RURA
Kigali

Urukundo rugeze aharyoshye kwa Brad Pitt n’umukunzi we mushya

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 10:34
0


Nyuma y’imyaka umunani asiragira mu nkiko, Brad Pitt na Angelina Jolie barangije gatanya yabo mu Ukuboza 2024. Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 61 yishimiye kuba ubu ibintu byaratuje mu muryango we, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bantu b’inkoramutima ze kuri uyu wa 12 Werurwe 2025.



Brad Pitt w'imyaka 61 umaze igihe akundana n’umuhanzi w’imitako Ines de Ramon w'imyaka 32, bivugwa ko ubu ari mu rukundo ruhamye kandi yishimiye, nk'uko umwe mu nshuti za Brad za hafi yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ati: "Bari ahantu heza mu rukundo rwabo. Ubuzima ni bwiza, nta birego." 

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu ntangiriro z'umwaka wa 2023 nubwo ngo bari bamaze igihe bakundana mu ibanga. 

Ku rundi ruhande, Angelina Jolie w’imyaka 49, we yavuze ko yumva aruhutse nyuma yo kurangiza urubanza rwa gatanya, nubwo yari ananiwe. Mu Ukuboza 2024, umwunganizi we mu mategeko James Simon yaratangaje ati: "Ibi ni igice kimwe cy’urugendo rurerure rwatangiye mu myaka umunani ishize. Angelina araruhutse kuko byarangiye, ariko biracyakomeje."

Nubwo gatanya yabo yashyizweho akadomo, Pitt na Jolie baracyafitanye amakimbirane akomeye ku bijyanye na Chateau Miraval, uruganda rw’umuvinyo bari basangiye mu Bufaransa. 

Pitt yajyanye Jolie mu nkiko mu 2022, nyuma y’uko agurishije imigabane ye muri urwo ruganda. Jolie yavuze ko yifuzaga kuyigurisha Pitt, ariko ngo yamusabye gusinya amasezerano amubuza kuvuga ku ihohoterwa yavugaga ko yakorewe mu gihe bari kumwe. Pitt ahakana ayo makosa yose.

Aba bombi bahoze ari umugabo n’umugore bafitanye abana batandatu: Maddox (23), Pax (21), Zahara (20), Shiloh (18), ndetse n’impanga Knox na Vivienne (16).


Brad Pitt mu munyenga w'urukundo rushya n'umukobwa arusha imyaka 27 y'amavuko

Ni nyuma y'igihe gito Pitt atandukanye na Angelina Jolie bari bamaze imyaka umunani bahanganye mu nkiko 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND