Mu gihe Abanyarwanda n’isi bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa buhumuriza, bunashishikariza Abanyarwanda gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, gukomera no guharanira ko amateka mabi yagejeje igihugu mu icuraburindi atazongera kubaho.
Aba bahanzi barimo Emmy Nsengiyumva [Emmy], Patient Bizimana, Mujyanama Claude [TMC], Lionel Sentore na Shaffy uzwi mu ndirimbo ‘Akabanga’, batandukanye mu buryo bahanga ariko bahuriye ku guha agaciro amateka n’uruhare rwabo mu gusigasira umuco w’amahoro binyuze mu bihangano no mu butumwa batanga.
Emmy: Kongera kubaho ni bwo butwari
Emmy, uri mu bahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze y’igihugu, yavuze ko kwibuka Jenoside ari umwanya wo guhamya ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Yagize ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukubaho tugakomera, tukubaka u Rwanda ruzira Jenoside, ruzira kuvogerwa. Uwacitse ku icumu nakomeze abeho, kongera kubaho ni bwo butwari.”
Uyu muhanzi yongeyeho ko ubuhanzi ari ijwi rigera kure, kandi bufite ubushobozi bwo guhumuriza, gufasha mu gusigasira amateka n’ukuri kw’ibyabaye mu 1994:
Yagize ati “Ubuhanzi n’ijwi regera kure, bwaba inzira nziza yo guhumuriza ndetse no gusigasira amateka yacu.”
Patient Bizimana: Yahumurije abarokotse Jenoside yifashishije amagambo yo muri Zaburi
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV, umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yavuze ko uko imyaka ishira ari nako yumva akeneye kurushaho guharanira ubuzima bwubaka, butanga icyizere.
Avuga ko iyo igihe cyo kwibuka kigeze, agenda ahinduka imbere mu bitekerezo n’imibabaro. Yavuze ko mu gihe nk’iki yifatanyije n’Abanyarwanda bose, kandi ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 62-6 riratubwira ngo “ivuga ko “Imana ni yo yonyine niringira, reka nyisunge mbone ihumure”. Iryo humure ry’Imana ni ryo nifurije Abanyarwanda, ariko by’umwihariko abarokotse Jenoside, kandi nk’umuhanzi inshingano zacu ni ugusigasira ibyagezweho.”
Patient ari mu bahanzi batanze umusanzu ukomeye mu ndirimbo zo kwibuka, n’izindi zirimo nka Ubwo buntu, Menye Neza, n’izindi. Avuga ko igihe cyo kwibuka kimwongerera imbaraga zo gukomeza gutanga ubutumwa burimo gukira, imbabazi n’icyizere.
Shaffy: “Nahumure, ntibizongera”
Umuhanzi Shaffy, umwe mu batanga ubutumwa bwimbitse mu bihangano byo kwibuka, yavuze ko iki ari igihe cyo kongera kuzirikana ingaruka z’ingengabitekerezo mbi zasenye u Rwanda n’imiryango myinshi.
Ati “Iki ni igihe cyo kwibuka ingaruka z'ingengabitekerezo bibi zatumye abana babura ababyeyi, ababyeyi babura abana, u Rwanda rurasenywa. Mpumurije umunyarwanda wese iki gihe kigora bitewe n’ibyo yabonye cyangwa yakorewe, nahumure ntibizongera.”
Yakomeje asaba urubyiruko rw’u Rwanda guharanira ukuri, kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati “Ndasaba Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kurwanya no kwirinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Lionel Sentore: “Dukomere, dukomeze twiyubakire igihugu cyacu”
Lionel Sentore, uzwi mu ndirimbo ziranga umuco nyarwanda n’ubutumwa bwimbitse, yatanze ubutumwa bwuje amarangamutima, agaragaza uburyo Jenoside yasize ubumuntu burimo igikomere gikomeye.
Mu magambo ye, yagize ati “Ndirire nde Mana? Ndirire nde Data? Ko abo nakaririye ari imirambo, abandi inkongoro zishiha?”.
Sentore yashimiye Inkotanyi zarokoye Abatutsi, avuga ko batagomba kwibagirana mu mateka y’u Rwanda. Ati “Igihe batemaga batongora, twumvise Inkotanyi ku Nkiko ziradutabara, zirokora utwari dusigaye. Mwarakoze Inkotanyi.”
Yashishikarije urubyiruko gukomeza umurongo wo kubaka igihugu, nk’abasigaye bafite inshingano z’ahazaza. Ati “Dukomere, kandi dukomeze twiyubakire igihugu cyacu. Twe nk’urubyiruko duharanire ko bitazongera ukundi.”
TMC: Twibuke, twiyubaka
Umuhanzi TMC wahoze muri Dream Boys yagaragaje ubutumwa bwuje uburemere n’ubutumwa bw’ubuzima bushya bukwiye kubakira ku mateka igihugu cyaciyemo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, yagize ati: “Kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ni ikimenyetso simusiga ko ugomba kubaho ndetse ukabaho wubahisha abacu batuvuyemo. Ni inshingano ya buri wese yo gukumira icyadusubiza mu bihe by’icuraburindi. Twibuke twiyubaka.”
Aya magambo ye agaragaza ko kubaho nyuma y’ibihe bikomeye nk’ibi bitari ukwibera ho gusa, ahubwo ari uguharanira ubuzima bufite intego, bugendera ku mahame y’ubwubahane, ubumuntu n’icyizere cy’ejo hazaza.
TMC, umaze igihe kinini agaragaza uruhare rwe mu rugendo rwo gukomeza kubaka sosiyete ibumbatiye amahoro n’iterambere, yibukije ko Kwibuka atari igikorwa cy’abantu bamwe, ahubwo ari inshingano rusange y’Abanyarwanda bose.
Ubutumwa bwe bwashimangiye ko indangagaciro zo kwiyubaka, kubaha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko amateka mabi atazongera, ari inkingi ya mwamba y’ubuzima bw’ubu n’ubw’ejo.
Ubutumwa bw’aba bahanzi ni kimwe mu bigize igikorwa cya #Kwibuka31, aho abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu n’ahandi ku isi bibuka, batanga icyizere, bakomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, banaharanira ko urubyiruko ruzagira ubumenyi n’ubushake bwo gusigasira amateka no kurwanya amacakubiri.
Ni
urugendo rushya rukomeje gufata intera uko imyaka ihita, rugaragaza ko u Rwanda
ari igihugu cy’abadacika intege—u Rwanda rwiza n’ubudaheranwa.
Ubutumwa
bwa TMC bwubakiye ku nsanganyamatsiko yo 'Kwibuka, twiyubaka'
Lionel
yasabye buri wese kugira uruhare mu gukomeza kubaka u Rwanda rwifuzwa Shaffy
yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Patient
Bizimana yatanze ihumure ku barokotse Jenoside yifashishije amagambo yo
muri Bibiliya
Emmy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye abarokotse gukomeza gutwaza gitwari
TANGA IGITECYEREZO