu tariki 11 Mata 2025, amubwira ko agomba gutebuka kugira ngo asigare ku rugo, kugira ngo abone uko ajya ku rusengero.
Nyamara se yategereje ko umwana agaruka ariko aramubura, ni bwo yafashe icyemezo cyo kujya kumushaka, abonye saa kumi n’imwe (17h00) zigeze akomeza gushakisha afatanyije n’umugore we.
Baje kumubona mu masaha y’ijoro, saa moya na makumyabiri (19h20), aho basanze umwana wabo yapfuye, bamugeretseho ibuye, aho bicyekwa ko mbere yo kumwica babanje no kumusambanya.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mwana w’umukobwa.
TANGA IGITECYEREZO