RURA
Kigali

Mu gihe insengero zitujuje ibisabwa zifunze, ADEPR Birembo yatanze umusanzu wayo mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/04/2025 16:17
0


Nubwo hari insengero zimwe na zimwe zifunze kubera ko zitubahirije ibisabwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza bikomeje kuranga abakristo batandukanye.



Ibyo ni byo byagaragaye ku rusengero rwa ADEPR Birembo ruherereye mu murenge wa Kinyinya, aho n’ubwo ibikorwa by’amasengesho byahagaze, iri torero ryabaye indorerwamo y’urukundo rwa Kristo, ritabara abana bari mu mirire mibi, ndetse ribafasha no gusubirana ubuzima bwiza.

Itorero ryahagurukiye ikibazo cy'imirire mibi


ADEPR Birembo ryatangije gahunda yo kurera abana bari barageze ku rwego rubi rw’imirire mibi, bamwe bari mu cyiciro cy’umutuku. Ku bufatanye n’ikigo nderabuzima cya Kinyinya, iri torero ryafashe iya mbere mu kubitaho no kubarengera.


Ku wa 3 Mata 2025, ni bwo hasojwe gahunda y’ibyumweru 24 yo guha aba bana amafunguro yuzuye buri munsi, harimo ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri, amata, imbuto, amagi n’ibinyobwa bifite intungamubiri zifasha umubiri gukura neza. Buri munsi, abana bahabwaga ifunguro rifite ireme ndetse n’ababyeyi babo bagahabwa inama ndetse n’ibyo bagomba gukomeza kubagaburira bageze mu rugo.

Umusaruro wabaye mwiza

Gahunda yasojwe abana 25 baturuka mu mirenge ya Kinyinya na Bumbogo bari baragaragaweho imirire mibi, bose basubiye ku murongo w’ubuzima bwiza. 

Ababyeyi bavuga ko 'Roho Mutagatifu yamanukiye kuri ADEPR Birembo bagakura abana babo mu manga, kuko haburaga gato ngo ubuzima bwabo bubacike.'

Impamvu abana bagwa mu mirire mibi

Nk’uko byasobanuwe n'umuyobozi uhagarariye ibitaro bya Kinyinya, Nigaba Jean Marie Vianney, yatunze agatoki ababyeyi, avuga ko impamvu zituma abana bagwa mu mirire mibi zirimo kugaburirwa indyo ituzuye, kurya ibitujuje intungamubiri (nk’ibikoma bya rutuku), no kutubahiriza igihe cyo kurya. 

Abana benshi ngo banga kurya kubera kugaburirwa ibiryo bibishye, abandi bakisanga muri icyo kibazo kubera ko bategurirwa amafunguro atajyanye n’imyaka yabo.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko umwana agomba gufata ifunguro nibura buri masaha atatu, kandi rikaba ari indyo yuzuye irimo imbuto, imboga, n’ibindi bifasha mu kongera ubushake bwo kurya.

Ubuyobozi bw'ikigo nderabuzima cya Kinyinya bwashimiye iri torero ryagaragaje ko ridaharanira gusa ubuzima bwa roho, ahubwo riharanira ko Roho nzima itura no mu mubiri muzima.


Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bwari buhagarariwe na Uwera Jeanne D'Arc na bwo bwashimiye itorero, bwemeza ko ADEPR Birembo yabaye nk’umusamaliya mwiza, waje gutabara abari bageze ahakomeye.

Inshingano z’itorero n’ubutumwa bwaryo

Uhagarariye itorero ADEPR Birembo, Muhawenimana Augustin avuga ko ubwo bamenyaga amakuru ko hari abana bageze mu mirire mibi, bagize impuhwe n’urukundo, bahitamo guhaguruka. 

Yongeyeho ko n’ubwo insengero zifunze, imitima ikora ibikorwa byiza ikwiye gukomeza gufunguka. Yashishikarije n’andi matorero gufata iya mbere mu gukorera abandi ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi.

Ati: "Twatekereje nk'Itorero ko Roho nziza igomba gutura mu mubiri muzima, dusanga nubwo insengero nyinshi zifunze, tudakwiye guhereza aho ngaho ngo tubure kugira ubufatanye n'ubuyobozi bwite bwa Leta kugirango tubafashe gukura abana mu mirire mibi."


Mu gusoza iyi gahunda, abayobozi bagaburiye abana ifunguro rya nyuma, banabaha ibyo batwara ngo batazasubira mu buzima bubi. Ibi byose byakozwe ku bufatanye bw’inzego z’ubuzima, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’itorero, bahuriza hamwe imbaraga kugira ngo abana bagera kuri 25 basubizwe ubuzima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND