Kigali

Kwibuka31: Umutimanama ukwiye kuruta amashuri mwize - Mutesi Scovia abwira abanyamakuru

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/04/2025 0:25
0


‎Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru bakwiye kurutisha umutimanama wabo amashuri bize ndetse n'ibyo babwiwe n'ababyeyi.



Ibi yabigarutseho mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2025 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA.

‎‎Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru bibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko batanibagirwa n'abayigizemo uruhare kugira ngo ikoranwe ubukana.

‎ Ati: "Uyu munsi urwego rw’itangazamakuru ryigenzura kimwe n’abandi banyamakuru iyo turimo twibuka abanyamakuru bazize Jenoside ndetse ntabwo twibagirwa abagize uruhare rwumvikana kugira ngo Jenoside ikoranwe ubukana nku'bwo yakoranywe kuko uyu munsi dufite amazina azwi yari arimo abahanga bize". 

‎‎Yavuze ko abanyamakuru bambaye ishusho ikomeye kuko ntawe ushidikanya ku cyo bavuze gusa ko atewe ipfunwe nuko uwo abaturage bizeraga ari we wahamagarariye abantu kwica.

‎‎Ati: "Abanyamakuru twambaye ishusho ikomeye uyu munsi ntawe ushidikanya ku cyo abanyamakuru bavuze rimwe na rimwe icyatambutse kuri Televizyo n’ahandi usanga n'iyo abantu bajya impaka bavuga ngo ni ukuri nacyumvanye abanyamakuru. 

‎‎Njyewe ubwanjye sinatinya kuvuga ko ntewe ipfunwe no kumva ko uwo abaturage bizeraga ko ari umunyamakuru ari buvuge ibyabaye kandi bikwiye ariwe wahamagariye abantu kwica abandi". 

‎‎Yavuze ko aba banyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari bafite ibyago birenze iby'abandi bitewe nuko babaga bazwi 

‎‎Ati: "Aba banyamakuru twibuka uyu munsi bagize ibyago biruta iby’abandi, mu by'ukuri njye Scovia nshiye mu mujyi, mu isoko, mu giturage cyangwa ahandi habaye ubukwe benshi baranzi. Rimwe na rimwe hari n’abashaka kumenya ngo ndi mwene nde bagateranya ibyo byose. Mu banyamakuru rero twibuka, bagize ibyago biruta iby’abandi kuko aho yacaga hose kwihisha byabaga bigoye".

‎‎Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru bakwiye kurutisha umutimanama wabo amashuri bize ndetse n'ibyo babwiwe n'ababyeyi. ‎‎Ati: "Ndavuga ngo abanyamakuru twiga itangazamakuru, dukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga uyu munsi turi noneho ku mbuga nkoranyambaga turakoresha ikoranabuhanga mu buryo bushoboka ubwo ari bwo bwose ndetse umunyamakuru wihuta muri ibyo ni we twita umuhanga. 

‎‎Ndimo ndavuga ngo dukwiye kuvuga ko umutimanama ukwiye kuruta diplome mubitse iwanyu, umutimanama ukwiye kuruta amashuri mwize, uko bababwiye, ukwiye kuruta ababyeyi banyu babawiye ko ibi bitavugwa, ibi bivugwa, umutimanama ukwiye kuba iya mbere mu guhangana n'abapfobya Jenoside, abayihakana bakoresheje itangazamakuru." 

Mutesi Scovia‎ y‎avuze ko itangazamukuru rikwiye kurwanya abakomeza gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. ‎‎Yavuze ko umunyamakuru adakwiye gukoreshwa n'indonke ubundi akemera kubeshya.

‎‎Ati: "Nemera ko umunyamakuru adakwiye kubeshya, nemera ko umunyamakuru adakwiye gukoreshwa n’indonke. Ningera ku ndonke mu by'ukuri dufite abanyamakuru bagenzi bacu twiganye, twakoranye, twakuranye, twareranywe, indonke zababirinduye inda zigasumba umurage w’igihugu cyabo, uyu munsi agahagarara ku maguru abiri ashobora no kuba yaravutse mu muryango warokotse Jenoside, ubundi agapfobya. Mureke amajwi yacu aganze ikibi, arwanye ingebitekerezo gupfobya n’ibindi bikorwa bitandukanye".

Mutesi Scovia yavuze ko abanyamakuru bakwiye kurutisha umutimanama wabo amashuri bize ndetse n'ibyo babwiwe n'ababyeyi

IJAMBO RYA MUTESI SCOVIA MU KWIBUKA ABANYAMAKURU BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND