RFL
Kigali

“Ndya kawunga nga-posting-a pizza nariye mu kwa mbere” Blaze mu ndirimbo 'Ntusare' igaruka ku buzima bugoye bw’i Kigali -VIDEO

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/07/2020 1:44
0


'Ntusare' ni indirimbo y’umuhanzi Blaze igaruka ku musore wavukiye mu cyaro ariko akaza kuba i Kigali aho aba mu buzima bugoye cyane ndetse akagaruka ku bwuzuyemo ibinyoma abamo yereka abo yasize mu cyaro binyuze ku mafoto apositinga. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati ”N'iyo naba nta kofi nzaba nifunze nk’umunya-Kigali".



Iyi ndirimbo igaruka ku buzima bw’umusore wavukiye mu cyaro akaza kwiga muri Kigali bimeze nk'aho abihatitwa, gusa akagira amahirwe yo kwiga kaminuza nubwo yaje kubura akazi akagira isoni zo gutaha iwabo mu cyaro, ibyatumye yizirika i Kigali akajya yiyemera agiye mu cyaro, ibintu bituma abantu yasize mu cyaro bamufata nk’umukire kandi nta bukire afite ahubwo abayeho mu buzima bugoye.


                           Umuhanzi Blaze yasohoye indirimbo 'Ntusare'

InyaRwanda yabajije Blaze aho yakuye igitecyerezo cy'iyi ndirimbo ye nshya, asubiza muri aya magambo ati ”Igitecyerezo cy’indirimbo 'Ntusare' cyaje nyuma y'uko maze kubona ubuzima bwa benshi mu batuye i Kigali batarahavukiye, nsanga hari benshi baba bifuza kugaragara neza kurenza uko babayeho ni ko guhita ngira igitecyerezo cy’indirimbo 'Ntusare'”.

Yunzemo ati ”Ni indirimbo nanditse nyuma yo kubona ko benshi mu baba i Kigali batarahavukiye nanjye ndimo benshi babayeho mu buzima bumwe bugoye nyamara mu gihe abatubona ku mafoto twasize mu byaro baba babona twarahiriwe”.

               

Blaze ni umuhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2015 ariko aza kuba awuhagaritseho gato bitewe n’ishuli. Uyu munsi Blaze amaze gukora indirimbo 4 harimo 2 zifite amashusho ari zo; Ku Kagezi, Nsezeranya, Nimba Umustar na Ntusare ari nayo nshya aheruka gukora.

Blaze yabwiye InyaRwanda ko akora iyi ndirimbo ”Ntusare” yashakaga gutambutsa ubutumwa ku banyarwanda muri rusange cyane cyane ababatuye mu ntara abereka ishusho y'ubuzima bw’i Kigali dore ko benshi baba batekereza ko Kigali ari paradizo.

                  

Blaze yagize ati ”Urubyiruko rwinshi rushishikajwe no kumva ko kujya kuba mu mahanga ariho hari ibyiza gusa twifatiyeho urugero abatuye muri Kigali twaravuye mu ntara uko twigaragaza n'uko tubayeho biratandukanye, buriya ababa hanze tubona ku mafoto hari ubundi buzima tutazi nabo baba batifuza ko tumenya”.


Blaze arasaba abanyarwanda kutirukira kujya mu mahanga ndetse n'abatuye mu cyaro ntibirukire kujya muri Kigali

REBA HANO INDIRIMBO 'NTUSARE' Y'UMUHANZI BLAZE


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND