RFL
Kigali

AS Muhanga FC yahagaritse amasezerano y’abakinnyi bayo yemera kubishyura ibirarane by’amezi 4

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/05/2020 14:05
0


AS Muhanga FC yo mu karere ka Muhanga, yateye ikirenge mu cy’andi makipe yo mu Rwanda, ihagarika amasezerano y’abakinnyi bayo mu gihe cy’amezi atatu uhereye muri Gicurasi kubera ihagarikwa rya shampiyona, ariko yemera kubishyura ibirarane by’amezi ane iyi kipe ifitiye abakozi bayo.



Ku wa Kabiri tariki ya 12/05/2020, ni bwo abakinnyi ndetse n’abandi bakozi b’ikipe ya AS Muhanga bakiriye amabaruwa abamenyesha ko amasezerano y’akazi abaye ahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu kubera ihagarikwa rya shampiyona ryatewe na Coronavirus.

AS Muhanga aagaritse amasezerano y’abakinnyi uhereye muri Gicurasi kugeza muri Nyakanga, ubwo hazaba hasubukurwa imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2020/21

Muri iyi baruwa ku bufatanye bw’inzego zose breba, ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeye ko bwiteguye kwishyura ibirarane by’amezi ane bari bafitiye abakozi babo barimo n’abakinnyi.

AS Muhanga yabaye ikipe ya Gatandatu ihagaritse amasezerano y’abakinnyi,  nyuma y’amakipe nka Musanze, Espoir, Rayon Sports, Heroes na Etincelles zamaze guhagarika amasezerano y’abakinnyi kugeza igihe kitazwi, ndetse na Bugesera yiyemeje kujya ihemba abakinnyi 1/3 cy’umushahara bari basanzwe bahabwa.

Kuri ubu ibikorwa by’imikino mu Rwanda barahagaritswe kugeza muri Nzeri 2020, bivuze ko umwaka w’imikino wa 2019/20 wahise unarangira, amakipe akaba agomba kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2020/21.


Ibaruwa yagejejwe ku bakozi ba AS Muhanga bose


Abakinnyi ba AS Muhanga bagiye kwishyurwa ibirarane by'amezi ane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND