Leta y’u Bwongereza yafashe icyemezo cyihuse cyo kugenzura uruganda rwa British Steel ruherereye i Scunthorpe, mu rwego rwo kurinda igihombo gikomeye no ku bukungu ku mirimo y’Abongereza ibihumbi kugira ngo badatakaza akazi.
Ibi bikubiye mu itegeko ridasanzwe ryiswe Steel Industry (Special Measures) Act, rishyigikiwe na Nyirubutungane Umwami nyuma yo kwemezwa n’Inteko y’Igihugu imitwe yombi.
Iri tegeko riha Minisitiri w’Ubucuruzi uburenganzira bwo kuyobora ibikorwa by’uruganda, hagamijwe kurinda ko imashini n’ubushyuhe bwa blast furnaces bipfa, ibintu byatezaga igihombo kidashobora kwishyurwa. Abategetsi ba Leta bahise boherezwa kuri uru ruganda, ubwo iri tegeko ryabahaga uburenganzira bwo kugera ku ruganda no gutanga amabwiriza.
Ibi bibaye mu gihe uruganda rwari mu bitera ibura ry’ibikoresho by’ibanze no guhagarara kw’ibiganiro n’abashinwa ba Jingye, ba nyir’uruganda aho rwahombaga amayero 700,000 ku munsi.
Mu mujyi wa Scunthorpe, abakozi n’abaturage bishimiye iki cyemezo, bagaragaza ko ari intambwe ikomeye yo kubarengera. Ariko mu mujyi wa Port Talbot, aho uruganda rwa Tata Steel rwarafunzwe umwaka ushize, abaturage bababajwe no kubona Leta idafashe ingamba nk’izi kuri bo, bavuga ko nabo bari bakwiye kwitabwaho kimwe.
Abasesenguzi mu by’ubukungu nka John Foster, bagaragaje ko iki cyemezo cyari ngombwa mu guharanira umutekano w’inganda z’ibanze z’igihugu, cyane cyane mu bihe by’akajagari ku isoko mpuzamahanga. Umushinga wa Sizewell C na wo wemeje ko uzagura ibyuma byinshi mu Bwongereza mu myaka iri imbere, bigaragaza ko inganda z’ibyuma zigifite akamaro mu bukungu.
Nk'uko tubikesha BBC ubwo British Steel igifitwe na Jingye companyi y'abashinwa, impaka zikomeje ku bijyanye n’uko iyi ntambwe ishobora kuba iyinjira mu kwimakaza ubuyobozi bwa Leta burambye (nationalisation).
Hari abavuga ko Leta yatinze gufata ingamba, bikaba byaragize ingaruka. Iri tegeko ryanenzwe kuba ridafite igihe ntarengwa kizwi, ariko Leta yasobanuye ko byari ngombwa kugira ngo hagire igikorwa mu buryo bwihuse.
TANGA IGITECYEREZO