RFL
Kigali

Ukwishongora kwa Alikiba kuri Diamond byafashwe nko gukora mu jisho intare y'i Tandare, amahari yakije umuriro

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/10/2020 12:48
0


Mu minsi ishize Ali Saleh Kiba”Alikiba” ari kuri radiyo Citizen 106.7 Fm yo muri Kenya mu kiganiro kitwa “Mambo Mseto” yasobanuye byinshi ku ndirimbo yasohoye ku itariki 24 Nzeri 2020, yitwa “Mediocre” yavuze ko nta muntu n'umwe yigeze acyurira ahubwo muri rusange yabwiraga abantu bashaka kwigereranya na we kandi abarenze.



Alikiba yabwiye umunyamakuru ko we akazi ke ari ugukora indirimbo nziza noneho buri muntu akagira icyo atoramo. Yagize ati ”Njye nakoze indirimbo ngiye kumva ngo abakunzi b’abahanzi batangiye kuvuga ko ari abahanzi babo naririmbye, ubwo rero ntacyo narenzaho kuko ndibuka ko tumaze gukora iyi ndirimbo twaricaye twibaza uko abantu bazayakira dusanga bazayakira ku buryo butandukanye, kuri jye si bishya ndabimenyereye”.

Alikiba yongeyeho ko abafana bafite uburenganzira bwo kuyumva uko bashaka, gusa we nta muhanzi n'umwe yigeze ashaka kwibasira ahubwo yashatse gukora indirimbo itandukanye n’izo yari asanzwe azwiho.

Indirimbo ”Medirocre” Alikiba yayisohoye ku itariki 24 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abasaga miliyoni hafi ebyiri mu gihe kitarenze iminsi irindwi. Muri Kenya ari ku rutonde rw’abahanzi bafite abafana benshi cyane gusa bamwe mu bamukunda batunguwe n’iyo ndirimbo irimo incyuro dore ko atari amenyerewe muri bene iyo miziki, icyokora iri mu ndiirmbo ziri kuvugwaho cyane muri Kenya na Tanzaniya.

Amwe mu magambo y’iyo ndirimbo yumvikanamo kwishongora aho agira ati ”You call me kibaka, they call me king kiba (unyita umujura, abakunzi banjye bakanyita umwami Kiba). Njaa mi nashiba (jye inzara yarashize), unaishi kwa kuniiga, and I’m alright (ubaho ukora ibintu byose unyigana ariko ndanyuzwe).

Mi nafanya wimbo, we unafanya skendo uonekanee (jye nkora indirimbo nziza wowe ugakora indirimbo z’amatiku cyangwa se ibitendo kugirango wigaragaze)"

Alikiba muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ko Isi yose imuzi, naho uwo aba aririmba we akaba atukana, akirata bakamugaya yagaruka akirata akigira umunyamayeri. “Unatamba sana mediocre” (ubyina ibinti bitabaho).

Alikiba izina ry’iyi ndirimbo ifite iminota 3:29” yasobanuye ko ari umuntu ubyina ibintu bisanzwe bidashamaje bitari byiza na gato.

Baba abanyamakuru, abakurikiranira hafi umubano wa Diamond na Alikiba ntibazuyaje kuvuga ko muri iyo ndirimbo yabwiraga mukeba we w’ibihe byose bahora bashyamirana n'ubwo Alikiba yagerageje kubihakana. Icyakora usesenguye ijambo ku rindi wasanga koko yaracyuriraga Diamond kuko ubu ni we ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Bongo Flava.


Nyuma y’iminsi irindwi hagiye hanze indirimbo ya Alikiba na we mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Ukwakira 2020 yasohoye indirimbo ayita”Haunisumbui” ifite iminota 3:16” isobanuye ngo”ntimuzamenyere” cyangwa se ntimuzansuzugure.

Na we hari aho yikoma ku gahanga agacyurira Alikiba agira ati” si ubwa mbere si ubwa kabiri nkubwiye ko wowe nta kintu ukora ngo kiguhire, yaba urukundo byarakunaniye urambara ntuberwa bitewe nuko mu maso hawe hadakeye, ndetse n’ibirungo ntibigufata”make up” wagiye unyifuriza inabi ukanashaka ko urukundo rwanjye ruzamo kidobya, woshya abafana bawe bakansebya kuri za Instagram na Facebook ari byose ndabizi

Ona umekosa nuru, umekosa bahati huna unaitwa kunguru” wabuze ukwereka inzira, nta mahirwe yaragucitse, jyenda uri ikiyoni”. Muri iyi ndirimbo harimo aho Diamond aririmba ko mugenzi we ari imbwa ikomoka I Mbagala izi kumoka byonyine.

Iyi ndirimbo ikimara kujya ku rukuta rwa You tube mu ijoro ryo ku wa gatanu abakunzi ba Diamond bakoresheje ubutumwa banditse ko ibyo ari byo byose Alikiba yumvise neza ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo bigaragaza ko ari we yasubizaga ibizwi nka beef mu muziki.

 Ese ubuhangange bw’aba bahanzi biyita abami ba Bongo Flava buhagaze gute?

Alikiba avuga ko yatangiye umuziki mu 2002, icyakora abantu batangiye kumumenya kuva mu 2004.  Mu 2008 ni bwo yakoze indirimbo”Cinderella” anasohora album yaje gukundwa muri Afurika y’iburasirazuba no mu biyaga bigari iri no ku isonga mu zaguzwe cyane.

Mu 2009 yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye birimo no kuba yarahagarariye sosiyete ya Aiterl muri Afurika ari kumwe n’abahanzi b’ibyamamare barimo R.Kelly n’abandi bari bagezweho muri Afurika muri iyo myaka.

Mu 2009 yahawe igihembo cyo kuba umuhanzi mwiza muri Afurika y’iburasirazuba, muri uwo mwaka kandi yatoranyijwe nk’umuhanzi mpuzamahanga w’umwirabura “Best International Act’ for Black Entertainment Film, Fashion, Television and Arts Awards in 2009”. Mu 2012 yatwaye ibihembo birimo kwandika neza indirimbo no kuririmba neza injyana ya Zouk/Rhumba.

Muri uwo mwaka yagizwe umwa mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya ndetse anahura na Perezida Jakwaya Kikwete amushimira uruhare agira mu guteza imbere umuco n’umuziki wa Tanzaniya. Mu 2016 Alikiba yabaye umuhanzi wa kabiri nyuma ya Naakaya Sumari wari warasinye mu 2008(ariko ntibyaje gucamo) muri Tanzaniya  amasezerano yo gukorana na Sony music Entertainment Africa ifite icyicaro muri Afurika y’epfo. 

Mu 2010 Alikiba yagiranye amasezerano na RockStar4000 ifite ishami muri Tanzaniya akaba yaranakoranye indirimbo na R.Kelly muri uwo mwaka.

Diamond Plutnumz afite ibihembo 22 abitse mu kabati akongeraho n’inshuro 28 yatoranyijwe mu bihembo bitandukanye ariko atabashije kwegukana.

Yinjiye mu muziki mu 2006 ariko yamenyekanye mu 2009. Mu 2013 yatangiye kwiga icyongereza mu gushaka kugeza kure umuziki we ku rundi rwego. Ni we muhanzi wa mbere muri Afurika wabashije gushina radiyo na Televiziyo byitwa WCF tv na WCF fm.

Abakunzi ba Alikiba bakuze kumwita Kingkiba, King of Bongo flava naho Diamond yiyita Simba bisobanuye intare yo mu ishyamba. Igihe cyose abantu babiri bashaka uwavamo akarusha undi cyangwa se akayobora biba ngombwa ko havuka amahari ariko igihe ni umucamanza mwiza kuko ni cyo kigaragaza ushoboye n’uwahinyujwe n’iminsi. Ariko na none ntibivuze ko uwakubanjirije mu mwuga utagomba kumwubaha waba warahiriwe n’urugendo cyangwa se we byaramuyobeye.

Umwanditsi: Mbarubukeye Etienne Peacemaker-InyaRwanda.com

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND