RFL
Kigali

Urban Boyz: Humble Jizzo yibutse ahashize h'iri tsinda ari 3 n’imibanire yaryo ubu, abaza ikibazo nawe asabwa ko basubirana na Safi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/04/2020 7:24
0


Humble Jizzo ati "Niki gishobora gutuma ushwana n'umuntu w’inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana?". Yabajije iki kibazo kigaragiwe n'ifoto ya Urban Boyz ya 3 ashaka kugaragaza ko ababajwe n'ukuntu aba basore basangiye akabisi n'agahiye bari kubana muri iyi minsi.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama, Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo yagize atya atungura abamukurikira ubwo yashyiraga kuri uru rubuga ifoto ya Urban Boys ya batatu, akabaza ikibazo cyagaragaje ko atishimiye uko babanye muri iyi minsi nyuma yo gusezera kw'umwe mu bari bagize iri tsinda wahisemo gukora umuziki ku giti cye. Iri tsinda ryahoze rigizwe n'abagabo batatu; Humble Jizzo, Nizzo na Safi Madiba ariko ubu risigayemo abagabo ba 2 nyuma y'uko Safi arivuyemo.

Urban Boyz bakiri batatu 3 ku rugamba 

Ubutumwa Humble Jizzo yashyize kuri iyi foto mwatumye benshi mu bamukurikira batambutsa ubutumwa bwinshi cyane aho basubizaga ikibazo yari abajije banamwereka urukundo bakundaga iri tsinda mbere rikigizwe n'abantu batatu. Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo n'abanyamakuru b'imyidagaduro hano mu Rwanda, bagarutse ku byiza byaranze iri tsinda ndetse n'ahaza haryo.

Ikibazo Humble Jizzo yibajije cyagiraga kiti ”Ni iki gishobora gutuma ushwana n’umuntu w’inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana, mukareka kuzongera kubonana cyangwa kuvugana ?. Buri wese ukuri ni uko abyunva cyangwa abibona bimwe bita ngo ukuri ni ukwa nyiri ubwite”.

Ifoto Humble Jizzo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram 

Nyuma y'uko uyu mugabo abajije iki kibazo ndetse kigaragiye n’ifoto ya Urban Boyz cyangwa Swagger Boyz nk'uko bambye biyita, abakunzi b'iri tsinda ntibatinze kubaza uyu mugabo niba bagiye gusubirana, abandi bavuga imyato iri tsinda banatanga impamvu zishobora gutuma abantu batandukana bari inshuti zasangiye akabisi n’agahiye cyangwa ari abavandimwe. Benshi bagarutse ku bagore n’abamafaranga nk'impamvu yatuma abantu bashwana kandi barahoze buzuzanya.

Muri aba bakunzi batambukije ubutumwa kuri iyi foto harimo benshi bagarutse ku ruhare rw’itangazamakuru mu itandukana ry'iri tsinda ndetse harimo n'abatuzuyaje kugira abanyamakuru babaza binyuze mu bitekerezo byanyuze mu kiganiro cyabereye munsi y'iyi foto.

Umwe mu batanze ubutumwa wiyise @gerard_drink_water kuri Instagram yasubije Humble Jizzo agira ati "Burya biragoye kubona ikintu gitandukanya abavandimwe ariko ikintu bita umugore cyangwa amafaranga ibyo bintu birabatandukanya ku buryo banakwicana. 

Ariko amafaranga yo ni mabi baranayavumye uzatinye ikintu gituma umwana yica nyina. Ariko mu buzima bwanjye nta wundi muhanzi nzakunda mu buzima bwanjye nakunze Urban Boys ku rwego nanjye ntazi uko nabisobanura. N'uyu munsi ndabakunda niba umuntu azapfana ingeso ye nanjye nzapfa nkunda Urban Boys”.

Uyu mufana wa Urban Boys ni umwe mu bagize icyo bavuga aho yerekanye ko afitiye iri tsinda urukundo ruhamye umufana wese w'ukuri yakwerekana. Abafana batari bacye bavuze ibimeze nk'amasengesho asaba Uwiteka kuba yabafasha bakaba basubirana ari 3 ku rugamba nk'uko bakundaga kubivuga, ni ukuvuga Safi akagaruka mu itsinda.

Urban Boys bafata igihembo cya Salax Award nk'Itsinda ryitwaye neza mu 2009

Abafana bamwe ba Urban Boys bagaragaje agahandi bafite ko kubura iri tsinda mu isisiro ry’umuziki ubyinitse ndetse n’udushya twarangaga aba bagabo. Umwe muri aba bafana, yavuze ko byagabanije iterambere rya muziki nyarwanda. Uwitwa @hatetienne99 mu mvugo itebya yagize ati ”Urban Boyz yasubiye kuba batatu ku rugamba byatanga umuti wa Covid-19”.

Humble Jizzo usanzwe uzwiho kuvugisha ukuri ndetse no gutebya nawe yamusubije agira ati ”Ibi birasekeje cyane ariko urakoze cyane ubwo Pharmacy yaragucengeye”. Aha avuga Pharmacy yari arimo kuvuga imiziki y'iri tsinda yaryoheye cyane uriya mufana.

Icyo bamwe mu banyamakuru b'imyidagaduro batangaza kuri iki kibazo cya Humble Jizzo

1.       Lucky Nzeyimana yifuza kubona Safi agaruka muri Urban Boys


Luckyman Nzeyimana ukora kuri Televiziyo Rwanda akaba n'umwe mu impirimbanyi z'iterambere ry'umuziki nyarwanda zisigaye muri iki kibuga yagize ati ”Ndifuza umunsi umwe kuzongera kubabona muri kumwe nk'uko nyakwigendera Dj Miller yasize abivuze! In sha Allah”.

Uwitwa @kn_jules yaje yunga mu ryari ritangajwe na na Lucky ati“ Nanjye ndahamya kimwe nawe ko Imana yo izi uko bari bafatiye abakunzi babo runini izongera ikabigenza neza bagasubirana tukongera kubona Super swagger. Abasore bazi ibyo bakora ibintu bikongera bikaba pete kidole”.

2.      Phil Peter yashimye ibyo Urban Boys yakoze abazwa ikibazo gikakaye

Phil Peter wamamaye cyane ubwo yakoraga ku Isango Star, kuri ubu akaba akora ku Isibo Tv, akimara kubona iyi foto ya Humble Jizzo ntiyazuyaje. Yavuze amagambo y’icyongereza tugenekereke yagize ati” Ihuriro ryiza @humble_jizzo_urbanboys @nizzomuhamed01 @safimadiba_official,..Mwaduhaye ibyo mwari mufite ndetse n’iherezo ryakoze ibyaryo”.

Humble Jizzo mu kubona ubutumwa bwa Phil Peter yahise amushimira ndetse anagira icyo amubaza nanone, ati Urakoze muvandimwe. Ingingo nyamukuru mfite hano ni iyi Peter ni iki cyakubuza kuzongera kuvugana cyangwa kubonana n’umuntu mwabaye inshuti usibye urupfu n'ubwo hari abatubwira ko nyuma y'ubu buzima hari ubundi!!. Urakoze cyane kuba umwe mu bari muri iki kiganiro”.

Phil Peter yabajijwe nanone ibibazo n'umwe mu bafana b'iri tsinda witwa Ben wanditse ubutumwa bukakaye bukubiye mu ngingo 2 aho yagize ati” Nanone Peter si wowe mvuze ariko unyumve neza itangazamakuru ku kibazo cya Urban Boys mwakitwayemo nabi kabisa n'ubwo atari yo ngingo, uti gute?

1. Ibitangazamakuru byose mwakunze cyane guhora murema inkuru zishingiye ku rwango kuri Urban Boys ngo runaka azirana n'uyu ngo bararwanye n’ibindi. Kandi iyo baza kumenya ko hari icyo bamariye igihugu ntabwo bari guharanira icyatuma batandukana ahubwo bari kwita ku gituma uwo mwuka mubi ushira.

2. Itsinda rimaze gusenyuka mwari gufata iya mbere mushaka icyatuma biyunga ahubwo mwagiye mu biganiro mpaka bidashira ngo ni nde uzabikora, ni nde utazabikora, ngo itsinda ryari rigizwe na runaka ngo ntirizabaho n’ibindi byinshi nawe urabizi ku buryo hari n’ababaye nk'abifatanya na Safi n'abandi bifatanya na Urban boys kandi bose ari ibitangazamakuru. Byarambabaje nari narabuze uwo nabibwira gusa ndabikubwiye. NB: Ntabwo ari wowe mvuze ariko nk'uko babivuga mu kinyarwanda ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose”.


Mu gusubiza iki kibazo Phil Peter yabivuze muri aya magambo ati” Itangazamakuru niba ritarababeshyeraga sinumva ikosa ryakoze mu kuvuga ibihari! Kandi ni yo bakubeshyera sinibaza ko kuvuga ko umugabo atabanye neza n'umugore biba urwitwazo rwo gutandukana aho rwose urayobye cyane!” 

Umufana witwa Ben wari wabajije iki kibazo yagarutse avuga ko Phil Peter yamwumvise nabi ko ahubwo yashakaga kuvuga ko umunyamakuru w'ukuri ari uvuga byose ndetse akareba ikibi n’ikiza, bityo ko itangazamakauru riba ryaragize icyo rikora mu maguru mashya iri tsinda ntirisenyuke.

3.      Irene Murindahabi nawe ukora ku Isibo Tv yaje agira ati ”Ukuri kubitse Isi brother, gusa finally muri abavandimwe”.

Usibye abanyamakuru bavuze kuri iyi ngingo, undi wagize icyo avuga mu butumwa bwashimwe na benshi barimo na Humble Jizzo ni umunyamiderikazi Supersexy (Hyacinthe Weber) wiyise @mrs.weber kuri Instagram, wagize ati “Dore zimwe mu mpamvu numva zibitera. 

Burya abantu duteye bitandukanye. Hari ukorera umuntu ikosa akamusaba imbabazi, hakabaho na wa wundi uvuga ati 'ndamusaba iziki, ibaze abantu nibumva ko ari njye wasabye imbabazi! Mbese yumva ko gusaba imbabazi z'ibyo yakoze cyangwa yavuze araba aciye inka amabere. Cyangwa ari icyaha cy'urunuka kuri we.

Noneho hari abazi kubabarira hakaba na ba bandi n'iyo wabapfukamira ntibaziguhe, gusa kuko wabasabye imbabazi bakumva ko ari ibitangaza aho kuziguha ahubwo bakagukubita ibigambo byinshi. Iyo kutubahana kubuze hagati yanyu, imbabazi zikabura buri wese ahera mu gihirahiro kuko nta gisubizo kindi kiba gihari. 

Mbese kwihagararaho mu mafuti, kwiyemera, kubura ku imbabazi haba kuzisaba cyangwa kuzitanga. Iyo bigenze gutyo umubano wanyu uracika burundu mukamera nk'abanzi kandi nyamara mutari bo ahubwo harabuze ufata intambwe ya mbere kuko mwese habuzemo uwitwa ikigoryi kuko yasabye imbabazi”.

Humble Jizzo na Nizzo ni bo basigaye bagize Urban Boyz 

Muri iki kiganiro, hari benshi babwiye Humble Jizzo ko iri tsinda abarizwamo ryabakoreye ibitangaza, gusa banamutangariza ko muri iri tsinda harimo abaretse umuziki ari bo Safi Madiba na Nizzo na cyane ko uko ari babiri nta n'umwe wigeze agira icyo avuga muri iki kiganiro kuko bose baruciye bakarumira.

Nk'uko Humble Jizzo yari yazanye igitekerezo, byagaragaraga ko ari umugabao wicaye yibaza impamvu atari kubona avugana n'abavandimwe be bari bahuriye mu Itsinda kandi baramenyanye nta kintu na kimwe bafite, bakava i Butare bakaza i Kigali bagakora bakagera ku rwego rwashimisha umuhanzi wese, none bakaba batari kuvugana. 

Igihari ni uko aba basore basize icyuho mu muziki nyarwanda ndetse benshi mu bakunzi b'umuziki batanahwema kuvuga ko banakumbuye udushya twabo byaba ari mu bihangano ndetse n’ikintu kimeze nk'ishyaka iri tsinda ryakoranaga ibikorwa byaryo.

Ubu icyo benshi bari kwibaza ni isubirana ry'aba bagabo dore ko ntawatinda kuvuga ko impande zose zitahiriwe nyuma yo gutandukana. Ese byashoboka ko basubirana cyangwa ntibyashoboka? Nti kintu kitashoboka mugihe baba bicaye bakareba ibibahuza bakaba ari byo bashyira imbere dore ko ari byo byinshi kurusha ibibatanya hagendewe ku bigaragara. 

REBA HANO 'BARAHURURA' YA URBAN BOYS KERA BAKIRI BATATU

REBA HANO 'MAMA' YA URBAN BOYZ MBERE GATO Y'UKO SAFI AYIVAMO

REBA HANO 'MPFUMBATA' YA URBAN BOYZ ITARIMO SAFI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND