RURA
Kigali

Bamwe batatse ibihombo, abandi barazinukwa? Bite n’ibiciro bya BK Arena bituma imitima y’abahanzi idiha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/03/2025 17:03
0


Ni imwe mu nkuru zimaze igihe kinini wumva mu matwi yawe ariko ukibaza aho bigana bikagushobera! BK Arena yavuzweho inkuru zishamikiye ku bantu bagiye bayikoreramo ibitaramo mu bihe bitandukanye, hakumvikana inkuru z’uko bahombye byatumye batongera gutekereza gusubirayo, ariko n’abandi bungutse!



Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hari bamwe bagiye bagaragaza ko gukorera muri iyi nyubako bihenze cyane; nyamara ugereranyije n’izindi nyubako ziberamo ibitaramo, ibirori cyangwa se inama iri mu zishyuza macye, hashingiwe ku munsi wasabiyeho gukorera igikorwa cyawe. 

Wumvise inkuru ya ntuza wakoreyemo igitaramo agakuramo Miliyoni 2 Frw, wumvise n’igitaramo cya kanaka cyabereyemo agakuramo Miliyoni 70 Frw, ushobora kuba waranumvise ko ba bahanzi babiri bo muri Nigeria bakoreyemo igitaramo cyabo cyinjije Miliyoni 61 Frw, ariko kandi na ya korali byavuzwe ko ariyo yinjije menshi.

Wamenye ko ubwo biteguraga kwakira igitaramo cya Diamond, uwari wamutumiye bamworohereje inyubako akayikodesha Miliyoni 5 Frw? Ariko hari n’undi uherutse gutaramiramo bimusaba kwishyura ari hagati ya Miliyoni 6 Frw na Miliyoni 8 Frw- Bisa n’aho ibiciro bitangana! 

Mu busanzwe si inyubako yagenewe ibitaramo n’ibirori, kuko yubatswe ari iy’imikino- Bivuze ko gukoreramo ibitaramo ni uguhengekereza.

Perezida wa Chorale de Kigali, Horadi Jean Claude, ku wa 24 Ukuboza 2024 yabwiye abari bitabiriye igitaramo cy’iyi korali, ko Guverinoma ikwiye kubaka ikindi gikorwaremezo cyafasha abahanzi kubona ahantu heza ho gukorera ibitaramo.

Abavuga ibi bashingira mu kuba nta nzu ihari igenewe ibitaramo by'abahanzi, kuko nka BK Arena iberamo ibitaramo by'abahanzi mu busanzwe yagenewe imikino. No muri Camp Kigali, ni amahema yubatswe ku buryo umuririmbyi aririmba nyiramubande zumvikana mu bice bicikikije imbuga ya Camp Kigali.

Ibi bituma kenshi ibitaramo by'abahanzi bihabwa amasaha bitagomba kurenza, ahanini bitewe n'uko biba biteza urusaku mu baturanyi. Ni na ko bimeze no mu zindi nzu nka Kigali Convention Center, kuko ari inyubako zubatswe zigenewe inama n'ibirori kurusha ibitaramo.

Ati "Bishobotse tukagira inzu yagenewe muzika, abantu bakora igitaramo kenshi kuko guhenda biba bicyeya. Ubwo ndabasabye mubitekerezeho nanone nk'uko mwaduhaye ino nzu muzaduhe bene iyo nzu abandi bita 'amphitheater' nziza idahenze ku buryo bwo kongeramo ibindi bintu byo kugirango iririmbirwemo.

Kuva mu myaka nk’itatu ishize, iyi nyubako yakiriye ibikorwa bikomeye Mpuzamahanga birimo nka Giants Africa, Move Africa, Trace Awards, FIA Awards, Inama ya FIFA n’ibindi byagiye bisigira za Miliyari ababaga bahawe akazi ko kubitegura.

Ni inyubako kandi yatumye abahanzi bo mu Rwanda bagaragarizwa urukundo rudasanzwe, kuko nka Israel Mbonyi ubu niwe wa mbere wabashije kurenza umubare w’abatu 10376, iyi nyubako isanzwe yakira.

Nubwo bimeze gutya ariko, Massamba Intore aherutse kubwira InyaRwanda, ko ubuyobozi bwa BKArena bukwiye korohereza abahanzi mu gihe bashatse gukoreramo ibitaramo.

Ati “ Abanyarwanda bafite inyota yo kubona ibitaramo byiza, kuko bafite abahanzi beza. Abantu bafite amazu (y'imyidagaduro) yaba BK Arena, nibagabanye ibiciro, nibajyane hasi, Abanyarwanda babone ibitaramo."

Ibi biherekezwa n’ibyagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru by’uko hari abahanzi bakoreye ibikorwa byabo muri iyi nyubako bagahomba, byatumye batongera gutekereza gusubirayo ukundi.

Muri Werurwe 2024, Itorero Inyamibwa ryakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena bise ‘Inkuru 30’ cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu. Cyabaye igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’iri torero, kandi cyabafashije kuba itorero rya mbere rikoreyemo igitaramo.


Bahuye n’igihombo cyatumye badasubirayo?

Muri iki gihe iri torero riri kwitegura igitaramo cyabo kizaba ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Baherukaga muri iyi nyubako, mu 2023 ubwo bakoraga igitaramo ‘Urwejeje Imana’. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Umuyobozi w’iri torero, Rusagara Rodrigue yavuze ko kudasubira gukorera igitaramo muri BK Arena, bidahuye n’ibyagiye bivugwa ko bahombye.

Ati “Nta gihombo twagiriye muri Arena. Umuntu uzavuga ko Inyamibwa zahombeye muri Arena azaba abeshya. Nta gihombo. Ahubwo twagize inyungu idasanzwe. Nta gihombo, cyaba icy'amafaranga."

Yavuze ko guhitamo gukorera igitaramo cyabo muri Camp Kigali, byatewe n'insanganyamatsiko. Ati "Ubu ntabwo ari ukumurika Album. Ni ukuvuga ngo 'Inkuru ya 30' (bakoreye muri BK Arena) imwe mu nkuru ya 30 harimo BK Arena, uko byasa kose nubwo hatari kuza abantu ibihumbi 10 twari kujya muri Arena [...] BK Arena yari mu byo twifuzaga gukora muri kiriya gihe."

InyaRwanda yakoze ubucukumbuzi ku bintu BK Arena isaba abantu bakorerayo ibitaramo, ndetse iganira na bamwe mu bantu bagiye bakorerayo ibitaramo. 

1.Ni ibiki BK Arena isaba ushaka gukoreramo igitaramo

Intambwe ya mbere yo gukorera muri BK Arena ni ukubanza kuvugana n’ubuyobozi bwayo, ugasaba itariki ushaka ko uzakoreramo igikorwa cyawe, hakarebwa niba iyo tariki itarafashwe n’undi muntu, hanyuma ugakorerwa ‘Quotation’. 

Mu yandi magambo buri wese ukoreramo igitaramo aba yamaze kwemera no gushyira umukono kuri ‘Quotation’ aba yahawe igizwe n’ibice birindwi:

Igice cya mbere:

-Venue Rental cyangwa se gukodesha aho gukorera. Iki gice kigizwe n’umunsi wo kwinjiza ibikoresho (Load in), aho usabwa kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 3 na 4 Frw. Ni ikigereranyo ushingiye kuri ‘Quotation’ zagiye zitangwa mu bihe bitandukanye.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko ku biciro byabo buri mwaka bongeraho 10%. Bitewe n’igikorwa wateguye uhitamo n’iminsi ushaka ko uzinjirizamo ibikoresho, bivuze ko niba uhisemo ko uzinjiza ibikoresho byawe mu gihe cy’iminsi itatu, ubwo ni ukwishyura Miliyoni 9 Frw. Ariko umunsi wa ‘Set Up’ n’umunsi wa ‘Sound Check’ ntabwo wishyuzwa.

-Umunsi w’igikorwa/Umunsi w’Igitaramo (Event Day): Mbese ni ya tariki abafana bajya kwihera ijisho igitaramo muri BK Arena, uwateguye ashobora kwishyura amafaranga ari hagati ya Miliyoni 8 na Miliyoni 10 Frw.

-Load Out (Umunsi wo gusohora ibikoresho): Amakuru y’ibanze agaragaza ko kenshi BK Arena itishyuza abantu mu gusohora ibyuma byabo, ariko hari n’abishyuzwa. Biterwa n’imikoranire uwateguye icyo gikorwa aba asanzwe afitanye na BK Arena.

-VIP Lounge: Iyo uri mu gitaramo muri BK Arena mu mpande hagaragaramo ibyumba byihariye, aho kimwe gishobora kwakira abantu bari hagati ya 20 na 30, ubona b’abasirimu.

Kugirango abantu babashe kujya muri biriya byumba, bisaba ko uwateguye abyishyurira, hanyuma we agashyiraho igiciro ashaka.

Hari umwe mu bakoreye muri ziriya ‘Premium suit’ na ‘VIP Suit’ zigera kuri esheshatu, aho icyumba kimwe yishyuye ari hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 1.5 Frw.

Umwe mu bakoreye igitaramo muri BK Arena yabwiye InyaRwanda ko igiciro cyo gukodesha BK Arena gishobora guhinduka bitewe n’ibyo uwateguye ashaka cyangwa se bitewe n’uko igikorwa yateguye kimeze.

Ati “Ku bijyanye no gukodesha BK Arena igiciro cy’umwe gitandukana n’undi bitewe n’ibyo yakeneye. Hari ugira igikorwa kidakenera iby’ibyuma, ndahamya ko abakoreramo iby’imipira ntabwo bakenera nk’ibyo dukenera mu gitaramo. Bo, ntibakenera iminsi nk’itatu yo kwitegura. Mu yandi magambo, ubunini bwa ‘Event’ yawe nibwo butuma igiciro cyo gukodesha BK Arena kizamuka cyangwa kimanuka. Ariko icyo nagutangariza, ntabwo BK Arena ihenda mu kuyikodesha.”

Amakuru agaragaza ko ihema rinini rya Camp Kigali rihagaze nibura Miliyoni 5 Frw, ni mu gihe Kigali Convention Center iri hejuru ya Miliyoni 8 Frw.

2.Igice cya Kabiri cyo kwinjira muri BK Arena: Venue Logistics –Uko abantu bazinjira, umutekano w’abantu n’ibindi uwateguye uzakenera

Kuri iki gice, BK Arena ifitanye amasezerano n’abandi bantu bazana ibyo bikoresho biba bikenewe nk’amahema, ibyuma bifasha mu gusaka abantu, ameza n’ibindi byose bisabwa kugirango igitaramo cyangwa se igikorwa runaka cyateguwe kigende neza. Uwateguye asabwa kubikodesha.

Hakodeshwamo amahema. Buri wese ahitamo amahema azakenera, imwe ikodeshwa ari hejuru y’ibihumbi 200 Frw- Ni amafaranga ashobora guhinduka bitewe n’igikorwa.

Hakodeshwa kandi ameza (Table): Hano BK Arena itanga uburenganzira ku muntu wateguye igikorwa, akemererwa kuba yashakira ‘Table’ ahandi, cyangwa se akamera gukoresha izabo basanganywe. Imibare igaragaza amafaranga y’aho ari hejuru y’ibihumbi 18 Frw, no hanze ya BK Arena ibiciro biri muri iki kigero.

Muri iki gice kandi, BK Arena igusaba ibyuma byorohereza abashinzwe umutekano gusaka. Bitewe n’igikorwa wateguye, bishobora kongera cyangwa se bikagabanya umubare w’ibyuma ukenera- Aha naho bakwereka ibiciro byabo ugahitamo.

Muri iki gice ni naho hazamo ibijyanye no gukodesha ‘Generator’ kuko ariyo itanga umuriro wizewe, kuko amashanyarazi ashobora kugenda mu buryo butunguranye. Ibikorwa byinshi bibera muri BK Arena bikoreshwaho ‘Generator’.

Ariko uwateguye igitaramo cyangwa se ikindi gikorwa, ahabwa amahitamo yo kuba yakoresha amashanyarazi cyangwa se agakoresha ‘Generator’.

‘Generator’ igira ibiciro bitandukanye, kuko bishingira ku gihe umuntu amara ayikoresha. Hari umwe mu bakoreye muri BK Arena mu gihe cy’amasaha arenga arenga atandatu (6) wakoresheje ‘Generator’ yishyura arenga Miliyoni 7 Frw.

Muri iki gice kandi hishyurwamo ibijyanye na ‘Internet’. Uwateguye niwe uhitamo kwishyura internet ashaka, yaba ari iyo kwifashisha gukora igikorwa cye mu buryo bwa Live, ‘internet ishobora gukoreshwa n’abanyamakuru, cyangwa se ku gice cya Production.

Ntabwo BK Arena ikodesha ‘esikariye’ cyangwa se ‘Elevator’ nk’uko byagiye bivugwa: Muri iki gice, basobanura ko amafaranga yishyurwa agera ku bihumbi 110 Frw, abarirwa ku batekinisiye yaba umwe cyangwa se babiri baba bashinzwe gutabara mu gihe cyose ziriya esikariye zagira ikibazo.

3.Igice cya Gatatu: Security, Usher, Crowd, /Umutekano, ‘Protocol’ n’uburyo bwo kureba uko abantu binjira, bakanasohoka na Ambulance

Uwateguye igitaramo niwe usaba abantu bazamufasha kugenzura amatike y’abantu binjira, yishyura umwe ku giti cye ari hagati y’ibihumbi 20Frw n’ibihumbi 40 Frw.

Ahitamo kandi umubare w’abantu ba ‘Protocol’ bamufasha, buri umwe agira igiciro cye. Muri iki gice, unasabwa ‘Ambulance’, ndetse hanakerwa abashinzwe umutekano kuri ‘Set-Up’, yaba ku munsi wo kumanika ibyuma no kubimanura nyuma y’igitaramo.

BK Arena ntabwo ariyo itanga Ambulance, ahubwo bakurangira abo gukorana nabo.

4.Igice cya Cleaning/ Amasuku akorwamo mbere na nyuma y’igikorwa cyabaye

Muri iki gihe BK Arena ibara amafaranga ishingiye ku minsi y’abantu bakoramo amasuku kuko haba hakenewe abantu benshi bakora amasuku.

Iyo urebye kuri ‘Quotation’ zagiye zitangwa, ibiciro by’amasuku ku munsi waba uwa ‘Production Day’, ‘Consumable Day’ usanga biri hejuru y’ibihumbi 250 Frw.

5.Icyiciro cya Gatanu kijyanye n’ibyo kurya no kunywa (Food and Beverages)

BK Arena ivugana n’uwateguye igitaramo cyangwa se igikorwa runaka, bakamubwira ko hari ‘restaurant’ zihari basanzwe bakorana, zimufasha kubona ibyo kurya ndetse no kunywa, hanyuma yabikenera akazishyura nyuma, hakarebwe ibyakoreshejwe byose.

6.Production

Ubuyobozi bwa BK Arena butanga amahirwe ku muntu ushaka gukoreramo igikorwa, bakamusaba gutanga urutonde rw’ibyuma ashaka kuzakoresha, bakagenzura ubushobozi bwabyo. Aha niho ugaragaza ‘Sound’ ushobora kubona, amatara, ‘Speaker’ n’ibindi babona bitari ku rwego rwiza bakakugira inama y’uwo mwakorana.

Iyi nyubako igitangira ibikorwa byabo, bamwe mu bakoreragamo ibitaramo bakoranaga n’abantu bo hanze bafite ibyuma, ariko nyuma bamwe baje gukora amakosa, abandi basanga nta byagombwa bafite bibemerera kumanika ibyuma mu nyubako nk’iyi iri ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma yo kubona ko abantu benshi bafite ibyuma ariko nta byangombwa bibemerera kumanika ibyuma, BK Arena yahisemo kugirana amasezerano y’imikoranire na Rwanda Events, iba ariyo ihabwa uburenganzira bwo kumanikamo ibyuma, kuko bafite n’abakozi babyigiye.

Ariko bongeye kubyoroshya bashyiramo ko mu gihe cyose utakoresheje Rwanda Events nk’abantu babifitiye uburenganzira uzajya utanga arenga za Miliyoni kubera ko utakoranye na Rwanda Events.

Iyo wakoranye na Rwanda Events mu bijyanye no kugukorera ‘Production’ bigera kuri Miliyoni 30 Frw- Aya mafaranga yavuye kuri Miliyoni zirenga 12 Frw nibura umuntu yatangaga mu myaka itatu ishize, iyo yabaga yakoranye n’abandi.

7.Igice cya nyuma/ Assurance

Iyo wateguye igitaramo unasabwa kwishyura ‘assurance’ yo kurengera ibyo abantu bawe bashobora kwangiza.

Ushobora guhitamo kwigurira ‘Assurance’ muri kompanyi zinyuranye. Ubwishingizi uba ufashe bwishyura bimwe mu bintu bishobora kwangizwa.

Igiciro cyacyo gishyirwaho bitewe n’umubare w’abantu ufite, cyangwa ibyabereye mu gikorwa.

Ibi si umwihariko wa BK Arena, kuko n’izindi nyubako mpuzamahanga ziberamo ibi bikorwa, usanga ibyo iyo nyubako isaba, ari nabyo n’abandi basaba.

Iyo umaze gusobanukirwa ibi byose, uwateguye ‘Quotation’ ya BK Arena ashyiraho umukono, hanyuma n’uwateguye icyo gikorwa agashyiraho umukono- Bivuze ko baba batangiye noneho urugendo rw’imikoranire.

Mu ncamake:

Imiterere ya ‘Quotation’ igizwe n’ibice bibiri: Igice cyitwa ‘Venue Hire’ ariyo mafaranga ya BK Arena binyuze muri kompanyi yabo ‘QA and Venue Solutaion’.

Igice cya Kabiri: Ni abantu cyangwa se kompanyi zagiranye amasezerano na BK Arena batanga serivisi zinyuranye zigahabwa ushaka gukoreramo igikorwa

Mu y’andi magambo, BK Arena yakira amafaranga atarenze Miliyoni 10 Frw, andi ajya mu bafatanyabikorwa bayo.

Si buri gitaramo wakorera muri BK Arena- Guhomba bibaho, ariko turantunguka

Nubwo bimeze gutya ariko, hari amajwi y’abantu yagiye azamuka agaragaza ko batishimira ibintu byose BK Arena isaba kugirango ukoreremo igikorwa.

Nemeyimana Fiacre usanzwe afite Ikompanyi yitwa 'Fiacre Tent Maker', ni umwe mu bamaze gukorera ibikorwa byinshi muri BK Arena. Yakoreyemo ibitaramo bikomeye birimo nk’igitaramo cya The Ben, icya Chorale de Kigali n’ibindi bikomeye, ndetse muri uyu mwaka afiteyo ibindi bikorwa azakorerayo.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Nemeyimana Fiacre yasobanuye ko abantu bakwiye kubanza kumva neza imiterere y’igikorwa bari gutegura mbere yo kwerekeza amaso kuri BK Arena, kuko ushobora gusanga ushaka kujya gukorerayo, kandi imitererere y’igikorwa cyawe itakwemerera kujyayo.

Ati “Ndi umwe mu bantu bamaze gukorerayo ibikorwa byinshi muri BK Arena. Hari ibyo ntegura nkasubirayo, ibindi nkabireka nka Chorale de Kigali nasubiyeyo. Imiterere ya ‘Event’ umuntu aba afite ishobora gutuma ntekereza nti aho gukorera hajyanye n’imiterere y’igikorwa cyanjye nihe? Nkasanga ni BK Arena uko yaba iri kose ngomba kujyayo. Hari n’igitaramo nshobora kuba mfite nkavuga nti nzakorera muri Canal Olympia, iyi yo ndabona ijyanye na Camp Kigali, iyi yo ndabona ijyanye na Rubavu.”

Akomeza ati “Nibyo hari abahomba! Hari ‘event’ duhomba, hari n’izindi twunguka. Ariko mu by’ukuri nivugiye ku bwanjye, niba hari iyo nahombye, ntabwo ikosa ndishinja BK Arena, ni njye uryishinja. Ni njyewe uryishinja. Ntabwo ‘event’ zose ari izo kujya muri BK Arena, ntabwo n’ubwo ‘event’ zose ari izo kujya muri Camp Kigali, hari n’izibera muri Hoteli kandi zikagenda neza.”

Nemeyimana Fiacre yavuze ko buri wese utegura igikorwa akumva ko ashaka kugikorera muri BK Arena akwiye no kubanza kwibaza niba yujuje ibisabwa ku byo BK Arena isaba.

Avuga ati “Umuntu araho arabizi ko abantu be nibura batarenga ibihumbi bibiri cyangwa bitatu, ateguye igitaramo akijyanye BK Arena haje abantu ibihumbi bitatu cyangwa se bine.

Kuko BK Arena ntabwo ariyo yamamaza kugirango abantu baze, amafaranga yashoye arazamutse kuri BK Arena ageze kuri Miliyoni 30 Frw cyangwa se Miliyoni 40 Frw, mu by’ukuri biragoye ko ba bantu ibihumbi bitatu bazagaruza yayandi watanze. Mu y’andi magambo tuvugishije ukuri, icyo gitaramo nticyari icya BK Arena.” 


Nashakaga kugerageza uburyo bushya!

Umuramyi Chryso Ndasingwa, ku wa 5 Gicurasi 2024 yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena- Icyo gihe byamugize umuhanzi wa Kabiri w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza iriya nyubako.

Muri iki gihe ari kwitegura gukora igitaramo cye cyo kwizihiza Umunsi wa Pasika, ndetse agitangaza bwa mbere yavugaga ko azagikorera muri BK Arena. 

Ariko aherutse gutangaza ko azataramira mu Intare Conference Arena, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo nka Papi Clever na Dorcas, True Promises n’abandi.

Iki gitaramo yise “Easter Experience” kizaba ku wa 20 Mata 2025. Mu kiganiro na InyaRwanda, Chryso Ndasingwa yasobanuye ko kudasubira gutaramira muri BK Arena byashingiye ahanini mu kuba yarashakaga kugerageza uburyo bushya.

Ati “Nahisemo kudasubira muri BK Arena kuko nashakaga kugerageza ubundi buryo bushya no gutanga ubunararibonye butandukanye ku bakunzi n’abafatanyabikorwa banjye. Ntabwo ari uko hari ikibazo kihariye cyabaye, ahubwo ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku cyerekezo cy’uyu mwaka no ku buryo nshaka ko igitaramo kigenda.”

Chryso Ndasingwa yanavuze ko kudasubira muri BK Arena bidashingiye ku makuru yavuzwe ko yahombeye mu gitaramo yahakoreye.

Ati “Oya! Ibyo si byo. Igitaramo cyabereye muri BK Arena cyari igitaramo gikomeye kandi cyagize impinduka zikomeye mu muziki wanjye.”

Akomeza ati “Ibibazo by’ubucuruzi bihora bihari. Ariko ibyo sinabifata nk’igihombo ahubwo ni amasomo n’ubunararibonye. Uyu mwaka mfite indi gahunda itandukanye, kandi nizeye ko izatanga umusaruro mwiza.”


Byose biterwa no gukorera ahantu utazi amakuru yayo, kandi ni ubucuruzi

Umwe mu bagabo bakoreye ibitaramo bitatu muri BK Arena, yabwiye InyaRwanda ko gukorera igitaramo muri iriya nyubako ugasubirayo cyangwa ntusubireyo biterwa n’impamvu nyinshi.

Ati “Hari ibitaramo byinshi BK Arena itera inkunga, ariko ugasanga wowe ugiyeyo nta makuru ufite, ugasanga baguciye Miliyoni 50 Frw ukabyemera kubera ko nta makuru ufite, nta bumenyi ufite muri ibyo bikorwa, bikarangira uhombye.”

“Abanyarwanda tugira ikibazo cyo kwigana, ugasanga ndi kuvuga nti niba kanaka akoreyemo kuki njyewe ntakoreramo, abantu benshi njyewe mbona bahombera aho. Ariko muri Arena harimo uburyo bwo gufasha abahanzi, n’ubwo abo turi kuvugaho ari abacuruzi. Iyo uje werekana ko ufite ubushobozi, urwo ruhande rwo gutera inkunga ntarwo ubona. Si abantu bacye Arena imaze gutera inkunga.”

Uyu mugabo yanavuze ariko ko bitumvikana ukuntu BK Arena ifata 15% ku buri tike wakongeraho 18% y’umusoro, bikaba 32% kuri buri tike.

Ariko kandi anavuga ko bitumvikana ukuntu yiharira ibikorwa, ku buryo udashobora no gucururizamo ibyo kurya no kunywa. Ati “Aho hose Arena ijyamo igashyiramo umuheha, igatwaramo amafaranga.”

Anavuga ko n’igiciro cya ‘Bouncer’ umwe cyakabaye cyumvikanwaho, kuko ukorera muri BK Arena ahembwa ibihumbi 25 Frw ‘ni mu gihe hanze aha nshobora kubona uw’ibihumbi 10 Frw’.

Abajijwe niba ateganya gusubira gukorera muri Arena, yasubije ko bishoboka cyane ‘kuko njye nzi imikorere yabo, nzi uko dukorana’.


Abahanzi batinya guhomba bakagurisha ibitaramo byabo?

Ushobora kuba warumvise ko Israel Mbonyi yagurishaga ibitaramo bye bya Noheli  kuri East African Party (EAP), wanumvise ko icyo aheruka yari yakigurishije Authentic.

Kugirisha igitaramo ku muhanzi ni kimwe mu bikorwa no hirya no hino ku isi; hari ababikora mu rwego rwo kwirinda ko bahomba, hari n’abandi babigurisha kubera ko baba bashaka gufata igihe kinini cyo kwitegurira ibikorwa byabo by’umuziki.

Nemeyimana Fiacre yabwiye InyaRwanda ko atemeranya n’abavuga ko abahanzi bagurisha ibitaramo byabo kubera ko baba batinya guhomba.

Ati “Ubundi se kuki aririmba akanitegurira. Ntabwo umuntu yakabaye ari umuririmbyi ngo hanyuma ajye mu byo gutegura ‘Stage’ noneho yongere anategure ‘Performance’ ye, ategura uko aramamaza, uko azamanika ibyapa, uko atanga za ‘Invitation’, iyo si imirimo y’umuhanzi, ni imirimo ya ‘Promoters’, ahubwo umuhanzi utabikora njyewe numva nakwibaza uko aba akora.

“Umuntu ibye ni impano, ni ukunezeza abafana. Hari abandi n’abo bashinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa ibitaramo. Buriya se ugirango ni ukuyigurisha, buriya urebye mu mikoranire wasanga ari ubufatanye baba bafitanye hagati y’abo bantu bombi, yaba ‘Promoter’ ndetse n’umuhazi. Ubuse Israel Mbonyi na The Ben bakugurishe igitaramo wabaha angahe? 

Ni ibiki abategura ibitaramo basaba ubuyobozi bwa BK Arena?

Nemeyimana avuga ko n’ubwo bimeze gutya ariko, hakwiye kurebwa uburyo abahanzi bateguriramo ibitaramo bashyigikirwa bagahabwa ubufasha buborohereza gukoreramo ibitaramo.

Yavuze “Birababaje kuba wakumva ko ibitaramo by’imbere mu gihugu byabereye mu mwaka bitarenze bine, kandi iriya ni inzu iri ku rwego mpuzamahanga y’abanyarwanda. Nasaba Leta ko abahanzi bacu bashyigikirwa, ugiye muri BK Arena, bishobotse bamuhe aho gukorera, yishyure ibindi bisigaye asabwa.”

Nemeyimana Fiacre yanasabye abanyamafaranga n’abandi gushora imari mu muziki, no gutera inkunga ibitaramo n’ibikorwa by’abahanzi biteguwa, kuko iyo urebye usanga abategura ibitaramo baterwa inkunga n’abantu bamwe. Avuga ati “Rero kwigondera iriya nyubako udafite abaterankunga ntabwo bishoboka.”

Yavuze ko hanakewe ibindi bikorwaremezo, kuko nka Israel Mbonyi yamaze kugaragaza ko yarenze urwego rwa BK Arena, bityo Leta ikwiye gutekereza uburyo yanashyiraho uburyo bworohereza abahanzi gutaramira muri Sitade Amahoro.

Ariko kandi anasaba abashoramari gutekereza ku rwego rw’uruganda rw’umuziki, bagashoramo imari ‘kuko harimo amafaranga’. 

Ati “Byumvikana neza kudasubira muri BK Arena ntabwo bishingiye ku gihombo gusa. Erega wateguye igitaramo ukabona abantu ibihumbi mu nyubako yakira abantu ibihumbi 10, uhita wibwiza ukuri, ukamenya ko wari wagiye ahantu hatari ahawe.” 

“Ntabwo Israel Mbonyi yahombye, ntabwo The Ben yahombye, batanasubiyeyo si impamvu z’uko ari igihombo, ni utundi tuntu tujyanye n’imitegurire.”

Israel Mbonyi amaze gukorera ibitaramo bitatu muri BK Arena yikurikiranya, ariko biba biri mu maboko y'abandi babiguze
Ibihumbi by'abantu bakoranira muri BK Arena bakihera ijisho igitaramo, ni mu gihe bamwe mu bahanzi basoza bataka igihombo

Muri Gicurasi 2024, Chryso Ndasingwa yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena- Yatangaje ko kudasubirayo byatewe n'impamvu zirenze ibihombo byavuzwe
Ku wa 1 Mutarama 2025, The Ben yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena mu kumurika Album 'Plenty Love' 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND