Kigali

Premier League: Arsenal yahindanyije Manchester City ikora ibyaherukaga muri 2003

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/02/2025 20:51
0


Arsenal yakoze ibyaherukaga muri 2003 itsinda Manchester City ibitego 5-1 mu mukino wo ku munsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri n'igice 30 kuri Emirates Stadium.

Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi aho umupira wavaga ku izamu rimwe ujya ku rindi. 

Ku munota wa 2 gusa Arsenal yahise ifungura amazamu ku makosa yari akozwe na Manuel Akanji yihera umupira Declan Rice awushyira kwa Kai Havertz nawe awuha Martin Odegaard awushyira mu nshundura.

Ba myugariro ba Manchester City bakomeje gukora amakosa bakabambura imipira imbere y'izamu ndetse hari aho Gabriel Martinelli yari atsinze igitego cya kabiri gusa basanga yari yaraririye.

Ku munota wa 20 Manchester City yari ibonye igitego cyo kwishyura kuri koroneri yari itewe na Omar Marmoush maze Jusko Gvardiol ashyiraho umutwe ariko David Raya aratabara.

Kai Havertz yarase uburyo buremereye bwashoboraga kuvamo igitego cya kabiri ku mupira yari yiherewe na Stephan Orthega gusa awutera hepfo y'izamu.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Manchester City yasatiriye cyane abarimo Savinho barekura amashoti aremereye gusa David Raya aratabara.

Igice cya kabiri cyaje Manchester City ikomeza gusatira ishaka uko yakwishyura maze ku munota wa 55 iza ku kibona gitsinzwe n Erling Haaland akoresheje umutwe ku mupira yarahawe na Savinho.

Bidatinze Thomas Partey yahise atsinda igitego cya kabiri ku ishoti riremereye yari arekuye riragenda rikubita mu bitugu bya John Stones rijya mu izamu.

Kuwa 62 Myles Lewis-Skelly yatsinze igitego cya gatatu cya Arsenal ku mupira yari ahawe na Declan Rice.

Ku munota wa 76 Arsenal yabonye igitego cya kane gitsinzwe na Kai Havertz ku mupira yari ahawe na Gabriel Martinelli.

Mbere y'uko umukino urangira Ethan Nwaneri yatsinze icya 5 ku mupira yari ahawe na Declan Rice, Manchester City iba inyagigiwe ibitego 5-1.

Arsenal yakomeje kuba ku mwanya wa kabiri n'amanota 50 aho irushwa amanota atandatu na Liverpool ya Mbere. Ni mu gihe Manchester City yo yahise ijya kumwanya wa 4 n'amanota 41.

Arsenal yaherukaga gutsinda Manchester City ibitego 5-1,tariki ya 22 Gashyantare muri 2003.

Myles Lewis-Skelly yishimira igitego yatsinze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND