Umunyezamu wa Real Madrid, Thibaut Courtois, yatangaje ko arambiwe kwiriza kwa Diego Simeone utoza Atletico Madrid uhora wiriza, nyuma y’uko yateje ubwega avuga ko ikipe ye yasezerewe yibwe.
Mu ijoro ryakeye nibwo Real Madrid yasezereye mukeba wayo
Atletico Madrid muri kimwe cya munani cya UEFA Champions League aho byasabye
penariti, umukino wari warangiye Atletico yishyuye igitego yatsinzwe mu mukino
ubanza.
Muri izi penariti nibwo habaye icyo kugeza ubu abakunzi ba
ruhago ku isi batavugaho rumwe, aho penariti ya Julian Alvarez wa Atletico
Madrid yanzwe nyuma y’uko abasifuzi bemeje ko mu gutera umupira yawukozeho
kabiri. Iyi penariti ni nayo yatumye iyi kipe isezererwa, nubwo bahushije
ebyiri.
Penariti ya Alvarez ikomeje guteza impagarara
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Diego Simeone,
ntiyahishe amarangamutima ye aho yahamijwe ko ikipe ye yibwe kuko Alvarez
atigeze akora ku mupira kabiri nk’uko abasifuzi babyemeje.
Ati: ”Muzamure ibiganza byanyu niba mutekereza ko Alvarez
yakoze ku mupira kabiri. Nta n’umwe uzamuye!”.
Thibaut Courtois we yatangaje ko yabonye ko Alvrez yakoze ku
mupira incuro ebyiri, akaba ariwe ubwira umusifuzi ngo babirebe neza. Uyu
muzamu kandi avuga ko arambiwe no kumva umutoza Diego Simeone ahora yiriza.
Ati:”Ni ibintu bigaragara. Ndambiwe n’uku guhora yiriza,
ahora yiriza ku bintu nk’ibi. Abasifuzi nta kipe bashaka kubera haba muri
Espagne n’i Burayi. Hamwe n’ikoranabuhanga, mu cyumba cya VAR babibonye neza ,
bafite camera nyinshi n’amashusho menshi.”
Carlo Ancelotti utoza Real Madrid we yagize ati:”Nge nabonye
yakoze ku mupira n’ukuguru kw’imoso.”
Kugeza ubu penariti ya Julian Alvarez iracyari ingingo
itavugwago rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi bamwe bemeza ko yari
kwemerwa abandi bagahamya nk’uko yagombaga kwangwa nk’uko byagenze.
Real Madrid yahise ikomeza muri kimwe cya kane aho izahura
na Arsenal. Uko andi makipe, FC Barcelona izahura na Borussia Dortmund, PSG
ihure na Aston Villa, naho Bayern Munich ihure na Inter Milan.
Simeone utoza Atletico Madrid yagaragaje ko yibwe
TANGA IGITECYEREZO