Mu mwaka wa 2018, nibwo Burna Boy yashyize hanze indirimbo ‘Ye’ yamuhinduriye amateka ku ruhando mpuzamahanga gusa akaba yarayikoze mu minota itarenga 10 kandi yasinze.
Inzoga
n’itabi nibyo nshuti magara z’icyamamare Burna Boy dore ko n’aho ataramira ibyo
aribyo bintu bya mbere bagomba kuba bafite naho imiziki yo igakorwa nyuma.
Ibi
na nyiri ubwite arabishimangira ndetse akavuga ko hari indirimbo ajya akora
yasinze n’ubwo benshi mu bahanzi bandika indirimbo ariko mu gihe cyo gufata
amajwi yazo, bakabanza kwikora.
Mu
kiganiro yagiranye na Rap Radar, Burna Boy yavuze ko akora indirimbo ‘Ye’ atari
azi ibyo arimo dore ko yari mu kabari yasinze hamwe n’inshuti ze bahuriye ku
gatama no mu buzima busanzwe.
Burna
Boy avuga ko yumvaga yahaze ibintu inzoga n’imiziki ashaka kujya ahantu hatari
gusakuza ariko inshuti ye Shina Peller bari kumwe, yamuhaye telephone ye
amwumvisha ‘beat’ nuko Burna Boy ahita ayikunda.
Nta
kuzuyaza, Burna Boy yahise azamuka ajya hejuru mu kindi cyumba atangira gufata
amajwi y’indirimbo atanditse ahubwo yumva ‘beat’ agashyiramo amagambo abonye n’ubwo
yari yasinze.
Mu
gitondo amaze gusinduka, Burna Boy yumvishe indirimbo ‘Ye’ hanyuma akomeza
kuyikunda anayishyira kuri album ye yise ye ya gatatu yitwa 'Outside'.
'Ye'
yabaye imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane, yegukana ibihembo bitandukanye birimo
Song of the Year na Listener's Choice mu bihembo bya Soundcity MVP Awards
Festival mu mwaka wa 2019.
Burna Boy yavuze ko indirimbo 'Ye' yayikoze yasinze
Umva indirimbo 'Ye' Burna Boy yakoze yasinze ariko ikamuhindurira ubuzima
">
TANGA IGITECYEREZO