Kigali

Uko Peacemaker Mbungiramihigo yahawe itangazo ryuzuyemo amacakubiri kuri Radiyo Rwanda akanga kurisoma ‎

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/04/2025 23:05
0


Umuyobozi ushinzwe politiki y'itangazamakuru mu Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), Peacemaker Mbungiramihigo, yatanze ubuhamya bw'uko yigeze kwanga gusoma itangazo kuri Radiyo Rwanda bitewe nuko ryari ryuzuyemo amacakubiri ariko n'ubundi bikarangira risomwe n'undi.



Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2025 ku Cyicaro Gikuru cy'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru barenga 50 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎Umuyobozi ushinzwe politiki y'itangazamakuru muri RGB, Peacemaker Mbungiramihigo watanze Ubuhamya yavuze uko yageze kuri Radiyo Rwanda. ‎‎Ati: "Mu kwezi k'Ukuboza muri 1992 ni bwo nageze kuri Radiyo Rwanda na bagenzi banjye twari tumaze guhamagarwa nyuma y’ibizamini twakoze tuhamara ukwezi twimenyereza umwuga;

Noneho mu kwezi kwa Mbere mu 1993 mu kwezi aba ari bwo baduha amasezerano nyirizina yo gutangira umurimo mushya. ‎‎Uyu mwuga nawinjiyemo bisa n'aho bintunguye kuko nawutangiye nkiri muto kuko nawutangiye mfite imyaka 23." 

‎‎Yavuze ko akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba umunyamategeko kugira ngo ajye aharanira kurenganura Abanyarwanda kubera akarengane yabonaga bakorerwa, ariko birangira abujijwe uburengazira bwo kwiga Kaminuza.

‎‎Yavuze ko ubwo abari batsinze ikizamini cy'akazi bahamagarwaga bagiye guhura n'ubuyobozi bwa Radiyo Rwanda, uwari ushinzwe kwakira abantu yiyamiriye avuga ko "ntabwo bisanzwe noneho batuzaniye inyenzi".

‎‎Ati: "Ubwo twahamagarwaga kwitabira ubuyobozi bwari budutumyeho tumaze gukora ikizamini nari ndi kumwe n’abanyamakuru bari batsinze ikizamini cyo gukora mu rurimi rw’ikinyarwanda, ishami ry’igiswahili ndetse n’igifaransa, tugeze ku irembo ry'aho Radiyo Rwanda yakoreraga uwari ushinzwe kwakira abantu ariyamira agira ati: ”Ntabwo bisanzwe noneho batuzaniye inyenzi".

"‎Ikintu nibajije naravuze nti ntabwo byoroshye ko umumtu agiye gutangira akazi ngo yakirwe atya nuko ibihe bitameze neza. Birumvikana twatangiranye igishyika ubwoba twibaza aho dutangiriye akazi uko bizagenda". 

‎‎Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ukuntu yigeze kuzanirwa itangazo ryuzuyemo amacakubiri ngo arisome ariko akabyanga. Ati: "Bamwanga Jean Baptiste wari umwanditsi mukuru yazanye itangazo kuko ari njye wari ushinzwe kuyobora amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu. Ryari rivuye mu basirikare bakuru ba Habyarimana aravuga ngo ni ndinyuzeho uko riri, ndarisoma mbere yuko amakuru atangira. 

‎‎Itangazo uko ryari ryateguwe ryarimo amagambo ashingiye ku macakubiri aho bavuga ngo Inkotanyi ni inyenzi, zitwikiriye ijoro, zongeye gukora amabara n’andi magambo mabi cyane atandukanya Abanyarwanda ndetse uko icyo gihe byari bimeze atashoboraga guhumuriza umuntu. 

‎‎Icyabaye ni uko namubwiye ko hari amagambo yagakwiye kuba asimbuzwa, aya magambo ntabwo mbona ko ari cyo cyerekezo turimo cyo kubaka u Rwanda ruharanira amahoro cyane cyane ko turi mu mishyikirano igamije amahoro, arambwira ngo urarihitisha uko riri nanjye ndamubwira ngo njyewe ntabwo binkundira". 

‎‎Yavuze ko iryo tangazo bahise bariha undi munyamakuru aba ariwe urikora ndetse ko uwo ariwo mwuka babayemo igihe kinini.

‎‎Mbungiramihigo yavuze ko ubwo Habyarimana yapfaga yari kuri Radiyo amaze gusoma amakuru ubundi nyuma bakaza gutaha aho bari mu modoka y’akazi bagendaga bahura n’interahamwe zibahagarika gusa birangira ageze mu rugo.

‎‎Yavuze ko tariki ya 8 Mata abasirikare baje kumukura aho yabaga akumva ko ibye birangiye. ‎‎Ati: "Ku itariki ya 8 Mata ahagana nka saa cyenda mbona imodoka ya Land Cruiser iraje icyo gihe nabireberaga mu madirishya y’icumbi nabagamo, ihagarara ku irembo ivamo abantu bambaye gisirikare ariko nza kumenya ibyabo tumaze kuganira;

Kuko bahise bakomanga uwo twabanaga mu gipangu arasohoka ababaza uwo bifuza bati turashaka Peacemaker. Birumvikana numvise ko birangiye noneho ndasohoka ndababaza ngo muranshakira iki bati icyo tugushakira uraza kukimenya mukanya gira vuba wihuta kandi nta kintu dushaka kukubaza".

‎‎Yavuze ko yababwiye ko ari kumwe na murumuna we n’undi wari waje kubasura bamubwira ko nabo ababwira bakaza vuba. ‎‎Abo basirakare babwiye Peacemaker ko murumuna we ukora muri Hotel des mille Collines amubatumyeho ubundi yitsa umutima yumva ko baje kubahungisha.  

‎‎Yavuze ko ageze kuri Hotel des mille Collines yahasanze abandi Banyarwanda ubundi amenya ko mukuru we yishyuye abo basirakare kugira ngo bajye kumutwara. 

‎‎Yavuze ko ari uko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kujyanwa i Kabuga ahari harafashwe n’Inkotanyi. Nyuma yaje kujya kuri Radiyo ya Muhabura we n’abandi banyamakuru kugira ngo bafatanye n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

‎‎Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko nyuma y’urugamba rwo Kubohora igihugu baje gushyira Radiyo Rwanda ku murongo bitewe nuko ibikoresho byayo byose byari byaratwawe. Yashimiye Leta y’Ubumwe kuko yamufashije kuminuza mu bijyanye n’Itangazamakuru.

Peacemaker Mbungiramihigo yatanze ubuhamya bw'uko yigeze kwanga gusoma itangazo kuri Radiyo Rwanda bitewe n'uko ryari ryuzuyemo amacakubiri

Abantu bo mu ngeri zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND