Kapiteni wa Liverpool, Virgil van Dijk, Mo Salah na Trent kugeza ubu ntibazi niba bazaguma muri iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino.
Uyu myugariro w’u Buholandi ari mu bakinnyi
batatu bakomeye ba Liverpool, hamwe na Mohamed Salah na Trent Alexander-Arnold,
bafite amasezerano azarangira muri Kamena.
Ibiganiro hagati ya Liverpool na Van Dijk bimaze igihe bitangiye, kandi uyu mukinnyi w’imyaka 33 yigeze kugaragaza ubushake bwo kongera amasezerano.
Gusa nyuma yo gusezererwa na Paris
Saint-Germain muri Champions League kuri penaliti, yemeye ko ahazaza he hakiri
mu rujijo.
Virgil van Dijk yagize ati “Nta kintu
na kimwe nzi kugeza ubu. Sinzi uko
bizagenda umwaka utaha. Niba hari ubabwira ko abizi, arabeshya. Buri wese azi
ko hari ibiganiro biri kuba mu ibanga."
Nubwo Liverpool iyoboye Premier League, ifite umukino wa nyuma wa Carabao Cup utegerejwe cyane, ndetse
yari ihatanye muri Champions League kugeza ubwo isezererwa na PSG, Van Dijk
yasobanuye ko ibiganiro ku masezerano ye bitahagaze.
“Nta cyahagaze. Nta kintu cyigeze gihagarikwa, Dufite
imikino 10 isigaye muri Premier League, ni cyo nashyizemo imbaraga zanjye zose.
Nihagira amakuru mashya, muzayamenya. Njyewe ubwanjye sinzi ikizaba."
Ku rundi ruhande, Mohamed Salah warize nyuma
yo gutsindwa na PSG, yari yatangaje muri Mutarama ko iyi ari yo mpeshyi ye ya
nyuma muri Liverpool kuko ibiganiro ku masezerano mashya bitigeze bigira aho
bigana.
Trent Alexander-Arnold na we ntiyigeze avuga
byinshi ku hazaza he, cyane ko Real Madrid imwifuza bikomeye. Yigeze kuvuga ko
ibiganiro bye na Liverpool "bitazakorerwa mu ruhame".
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 azasiba umukino wa nyuma
wa Carabao Cup ku Cyumweru, aho Liverpool izahura na Newcastle, nyuma yo kugira
imvune mu mukino batsinzwemo na PSG.
Mu gihe abafana ba Liverpool bakomeje kwibaza
ku hazaza h’aba bakinnyi bakomeye, ubuyobozi bwa Liverpool bugomba kwihutisha ibiganiro
niba bushaka kugumana aba bakinnyi batatu bagize uruhare rukomeye mu bihe byiza
by’iyi kipe mu myaka ishize.
Kapiteni wa Liverpool Van Dijk ntabwo azi niba zongera amasezerano ye mu mpesjyi
Abakinnyi batatu bakomeye ba Liverpool ntabwo bazi niba bazakomezanya nayo ubwo uyu mwaka w'imikino uzaba urangiye
TANGA IGITECYEREZO