Dr. Diana Atwine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abaturage bashyizwe mu kato bari gukora ubusambanyi bukabije ndetse binatuma hari abangirwa gutaha kandi bamaze iminsi 14 mu kato.
Dr Diana Atwine ubwo yaganiraga na Radio one yo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko
bamwe mu baturage bari kujyanwa ahantu hagenewe abantu bakekwaho kuba
baranduye coronavirus, bari gukora ubusambanyi binatuma hari abangirwa gutaha.
Mu magambo ye yagize ati “Nka leta biradusaba imbaraga nyinshi kuko abaturage bari kuva mu byumba
bashyizwemo bakajya gushaka abantu bo gukorana nabo imibonano mpuzabitsina
kandi bataziranye ari ubwa mbere bahuye.”
Yavuze ko abaturage bari kubananiza kuko batari kwitwara neza muri iki gihe ndetse ko benshi bari kubifata nk'imikino ari nayo mpamvu ituma bishora mu busambanyi.
Yunzemo ati” Ibi ni byo bituma hari
abamara iminsi 14 ariko tukanga kubarekura kandi bakagombye gutaha”. Diana
yavuze ko impamvu badapfa kubarekura ari uko hari uwo bashobora kurekura bazi ngo
ni muzima kandi ashobora kuba yaranduye mu gihe yari yagiye gusambana n'umuntu
urwaye.
Inkuru dukesha Independent ivuga ko Minisitiri
Diana Atwine yavuze ko ubu ingamba zafashwe ari uko batangiye gukorana n’inzego z’umutekano
aho zigiye kujya zibuza abantu bahuriye kuri isolation center kuba bava mu
myanya yabo.
Mu kwezi
gushize kwa Werurwe Minisiteri ishinzwe ubuzima muri Uganda yatangaje ko bafite Isolation center zigera kuri 17 zishyirwamo abantu
bacyekwaho kuba bafite coronavirus cyangwa bafite aho bahuriye n’abantu
basanzwemo iyi ndwara. Izi Isolation center hafi ya zose ziherereye muri Kampala
na Entebbe.
Magingo aya, muri Uganda abanduye iyi ndwara barangana na 55, abakize barangana 12, abamaze
gupimwa barangana na 7,693.
Src:
Business insider.com, independent.ng
TANGA IGITECYEREZO