'Ntusare' ni indirimbo y’umuhanzi Blaze igaruka ku musore wavukiye mu cyaro ariko akaza kuba i Kigali aho aba mu buzima bugoye cyane ndetse akagaruka ku bwuzuyemo ibinyoma abamo yereka abo yasize mu cyaro binyuze ku mafoto apositinga. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ”N'iyo naba nta kofi nzaba nifunze nk’umunya-Kigali".
Iyi ndirimbo
igaruka ku buzima bw’umusore wavukiye mu cyaro akaza kwiga muri Kigali bimeze nk'aho
abihatitwa, gusa akagira amahirwe yo kwiga kaminuza nubwo yaje kubura akazi akagira
isoni zo gutaha iwabo mu cyaro, ibyatumye yizirika i Kigali akajya yiyemera agiye
mu cyaro, ibintu bituma abantu yasize mu cyaro bamufata nk’umukire kandi nta bukire
afite ahubwo abayeho mu buzima bugoye.
Umuhanzi Blaze yasohoye indirimbo 'Ntusare'
InyaRwanda
yabajije Blaze aho yakuye igitecyerezo cy'iyi ndirimbo ye nshya, asubiza muri aya magambo ati ”Igitecyerezo
cy’indirimbo 'Ntusare' cyaje nyuma y'uko maze kubona ubuzima bwa benshi mu batuye i Kigali batarahavukiye, nsanga hari benshi baba bifuza kugaragara neza kurenza
uko babayeho ni ko guhita ngira igitecyerezo cy’indirimbo 'Ntusare'”.
Yunzemo ati ”Ni indirimbo
nanditse nyuma yo kubona ko benshi mu baba i Kigali batarahavukiye nanjye ndimo benshi
babayeho mu buzima bumwe bugoye nyamara mu gihe abatubona ku mafoto twasize mu byaro
baba babona twarahiriwe”.
Blaze ni
umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2015 ariko aza kuba awuhagaritseho gato
bitewe n’ishuli. Uyu munsi Blaze amaze gukora indirimbo 4 harimo 2
zifite amashusho ari zo; Ku Kagezi, Nsezeranya, Nimba Umustar na Ntusare ari nayo
nshya aheruka gukora.
Blaze
yabwiye InyaRwanda ko akora iyi ndirimbo ”Ntusare” yashakaga gutambutsa ubutumwa ku banyarwanda muri rusange cyane cyane ababatuye mu ntara abereka ishusho
y'ubuzima bw’i Kigali dore ko benshi baba batekereza ko Kigali ari paradizo.
Blaze yagize ati ”Urubyiruko rwinshi rushishikajwe no kumva ko
kujya kuba mu mahanga ariho hari ibyiza gusa twifatiyeho urugero abatuye muri
Kigali twaravuye mu ntara uko twigaragaza n'uko tubayeho biratandukanye, buriya
ababa hanze tubona ku mafoto hari ubundi buzima tutazi nabo baba batifuza ko
tumenya”.
Blaze arasaba abanyarwanda kutirukira kujya mu mahanga ndetse n'abatuye mu cyaro ntibirukire kujya muri Kigali
REBA HANO INDIRIMBO 'NTUSARE' Y'UMUHANZI BLAZE
TANGA IGITECYEREZO