RFL
Kigali

Papa Francis yanze kwakira icyifuzo cya Mike Pompeo ushinzwe ububanyi n'amahanga muri Amerika washakaga kuganira nawe

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:1/10/2020 10:48
0


Nyirubutungane Papa Francis yanze kwakira Mike Pompeo wifuzaga ko bagirana iki kiganiro. Uyu munyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga Mike Pompeo mu nama yifuzaga yasubije ko bitakunda kubera amatora ari bugufi ndetse haravugwa ko amagambo aharuka gutangaza kuri Kiliziya gatolika yaba afitemo uruhari.



Umukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yanze kwakira uyu munyapolotike avuga ko ubusanzwe kwakira abanyamapolitike mu gihe cy'amatora ari amakosa. Ubutegetsi bwa Vatican kwa Papa bwabihamije buvuga ko ko atakira abanyapolitiki cyangwa abavuye mu bihugu biri kwitegura kujya mu matora.

Ahanini hari gukekwa ko no kuba bwana Pompeo aheruka kuvuga ku Bushinwa na Kiliziya Gatolika bitafashwe neza. Vatican yari yashinje Bwana Pompeo gushaka gukoresha ibyo mu kwigarurira abantu mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu kwa 11.

Mu nyandiko yasohotse mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri, Bwana Pompeo yavuze ko Kiliziya Gatolika iri gushyira mu kaga "ububasha bwayo" mu kumvikana n'Ubushinwa uko hashyirwaho Abasenyeri.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abagatolika mu Bushinwa bahohoterwa kubera kumvira Papa aho kumvira abakuriye umuryango Gatolika w'Ubushinwa. Gusa iruhande rw'ibi, mu 2018 Vatican yumvikanye n'Ubushinwa ibegurira ubushobozi bwo kwishyiriraho Abasenyeri.

Icyo gihe, Papa Francis yavuze ko yizeye ko ibi "bizatuma ibikomere by'amateka bikira" kandi bikunga ubumwe bw'Abagatolika mu Bushinwa. Biteganyijwe ko aya masezerano avugururwa mu kwezi gutaha, mu gihe hari Abagatolika bamwe batayashyigikiye, harimo n'abo muri Amerika.

Mu ijambo rye ejo ku wa gatatu ari i Roma, Bwana Pompeo yahamagariye Vatican kurengera ubwisanzure bw'amadini mu Bushinwa, ko "nta hantu ubwisanzure bw'amadini bubangamiwe nko mu Bushinwa."


Vatican yavuze ko Papa atajya yakira abanyapolitiki mu bihe by'amatora

Abadipolomate bakuru ba Vatican, Umunyamabanga wa Leta Kardinali Pietro Parolin na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Arkepiskopi Paul Gallagher, bavuze ko Papa Francis atazakira Bwana Pompeo.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Kardinali Pietro avuga ati: "Papa yamaze gusobanura neza ko atakira abanyapolitiki mu bihe by'amatora. Kardinali Pietro avuga kandi ko bishoboka ko ibyatangajwe na Bwana Pompeo bishobora kuba bigamije gushishikariza Abagatolika gushyigikira Bwana Trump mu matora yo mu kwa 11.

Ati: "Bamwe ni uko babisobanuye - ko ibyo yavuze byari bigambiriye cyane politiki yo mu gihugu cye. Nta kimenyetso mbifitiye ariko nta gushidikanya ko ubu ari bumwe mu buryo bigaragara." Yongeyeho ko ibyo Vatican ikorana n'Ubushinwa ntacyo birebaho Amerika.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND