Michelle Obama yagaragaje imwe mu ngeso atishimiye ku mugabo we, Barack Obama kuva bamenyana, mu gihe hakomeje gukwirakwira ibihuha byinshi bivuga ko aba bombi baba bari mu nzira zo gutandukana.
Uwahoze ari ‘First Lady’
wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michelle Obama w’imyaka 61, yavuze kuri iyo
ngingo ubwo yari mu kiganiro na musaza we, Craig Robinson kuri uyu wa
Gatatu tariki 12 Werurwe 2025.
Ati: “Barack yagombaga
kungenderaho, kuko njyewe ndi umuntu wubahiriza igihe.”
Craig yahise avuga ko
kuba muramu we, Barack Obama ananirwa kubahiriza igihe, bishobora kuba biterwa
n’uko yakuriye ku kirwa muri Hawaii.
Michelle yibutse ukuntu
hari ubwo igihe cyo kugenda kigera, agasanga Barack nibwo agitangira kujya mu
bwogero cyangwa agashaka ibindi bikorwa ahugiramo bishobora gutinza urugendo
rwabo.
Aseka, Michelle yagize
ati: "Nkamubwira nti, 'Mugabo wanjye, igihe cyo kugenda niba ari Saa Cyenda bivuze ko ibyo byose wagombaga kuba wabirangije mbere, ntiwakagombye
gutangira gushaka amadarubindi Saa Cyenda’.”
Gusa, Michelle yavuze ko
Barack yagerageje guhinduka mu myaka 30 bamaze babana, ati:
"Yaragerageje, ariko byari ngombwa ko yikosora."
Michelle yanavuze ko
abakobwa babo bombi Malia Obama na Sasha Obama bamaze gusobanukirwa akamaro ko kubahiriza
igihe kuko igihe cyose bajyanye na nyina, bagerageza kugera aho bajya mbere
y’isaha nyirizina.
Mu kiganiro yakoze mu 2018, Michelle yavuze ko yashidikanyije kuri Barack kuva ku munsi wa mbere ubwo bahuriraga muri Chicago mu 1989, kuko yakerewe ku muhuro wabo wa mbere.
Ati: “Naravuze
nti, ‘Ese uyu ari kunyereka ko ibi nta gaciro bifite? Umugabo w’umwirabura utinze ku munsi wa mbere!”
Ibihuha
bya gatanya bikomeje kwiyongera
Ibi Michelle yabitangaje
mu gihe we na Barack bakomeje kugerageza gukemura ibihuha by’uko urugo rwabo
ruri mu bibazo bikomeye. Hari hashize amezi havugwa ko Michelle atakigaragaza
ko yishimiye kubana na Barack, ndetse ko arambiwe ubuzima bwa politiki bwa
Washington DC.
Mu gihe ayo makuru
yacicikanaga, Barack yagiye agaragara wenyine mu bihe bitandukanye, bikomeza
gutuma abantu bibaza byinshi. Mu ntangiriro za Mutarama, Michelle ntiyitabiriye
umuhango wo gusezera kuri Jimmy Carter, kuko yari mu kiruhuko kirekire. Muri
uwo kwezi, Barack yagaragaye wenyine mu birori byabereye i Washington, ndetse
ntiyajyanye na Michelle mu irahira rya Perezida Trump, aho ari we wenyine mu
bahoze ari ba Perezida utari kumwe n’umugore we.
Nubwo ibi byose
byakomezaga gutiza umurindi ibihuha, Barack yagerageje kubihosha anyuze ku
mbuga nkoranyambaga. Mu kwezi kwa Mutarama, yamwandikiye ubutumwa bw’urukundo
ku isabukuru ye y’amavuko, ndetse kuri Saint Valentin yanditse kuri Instagram
ati: “Imyaka 32 tubana, kandi uracyanyura umutima wanjye.” Michelle na we
yahise amusubiza agira ati: “Uri urufatiro rwanjye. Wahoze utyo, kandi uzahora
utyo.”
Michelle Obama yagaragaje ingeso yamugoye kuva yamenyana n'umugabo we mu 1989
TANGA IGITECYEREZO