Kigali

Kwibuka31: Bruce Melodie n'abo muri 1:55 AM na UGB basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza banaremera intwaza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2025 20:38
0


Abahanzi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya 1:55 AM barimo Bruce Melodie na Kenny Sol ndetse n’abagize Ikipe ya United Generation Basketball [UGB BBC] basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.



Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Bruce Melodie yari kumwe na Kenny Sol, Ross Kana ndetse na Producer Kompressor babarizwa muri 1:55AM, bari kumwe n’Umuyobozi wa Sosiyete ya 1:55 AM Ltd, Kenny Mugarura. 

Aba bahanzi bavuze ko bahisemo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kwiga amateka yaranze aka gace mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka bunamiye inzirakarengane zirenga 31,644 zishyinguye muri uru rwibutso. 

Mu rwego rwo guhumuriza no gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, iri tsinda ryasuye, riganira ndetse rigenera impano ababyeyi 10 b’Intwaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza. 



Abarimo Bruce Melodie, Ross Kana, Kenny Sol na Kompressor ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Nyanza basobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


Bruce Melodie yasuye Urwibutso rwa Jenoside rw'Akarere Nyanza ari kumwe n'abagize ikipe ya UGB yashoyemo imari ndetse na Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM


Bruce Melodie ari kumwe na Kenny Mugarura uyobora Label ya 1:55 AM


Ross Kana na Bruce Melodie bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Nyanza 


Kenny Sol aramukanya na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda 


Abagize 1:55 AM na UGB batanze impano ku babyeyi b'intwaza bo mu Karere ka Nyanza













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND